Rutsiro: Hegitari zirenga 35 zangijwe n’imvura ivanzemo urubura

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 19, 2025
  • Hashize amasaha 9
Image

Imvura ivanze n’urubura rwinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa 17 Ukwakira 2025 yangije imyaka yiganjemo ibigori ihinze mu Midugudu ya Kamishishi, Mucaca, Rukondo na Bitura, Akagari ka Kageyo, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro.

Amasambu abarurwa kuri hegitari zirenga 35 yari yuzuye urubura, hakaba hari imyaka yangiritse burundu ku buryo bisaba gutera indi bushyashya.

Butera Emmanuel yavuze ko iyo mvura yari ikaze cyane yaguye mu ijoro, abaturage bakabyukira ku myaka yabo yangiritse, abenshi muri bo bakaba bari barahinze ibigori byari bimaze kuva mu butaka kuko byahinzwe muri Nzeri.

Ati: “Byateye abaturage igihombo gikomeye cyane, byongeye ko nta n’ubwishingizi bagiraga. Bazagorwa no kongera kubona imbuto yo gusubizamo kuko ihenze cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel, avuga ko mu myaka yangiritse harimo iyari ihinze ku materasi y’indinganire.

Ati: “Turacyabarura ariko hari aho imyaka yangiritse cyane, tugira inama abaturage yo gusubizamo indi, icyumweru tugiye gutangira kikazarangira tumenye uko byose bihagaze n’inama yagirwa abaturage ba buri gace hakurikijwe uko imyaka yabo yangiritse.”

Yanasabye abaturage bataratekereza iby’ubwishingizi bw’imyaka yabo kubikora hakiri kare, avuga ko babonye isomo nubwo rije rinabateza igihombo kitoroshye.

Ati: “Mbere wasangaga iby’ubwishingizi byiganje gusa mu makoperative cyangwa abahinzi ku giti cyabo bafite ubutaka bunini cyane, abahinga ku buso buto bitarabacengera. Na bo turakomeza kubagira iyo nama kuko ibiciro by’ubwishingizi bidakanganye,aho gutaha amara masa nk’uko kandi umuntu yashoye byinshi ahinga, ubwishingizi bwamugiboka.”

Yihanganishije abagize ibi byago, avuga ko ibiza nk’ibi byaherukaga muri uyu Murenge muri Gicurasi 2023, aho byahitanye abasaga 130 mu Ntara y’Inburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo bikanangiza byinshi birimo inyubako.

Muri uyu Murenge ibyo biza byo mu 2013 byahitanye abantu batatu, inzu nyinshi n’imyaka mu mirima birangirika bikabije, abaturage bagasabwa gukora ibikorwa bihangana n’ibiza kugira ngo bidakomeza kubahombya.

Urubura rwari rwinshi cyane ku buryo hari imyaka rwarengeye burundu
Ibiza byatewe n’urubura ku myaka biravugwa ko bikomeye kuko bisize benshi mu gihombo
Imyaka yangiritse harimo n’ibigori byari bihinze ku materasi y’indinganire
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 19, 2025
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE