Rutsiro: Binjiza 300 000 Frw mu gihembwe bavuye mu bafashwaga

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nzeri 13, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Ntawimenya Costasie wo mu Murenge wa Mushonyi, yagaragaje akanyamuneza aterwa no kuba we n’umuryango we baravuye mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe cy’abafashwa na Leta bagaherekezwa ubu bakaba binjiza amafaranga y’u Rwanda 300 000 bari mu bafite aho bamaze kugera.

Uwo mubyeyi yavuze ko we n’umugabo we bakimara kubana mu 1997 hashize imyaka 3 Leta igahita itangira kubafasha kubera ko bari babayeho mu buzima bugoye, kugeza ubwo bahawe intama mu batishoboye.

Avuga ko nyuma y’aho baje guhabwa iyo intama n’umushinga wafashaga abatishoboye, batangira kuyorora neza, bagashaka ubwatsi bwo kuyiha, irakura, irabyara ibageza ku murima.

Yagize ati: “Njye n’umugabo wanjye tumaze kubana, tumaze nk’imyaka 3, Leta yatangiye kudufasha kubera ubuzima bubi twari tubayemo. Nta sambu twagiraga, kubona akazi mu kw’abandi byari bigoye kanaboneka ntibibe kabiri, gatatu. Nashoboraga no kumara icyumweru ntakoze n’umugabo bikaba uko, ugasanga kurya kuri twe no gutekereza ahazaza bitugoye.”

Yakomeje agira ati: “Twarayiragiye, irakura, iduha ifumbire, dushaka abo dufatanya duhinga ‘tugabane’, tukajya dutangira gusarura ibishyimbo n’ibigori mu kw’abandi, tubikesha ifumbire twahabwaga n’iyo ntama kuko yari yarabyaye 5. Ubwo rero nyuma ni bwo twaje kwigira inama yo kuzigurisha mu 2007 tuguramo umurima wadutwaye 300 000Frw gusa ubu ukaba ufite agaciro k’amafaranga arenga 2 000 000.”

Ntawimenya avuga ko bafashe umwanzuro wo kwivana mu bazajya bafashwa bakimara kugurisha izo ntama bakaguramo umurima bagatangira guhinga mu kwabo.

Ati: “Nyuma yo kugura uwo murima twahise dufata umwanzuro wo gusaba ko twava mu bafashwa, dutangira guhinga umurima twari twaguze. Twarahingaga twasaruramo 50 000 Frw tukajya kuzigamamo 20 000 andi tukayakoresha mu rugo kandi twanasigaranye ibyo turya. Ntabwo twari tugikeneye gufashwa na Leta kuko twabashaga kubonera umuryango wacu ibyo wari ukeneye.”

Yongeyeho ati: “Nyuma yaho ubuyobozi bwaravuze ngo abadafite amatungo maremare, bafite ubushobozi bwo kuyorora kandi batishoboye nibajye kwiyandikisha ku Kagari, nagiyeyo baranyandika mu 2010 baduha inka. Byabaye nko kudutera ingabo mu bitugo kuko twasubiye kuri ya fumbire, inka irabyara turitura ibyara indi tugura umurima twateyemo ishyamba ndetse dukomeza guhinga.”

Yagaragaje ko kugeza ubu bitunze n’umuryango wabo ndetse bakaba bafite icyerekezo cyiza bahawe n’iyo nka n’ubwo ngo yaje gupfa izize uburwayi imyaka ibiri ikaba ishize, gusa bakaba boroye ingurube baragijwe nazo zibaha ifumbire bakoresha mu mirima yabo.

Yagize ati: “Kugeza ubu dusarura amateke bakaduhamo 100 000 Frw, duhinga ibigori nabyo bivamo agera ku 140 000 Frw, tugasarura ibishyimbo ntitujya munsi y’amabakure 50 imwe yaba iri kugura 1 200 Frw ubwo akaba nka 60 000 Frw hasigaye ibyo dukoresha mu rugo, ndetse n’aho twateye ishyamba turizera ko mu gihe cya vuba hatangira kuduha amafaranga.”

Ntawimenya Costasie, winjiza agera kuri 300 000 Frw mu gihe cy’amezi 3 nyuma y’igihe bafashe umwanzuro wo kwikura mu bafashwa asaba n’abandi bakiri muri icyo cyiciro kukivamo kuko kidindiza.

Yagize ati: “Icyiciro cya mbere twakibayemo dufite ubwoba, tuvuga ngo uwarekeraho gufashwa yapfa, ariko nyuma dufata ingamba zo gukora cyane no kuzigama duhereye ku byo twahawe na Leta. Ubu nasaba abandi bakirimo gutinyuka, bafata bike bahabwa bakabibyazamo amahirwe atuma bifasha kandi bizakunda kuko natwe byarakunze.”

Yakomeje agira ati: “Tugeze mu cyiciro cya kabiri ntabwo twari tuzi ko tuzabasha kwiyishyurira ubwishingizi ariko ubu nafashe icyo Leta yampaye ndagikomeza, niyishyurira ubwishingizi mu kwivuza, nkarihira abana 8 ishuri ndetse najye n’umugabo ngo tubure ibyo kurya”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi Ntihinyuka Janvier, yabwiye Imvaho Nshya ko bashimira abaturage bahabwa inka bakazifata neza nk’uko umuryango wa Ntawimenya Costasie wabigenje.

Yagize ati: “Nk’ubuyobozi dushimira abaturage bafata neza inka bahawe muri gahunda ya Girinka kugeza tubaherekeje bakava mu cyiciro cya mbere cy’abafashwa nk’uko Ntawimenya Costasie n’umuryango we babigenje.”

Yakomeje agira ati: ‘Abari muri icyo cyiciro tubafasha kubahuza n’amahirwe yose atugeraho ashobora kubafasha kugira ngo bagire aho bagera n’imiryango yabo kandi hari abo twabonye bafashe umurongo.”

Mu mwaka washize wa 2024 na 2025 hatanzwe inka 143 zose zavuye mu zituwe n’abari bazihawe.

Ntawimenya Constasie n’umuryango we ntabwo bahaha ibitoki
  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nzeri 13, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE