Rutsiro: Batewe impungenge n’ikiraro cya Mujebeshi cyangiritse

Abaturage b’Umurenge wa Manihira mu Karere ka Rutsiro n’abandi bakoresha ikiraro cya Mujebeshi gihuza Imidugudu ya Rufungo na Muyira mu Murenge wa Manihira, bavuga ko batewe impungenge n’icyo kiraro kimaze umwaka wose cyarangiritse kikaba kitarakorwa, imodoka zikinyuraho zimwe zikaba zikora impanuka, bagasaba ko cyasanwa.
Abaturage ba Manihira baganiriye na Imvaho Nshya bavuze ko kinafatiye runini uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro rucyifashisha ku modoka zarwo ziba zivuye gushaka inkwi mu Karere ka Ngororero n’izipakiye amabuye y’agaciro ziyajyana i Kigali, kikanoroshya ubuhahirane ku bagana santere y’ubucuruzi ya Mungoti muri Rusebeya.
Bavuga ko cyagiye cyangirika buhoro buroho bitewe n’imodoka ziremereye cyane zikinyuraho, kugeza ubwo ubu zimwe muri Fuso zihanyura zikora impanuka zigatura ibyo zikoreye mu mugezi wa Mujebeshi,ko kitihutiwe,umunsi umwe cyazateza impanuza zazatwara ubuzima bw’abagikoresha.
Umwe muri bo yagize ati: “Turabangamiwe cyane kuko ni cyo kiraro gihuza Imirenge ya Manihira na Rusebeya gukomeza ujya mu Karere ka Ngororero. Nikidakorwa vuba amaherezo ubwikorezi buzahagaragara biteze ikibazo gikomeye cyane mu baturage. Bizanabangamira abivuriza ku kigo nderabuzima cya Rutsiro n’abajya muri santere y’ubucuruzi ya Rutsiro bacyifashishije.”
Yarakomeje ati: “Nk’imodoka zipakiye ntizava aho ku Mungoti ngo zigire undi muhanda zicamo ukikiye iki kiraro ujya Manihira kuko undi zagombaga kuba zakwifashisha uhanamye cyane ku buryo zitahazamuka, ari yo mpamvu zihitamo kucyifashisha nubwo abashoferi baba babona ko kuhanyura byabateza impanuka bakabura uko bagira.”
Mugenzi we na we waganiriye na Imvaho Nshya, ati: “Higeze kuba inama yari yahuje ubuyobozi bw’Umurenge wa Manihira n’abaturage, ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bugiye gukora ubuvugizi, bugasaba akarere n’inzego z’umutekano ko hashyirwa ibyapa bibuza imodoka ziremereye kuhaca, ariko n’ubu turacyazibona zihaca.’’
Yunzemo ati: “Nta cyumweru gishize habereye impanuka ya FUSO yari yikoreye sima, igwa mu mugezi, ku bw’amahirwe umushoferi ntiyagira icyo aba na sima ntizagwamo,ariko hari hagiye kubera ibyago bikomeye cyane. Twifuza ko gikorwa vuba kitarahagarika burundu ubuhahirane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko kizwi hari n’ingamba zo kugisana vuba.
Ati: “Turabizi ko kirimo kwangirika, turimo gushaka uburyo abafite imodoka zihaca, ko izipakiye ibiremereye cyane zitakongera kukinyuraho kugira ngo impanuka zirindwe.”
Yarakomeje ati: “Icyo twakoze, ikipe yacu ya tekiniki yaragisuye, ireba ibikenewe ngo gikorwe, binajyana n’umuhanda ugiye gutangira gushyirwamo kaburimbo uzahaca, tubona icyiza, kubera ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka tutari twagishyizemo cyashyirwa mu y’umwaka utaha, kikazubakwa mu buryo bujyanye n’uwo muhanda uzakorwa na RTDA.”
Avuga ko gifatiye runini Akarere ka Rutsiro kubera urujya n’uruza rw’abagikoresha, mu gihe kitari nyabagendwa ingaruka zikaba zarenga aka karere zikanagera mu tundi bahana imbibe cyane cyane Ngororero, akaba ari yo mpamvu cyashyizwe mu byihutirwa bizakorwa vuba, mu mwaka utaha w’ingengo y’imari.
