Rutsiro: Batawe muri yombi bakekwaho gukubita no gukomeretsa, umwe anafatanwa urumogi

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 22, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango mu Karere ka Rutsiro hafungiye Mupenzi Dieudonné w’imyaka 34 ukekwaho gutema umuturanyi we Niyibigira Valens akamukomeretsa bikomeye mu ivi, hanafatwa Nshimiyimana Vianney w’imyaka 33 na we wakekwagaho gukubita no gukomeretsa umuturanyi we.

Nshimiyimana Vianney we ubwo yafatwaga yanasanganywe mu ikote yari yambaye udupfunyika 6 tw’urumogi.

Abafashwe bombi ku wa Mbere tariki ya 21 Ukwakira 2024, ni abo mu Mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Sure, Umurenge wa Mushubati.  Umuturanyi wa Mupenzi Dieudonné, yabwiye Imvaho Nshya ko uwo yakomerekeje   bari basanganywe amakimbirane y’urudaca batazi neza icyo ashingiraho, ko uyu Mupenzi ari n’umusinzi uhora ashaka kwiyenza ku baturanyi ari ho n’iyi mirwano yaturutse.

Ati: “Amakimbirane yabo amaze igihe, ntibashaka kubana neza kandi ari abaturanyi. Dukeka ko ubwo bashyamiranaga Mupenzi yakubise umuturanyi we umupanga cyangwa ikindi kintu gitema mu ivi kuko yamukomerekeje bikabije, uwakomerekejwe ahita ajyanwa kwa muganga, undi atangira kwihishahisha, nijoro igicuku kinishye agize ngo arataha, afatwa n’inzego z’umutekano zamukurikiraniraga hafi.”

Umuturanyi wa Nshimiyimana na we yatangarije Imvaho Nshya ko uyu mugabo, uretse urugomo aterwa n’ubusinzi yanakekwagaho gukoresha ibiyobyabwenge ari byo yanafatanywe.

Ati: “Urebye uburyo iyo amaze gusinda agira urugomo mu baturanyi, ntitwashidikanyaga ko yaba anafata ku biyobyabwenge. Ubwo yari atashye mu gicuku yari arimo yihishahisha inzego z’umutekano, yafatiwe anasanganwa udupfunyika 6 tw’urumogi mu mufuka w’ikoti yari yambaye.

Ubwo azasobanura aho yarukuraga n’abo bafatanya kurukoresha bibateza guhora bateza umutekano muke mu baturanyi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati Mwenedata Jean Pierre, yemereye Imvaho Nshya ayo makuru, na we yemera ko abafashwe bashakishwaga n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bagafatirwa mu ngo mu gicuku.

Ati: “Bombi bashakishwaga na RIB kubera ibyo byaha byo gukubita no gukomeretsa abaturanyi babo, dutungurwa no gusangana udupfunyika 6 tw’urumogi uriya Nshimiyimana Vianney.   Abanyarugomo akenshi iyo tubafashe tunasanga bakoresha ibiyobyabwenge nk’ibyo by’urumogi,banarangwa n’ubusinzi bukabije,kikaba ari ikibazo duhangana na cyo kenshi.’’

Yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bibi bihungabanya umutekano wa bagenzi babo kuko abakora nk’ibyo batazihanganirwa,ufitanye ikibazo n’undi bakagikemurira mu muryango, byananirana bakegera ubuyobozi bukabafasha aho gushaka kwishora mu bigize icyaha ngo barihanira.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 22, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE