Rutsiro: Bahitamo kubana badasezeranye kubera gutura kure y’Ibiro by’Umurenge

Hari abaturaga b’Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Murunda, Akarere ka Rutsiro bavuga ko bari bamaranye imyaka myinshi babana badasezeranye, hakaba n’abakiri bato bahitamo kwibanira badaciye imbere y’amategeko kubera gutura kure y’Ibiro by’Umurenge wabo.
Bavuga ko kuva aho batuye mu Midugudu 11 y’aka Kagari, aho umuntu yaturuka hose, kugera ku Biro by’Umurenge wabo ari urugendo rurerure rw’imisozi miremire rurenga ibilometero 18, aho nta modoka itwara abagenzi ihagera, moto kugenda no kugaruka akaba amafaranga 8 000, bagahitamo kwibanira gutyo, ngo bapfa kuba bakundana.
Abaganiriye na Imvaho Nshya kuri santere y’ubucuruzi ya Kajugujugu muri ako Kagari, barimo Sentabire Samuel w’imyaka 44 wasezeranye byemewe n’amategeko n’umugore we Nyiransabimana Vérène w’imyaka 40, bamaranye imyaka 21, babyaranye abana 7 badasezeranye, yagaragaje imbogamizi bari bafite.
Ati: “Aka Kagari gafite imiryango myinshi ibana idasezeranye, haba mu bakuze hanaba mu bato. Ikitugora cya mbere ni urugendo rwo kugera ku Biro by’Umurenge. Kugenda no kugaruka byonyine ku maguru ni amasaha atari munsi y’atandatu ku muntu uzi kugenda, yazamutse imisozi amanuka indi. Moto kugenda no kugaruka ni amafaranga 8.000 imvura itaguye cyangwa butije.”

Umugore we Nyiransabimana Vérène,avuga ko yahoranaga intimba yo guteshwa agaciro n’uwo ari we wese ngo agiye guca imbyaro adasezeranye.
Ati: “Ariko ubuyobozi bwatwegereye, turasezeranye, tugiye gutaha bisanzwe tudakubise amaguru tujya iyo bigwa ku Murenge. Turabikesha Umukuru w’Igihugu Paul Kagame washyize umuturage ku isonga, ubuyobozi bukatwegera aho kudusiragiza cyangwa kuturushya mu mayira. Turanezerewe bitavugwa.”
N’abato bavuga ko bagaruye umuco wo guterura kubera kubura uko bagira.
Muragijimana Cyprien w’imyaka 23 wasezeranye na Maniraho Marie wa 22, bavuga ko bamaranye amezi 8, bahisemo kwibanira kuko nta yandi mahitamo bari bafite.
Muragijimana ati: “Ni bwo tukirushinga nta kintu turagira. Nari gukura he amafaranga yose byari kunsaba njya gusezeranira ku Murenge? Twarabibaze dusanga twakwibanira tukazaba dusezerana kuko twifuzaga ibirori kandi bidashoboka bitewe n’aho dutuye ugereranyije n’aho twasezeranira.’’

Maniraho we ati: “Hari abakobwa benshi babura uko bagira bagasanga abasore nijoro kuko ibyo gusezerana baba babona bitakunda kandi birababaza cyane kuko nk’ubu tumaze gusezerana nshyize umutima hamwe. Tugiye gushakisha ubuzima numva ntuje, ibyo dushaka byose mbifiteho uburenganzira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, ashimira ubuyobozi bw’Umurenge wa Murunda bwatekereje kwegereza izi serivisi abaturage.
Ati: “Ni Akagari bigaragara ko gakeneye kwitabwaho byihariye mu mitangire ya serivisi zimwe na zimwe nk’iyi y’irangamimerere, iy’ubutaka n’izindi zikomeye zikora ku buzima bwa buri munsi bw’umuturage, kuko kitaruye Ibiro by’Umurenge bagombye kuzakiraho.”
Hariyo imiryango myinshi ibana idasezeranye kugeza n’aho hari n’abavuga ko gusezerana atari ngombwa, icya ngombwa ari amafaranga umugabo akizanira abagore ashaka bapfa kuba babyemera, ari yo mpamvu haniganje ubuharike n’ubushoreke cyane.”
Yavuze ko gahunda yo kumanuka bagasangayo abaturage izakomeza mu kuborohereza kwegerezwa serivisi.


