Rutsiro: Bahangayikishijwe n’abana bata ishuri bakajya gutwara amagare

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kivumu, bavuga ko batewe impungenge n’abana bava mu ishuri bakajya mu mirimo yo kunyonga ku muhanda, bagasaba ko bajya bafatwa bagasubizwa mu mashuri.
Abo baturage bavuga ko ari ikibazo gikomeye kuko urubyiruko ari u Rwanda rw’ejo, ariko nyamara urwo mu Murenge wa Kivumu no kwiga rukaba rutabikozwa.
Uwitwa Ganza Magnifique yagize ati: ”Hano akenshi usanga hategereye abana bato ubona ko bakabaye bari mu ishuri, ugasanga bategereje abagenzi, wamubaza uti ko utagiye kwiga, akabura icyo agusubiza, wabaza n’umubyeyi we akakubwira ko umwana yamunaniye.”
Yakomeje agira ati: ”Haramutse habayeho ubufatanye ku mpande zose kuri twe, ababyeyi babo n’abayobozi byakorwa kandi aba bana tubona hano bahava bagakomeza kwiga.”
Uwahaye izina rya Jacques Kanamugire usanzwe akora umwuga wo kunyonga igare, asanga abenshi mu bahakorera baba baturutse kure yaho na we agasaba ko bafashwa bakajya basubizwa mu mashuri.
Yagize ati: ”Ubusanzwe nkorera hano ariko nk’uko uhasanze aba, ntako tuba tutagize ngo tubabuze ariko bikanga ejo ukabona bagarutse. Rero hari ubwo usanga baturutse nko muri Karambi iyo epfo.”
Umwe muri abo bana wabashije kuganira na Imvaho Nshya yagaragaje ko akenshi kujya ku muhanda we abiterwa n’ubuzima bubi bigatuma atajya kwiga.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa we yabwiye Imvaho Nshya ko icyo kibazo ntacyo yari azi, ariko ko ku bufatanye n’Inzego z’ibanze abo bana bazajya bafatwa bakajyanwa mu mashuri bafashwa gukemura ibibazo bafite bituma bajya kunyonga.
Ati: ”Icyo kibazo cy’abo bana batwara amagare batujuje imyaka bigaragara ko bataye ishuri ntabwo twari tukuzi ariko ku bufatanye n’Inzego z’ibanze turagishakira umuti, bajye basubizwa kwiga.”
Mu Murenge wa Kivumuhabarurwa abana 22 bajya mu mirimo itandukanye no muri uwo wo kunyinga amagare.
Ababyeyi bataka iki kibazo ni abo mu Murenge wa Kivumu aho usanga abana baparitse bategereje abagenzi.