Rutsiro: Bagera ku gufata indangamuntu batarandikwa mu irangamimerere

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Kagari ka Kirwa, Umurenge wa Murunda, Akarere ka Rutsiro, babangamiwe no kuba bagera ku myaka yo gufata indangamuntu bagatubgurwa n’uko batanditswe mu bitabo by’irangamimerere.
Mu Kagari ka Kirwa, abasore n’inkumi benshi batarandikwa mu bitabo by’irangamimerere, aho bamwe bamwe barengeje n’imyaka yo gufata indangamuntu.
Gisubizo w’imyaka 17 wo mu Mudugudu wa Buhongora akaba yiga mu wa 2 w’ayisumbuye muri GS Buhongora, avuga ko yagiye kwifotoza ngo azahabwe indangamuntu agasanga atanditse.
Ati: “Nari nzi ko iwacu banyandikishije ariko ndaje bambwira ko ntanditse. Bambwiye kujya kuzana indangamuntu z’ababyeyi n’ifishi yo kwa muganga aho navukiye. Kubera ko Umurenge uri kure nubwo nabizana ni ugutegereza igihe bazagarukira kuko uburyo bwo kujyayo sinabubona.”
Maniraguha Neilla w’imyaka 18 na we avuga ko basanze atanditse yari azi ko iwabo bamwandikishije kuko yabonye ku ishuri bamwandika nta kindi bamubajije agira ngo n’ahandi aranditse.
Ati: “Ngeze mu wa kabiri w’ayisumbuye, umwaka utaha tuzakora ibizamini bya Leta, sinzi ko nzaba nabonye irangamuntu kandi irakenerwa. Ababyeyi bacu baraduhemukira cyane kuko nk’ubu nagombye kuba nanditse. Nari ngize amahirwe batwegereje serivisi, nkifotoza ngataha nzi ko birangiye. Bambwiye ko nzana amarangamuntu y’ababyeyi n’ifishi yo kwa muganga.”
Turikumwe Dieudonné w’imyaka 16, avuga ko atumva ukuntu abandi bana bane bavukana babonye indangamuntu bitagoranye ariko we akaba yasanzwe atanditswe mu bitabo by’irangamimerere.
Avuga ko mu bana 13 bavukana, bane ari bo babonye indangamuntu mu gihe afite impungengeko abamukurikira bose uko ari umunani bashobora kuba batanditse mu irangamimerere.

Ati: “None se baba bataranyandikishije abo bandi bakaba baranditswe ryari ko iwacu batajya bajya ku Murenge bavuga ko batagerayo? Ni ikibazo gifitwe n’urubyiruko rwinshi, bisaba gahunda yihariye yo kugikemura kuko dufite impungenge z’ingaruka byazaduteza.”
Avuga ko iyo babajije ababyeyi impamvu batabandikishije mu irangamimerere bababwira ko biterwa n’uko Akagari kabi kitaruye cyane Ibiro by’Umurenge bakaba batinya ingendo.
Abanyeyi na bo bemeza ko gutinya ingendo ndende zo mu misozi butuma batandikisha abana, no kubona izindi serivisi bikagorana.
Barihenda Damascène ati: “Nanjye uwanjye ntiyanditse kandi afite imyaka 17. Tuvugishije ukuri kwandikisha abana uko umuntu abyaye tugiye ku Murenge ntibishoboka, kandi ino turabyara cyane. Hari n’igihe umuntu ajyayo uwo munsi ntibikemuke akagira ubunebwe bwo gusubirayo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda Mukamana Jeannette, na we yemeza ko abatuye muri Kariya Kagari bagorwa no kubona serivisi z’irangamimerere, izo gushyingirwa n’izindi.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko uretse seeivisi z’irangamimerere, abatuye mu Kagari ka Kirwa bagorwa no kubona n’izindi serivisi za Leta.
Ati: “Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge twateguye iki gikorwa cyo kwegereza izi serivisi aba baturage bigaragara ko batazibona bikwiye kubera kuba kure y’aho zitangirwa.”
Mu gufasha abo baturage, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwiyemeje kugira gahunda ihiraho yo kwegera aba baturage kugira ngo abatanditswe mu irangamimerere bandikwe ndetse n’abandi bafite ibibazo bikemurwe bitabasabye gusiragira.
Gahungu says:
Werurwe 20, 2025 at 6:17 pmBirashobokako nubuyobozi butegera abaturage ngobabasobanurire izo gahunda zareta