Rutsiro: Araririra mu myotsi ku bw’inka yahawe muri Girinka yishwe n’inkuba

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukuboza 24, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Inka yishimiraga cyane ko yahawe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame muri gahunda ya Girinka, yakubiswe n’inkuba mu mpera z’icyumweru gishize, nona ubu araririra mu myotsi kubera ko iyo nka yari yaratangiye kumukamirwa.

Uyu ni Ntawunezarubanda François w’imyaka 47, utuye mu Mudugudu wa Kanama, Akagari ka Muyira, Umurenge wa Manihira, Akarere ka Rutsiro.

Ntawunezarubanda François ybavuze ko ubwo yari amaze guha ubwatsi iyo nka n’akamasa kayo kamaze amezi 3 kavutse, imvura yaguye nyinshi ku wa 22 Ukwakira, agiye kongera ubwatsi asanga imyeyi yapfuye, akamasa kari konyine.

Ati: “Nabaye nk’uguye mu kantu kubera uburyo iyi nka yari intunze nirirwa nshimira Perezida Kagame wangabiye kuko yakamwaga litiro hagati ya 5 na 7 buri munsi, tunywa amata. Abana banjye 4 tubana n’umwuzukuru bishimye bitavugwa none nahuye n’uruva gusenya inkuba inkura amata mu kanwa.”

Avuga ko yahise abibwira ubuyobozi n’abaturanyi be, baraza hemezwa ko ishyirwaho lisansi igatwikwa igahambwa ngo hatagira abayitaburura bakayirya.

Kuri ubu afite impungenge z’ako kamasa kasigaye, adafitiye uburyo kari bubeho n’imbeho nyinshi iri muri aka Karere kuri ibi bihe, gusa afite icyizere ko ako kamasa gashobora kuzakura kakamuviramo inzira zo kongera kubona inka yakuraho amata.

Yasabye ubuyobozi bw’Umurenge kumuba hafi, Veterineri agahora aza kumurebera ni ba ako kamasa ari kazima kuko no kumenyera ubwatsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Manihira  Nzaramba Félix, yavuze ko aya makuru bayamenye kandi ababaje cyane.

Yihanganishije uyu muryango ubuze amata n’ifumbire wakuraga kuri iyo nka yahawe muri Gahunda ya Girinka, amusaba kwita kuri ako kamasa kasigaye kugira ngo azakavunjemo inyana yakorora ikamuha amata.

Ati: “Ntabwo yashumbushwa indi ako kamasa gahari. Biramusaba kukitaho cyane kagakura kakazavamo inyana izongera kubyara ikabakamirwa. Natwe nk’ubuyobozi tuzamuba hafi, Veterineri agasure buri gihe kamenyere nigakura azaba ari amahirwe ariko kanagize ikibazo bikagaragara ko nta ruhare yabigizemo yashumbushwa kuko yari afite inka nziza cyane, yafashe neza rwose bigaragara.”

Ikibazo cy’inkuba muri aka Karere kimaze kuba ingorabahizi kuko nta munsi w’ubusa zitica abantu cyangwa amatungo.

Uyu muturage ubuze inka yishwe n’inkuba, aje akurikira umuturanyi we na we wayibuze mu ntangiriro z’uku kwezi, ubuyobozi bugasaba abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ingaruka ziterwa n’inkuba.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukuboza 24, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE