Rutsiro: Afungiwe gusambanya umwana w’imyaka 10 n’uwa 11

Rutsiro: Afungiwe gusambanya umwana w’imyaka 10 n’uwa 11

Bagezigihe Jean Baptiste w’imyaka 30 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Rurimba, Akagari ka Mburamazi, Umurenge wa Murunda, Akarere ka Rutsiro, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abana b’abakobwa babiri umwe ufite imyaka 10 n’undi wa 11.

Uyu musore afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihuhu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Murunda mu gihe iperereza rikomeje ndetse atagereje kujya imbere y’ubutabera.

Umuturage wo mu Mudugudu wa Rurimba wahaye Imvaho Nshya aya makuru, uwo musore akekwaho kuba yarasambanyije abo bana n’igice na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa 10 Mutarama 2025 amaze kubashukisha uduhendabana.

Ati: “Ni umusore wibana. Aba bana b’abakobwa ni abanyeshuri. Babanje kubiceceka ariko ku Cyumweru tatiki ya 12 Mutarama. Uriya w’imyaka 11 yabibwiye mugenzi we w’imyaka 13 barimo baganira, amubwira byose uko byagenze umwana ntiyabyicarana abibwira ababyeyi b’uyu wari wamuhaye amakuru bimenyekana bityo.”

Ku wa Mbere, inkuru ikimara gusakara, ababyeyi b’abana bombi bagiriwe inama n’ubuyobozi yo kubajyana bakapapima, ari nab wo byagaragaye ko bahohotewe

Nyuma yo gukurikirana abo bana bakanahishura uko byagenze n’impamvu batahise babivuga, Bagezigihe yarashakishijwe ahita atabwa muri yombi.

Abana bakomeje kwitabwaho banaganirizwa n’Abajyanama mu by’ihungabana kuko ngo bigaragara ko byabahungabanyije bari batangiye kuvuga ko batazasubira ku ishuri kubera gukeka ko bagenzi babo bigana babimenye.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Umuganwa Marie Chantal, yahamirije Imvaho Nshya aya makuru, ahamaya ko birimo gukurikiranwa.

Ati: “Ukekwaho gusambanya abo bana 2, umwe w’imyaka 10 n’uwa 11 yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), abana bajyanwa kwa muganga. Ibindi reka dutegereze icyo iperereza ryimbitse rya RIB rizageraho.”

Ingingo ya 14 y’itegeko No 059/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza 2023, rihindura itegeko No 68/20218 ryo ku wa 30 Kanama 2028 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 uwabihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’Igifungo cya burundu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Muhayimana Jean Claude

Nibyo ryose ndashimira uwo mwana watanze amakuru uwo muntu icyaha nicyimuhama bamukatire ryose urumukwiye abana 2 Koko uko nukwangiza abana burwanda rwejo

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14