Rutsiro: Abakuze bakora muri VUP bibabungabungira ubuzima 

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ugushyingo 19, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Mushubati, Akagari ka Mageragere , Umudugudu wa Rarankuba bavuga ko kugera muri VUP byatumye ubuzima bwabo bugenda neza kuko ngo gukora imirimo irimo gukubura bibafasha kunanura imitsi, bityo bakabungabunga ubuzima.

Ni ababyeyi bavuga ko mbere yo kugera muri VUP bari bararwaye indwara zitandukanye zirimo izaterwaga no kuba mu rugo gusa badakora isiporo, badatembera bigatuma bahinamirana nk’uko babyivugira.

Uwitwa Agata Mukasakindi, utuye mu Murenge wa Mushubati , Akagari ka Rarankuba , Umudugudu wa Mageragere yahaye ubuhamya Imvaho Nshya agira ati:”Nageze muri VUP muri 2021 ntangira gukorana n’abandi imirimo mito tukajya tuganira, uko nyijemo mvuye mu rugo , nkaza nsa n’ukataza meze nkurimo gukora siporo gake gake ngenda nkomera”.

Ati:”Mbere nari ndwaye mu mavi, isereri igakunda kumfata cyane kuko ndi mu myaka 76, umutima ukadihaguza cyane ariko aho nagereye muri VUP yampinduriye ubuzima yarankoreye kuko ubu nabaye urwembe kubera uko guhinyagira, ntaryamira”.

Uyu mubyeyi avuga niyo bari kumwe bagiye mu mirimo , bashyitsamo bagatera akatambwe ibyo bavata nk’urukingo. Ati:” Niyo turi hamwe , turi kugenda , tugenda tuzunguza amaboko, dusa n’abarimo kunanura amaboko ndetse n’amaguru bikatubera urukingo rw’indwara zitandukanye”.

Ibi abihuza na Nyirahabiyambere Venancie wagize ati:”VUP nyimazemo imyaka myinshi ariko ingingo zanjye zarakomeye kubera urugendo nkora nyizamo, gufata umukubuzo nkakubura n’ibindi biramfasha pe, mbese iyo ntaza kubona iyi VUP nari kuba ngendera kugakoni cyangwa indwara zarananguye burundu”.

Undi yagize ati:”Twe abakorera hano muri Mushubati, hari ubwo duhura tukanaririmba nk’abageze muzabukuru, tugakorera hamwe Siporo ubundi tukajya mu mirimo tukumva twishimye akaba ari nako imyaka yacu yiyongera”.

Bashimira imiyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame watumye gahunda ya VUP ibaho. Ati:”Perezida wacu Paul Kagame , turamushimira azakamire iburyo n’ibumoso, Imana izamuhe umugisha kubw’iyi gahunda ya VUP yazanye kuko yaduhuye mu busaza ubu turi abasore”.

Aba babyeyi bari mu myaka 75 – 80 y’amavuko bahamirije Imvaho Nshya ko amafaranga bahabwa nayo yagize uruhare mu mibereho yabo ngo na cyane ko imyaka barimo ari nta wundi muntu wari kubagirira impuhwe ngo abahe akazi bityo bakaba bafite icyizere cy’ubuzima baheraho bagira inama abandi bageze mu myaka yabo, bahabwa VUP aho kujyamo bakirirwa biryamiye.

Agatha yagize ati:”Abantu banga kujya muri VUP turabagira inama yo gutinyuka bakava mu buriri kuko Perezida yaduhaye amahirwe tudakwiriye gufata uko tubonye turakora tukabona amafaranga adutunga. Hano turakora tukagira ubuzima bwiza muri make turashima”.

Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu yavuze ko gahunda ya VUP yashyizweho mu gufasha abaturage kubona imibereho icyakora ashimira abageze muzabukuru bayibyaje umusaruro bakita no kubuzima bwabo,

Ati:”Ubundi si byiza ko abantu bafata VUP nk’ibintu bidafite agaciro  kuko icyo tuba turwanira ni uko umuturage ava mu bukene yiteze imbere. Tubabwira ko kuva mu rugo bakajya muri VUP bituma ashobora guhura n’abandi mugani binatuma bagira ubuzima bwiza binyuze muri Siporo no kugorora imitsi na cyane ko tugira umwanya wo gukorana nabo inama”.

Yakomeje avuga ko kuba abangaba baraboneyemo amahirwe yo kuba banakora imyitozo ngorora mubiri , bakananura imitsi , bishobora no kuba isomo ku bandi bityo bakaba banakomeza gushyira mu bikorwa izindi gahunda za Leta tubashishikariza zirimo na EjoHeza.

Muri VUP harimo abakora imirimo yo gucukura, abaharura mu muhanda w’itaka ndetse n’abakubura aribo batanga ubuhamya bw’uko iyo mirimo mito bakora hari ibyo imaze kubagezaho mu bijyanye n’ubuzima bwiza buzira indwara.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ugushyingo 19, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE