Ruti Joel yashyize hanze urutonde rw’indirimbo zigize Rutakisha Album

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 26, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Umuhanzi Ruti Joel yagaragaje indirimbo zigize alubumu yise ‘Rutakisha’ yafatanyije na Clement the guitarist basanzwe baserukana ku rubyiniro.

Ni nyuma y’uko aherutse kugaragaza ko iyo alubumu izashyirwa ahagaragara tariki ya 1 Ukwakira 2025.

Abinyujije kuri Instagram kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nzeri 2025, Ruti yagaragaje ko alubumu Rutakisha izaba igizwe n’indirimbo 10 zirimo Rutakisha, Mama we, Ingabire, umumararungu, Dore n’izindi.

Ni alubumu bagiye gushyira hanze mu gihe hashize iminsi Ruti Joel apfushije nyirakuru yavugaga ko yari inkoranutima ye ndetse yamwigishije kuririmba.

Rutakisha ije ikurikira iyo yise ‘Musomandera’ yashyize ahagaragara muri Mutarama 2023.

Ubuhanga bwa Ruti Joel na Clement the guitarist bwakunzwe n’abatari bake kubera uburyo bahuza iyo bari ku rubyiniro ari nayo mpamvu abantu benshi bakunze kugaragaza ko bategerezanyije amatsiko iyo alubumu.

Guhuza kwa Ruti na Clement the guitarist ku rubyiniro byatumye bakora Alubum bise Rutakisha
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 26, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE