Rusizi: Yatawe muri yombi akekwaho gufata ishoka agasenyera Mudugudu

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 10, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Hafashimana Wellars w’imyaka 40, wo mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Mpinga, Umurenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yo giufata ishoka akamenagura urugi rwa Mudugudu.

Intandaro ikaba ari uko Umukuru w’Umudugudu wa Rebero Subwigano Daniel abuza Hafashimana gukura umwana we w’umuhungu akamubuza kwiga, ngo amufashe guhinga, kuko atarya adakora ndetse ngo kuko ngo kwiga ntacyo baba bakora,kandi ntibarya badakora.

Uwo mugabo bavuga ko yabaswe n’ubusinzi, n’urugomo, bikamugira igihazi mu Mudugudu  intandaro yo gufata ishoka  akamenagura ibirahuri by’urugi rw’inzu y’Umukuru w’Umudugudu wa Rebero  Subwigano Daniel  ngo  ku Cyumweru tariki ya 6 Ukwakira,  umuhungu  we  w’imyaka 17, wiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza  kubera kwiga nabi avamo bitewe na se, yagiye kwa Mudugudu kumubwira ikibazo afitanye na se, cyo gushaka kumukura mu ishuri n’ubundi.

Mu kiganiro na Imvaho Nshya, Mudugudu Subwigano Daniel yagize ati: “Uwo mwana wakunze kwiga adindira kubera se, amukura mu ishuri turimusubizamo, yaje iwanjye ku Cyumweru ambwira ko se amaze iminsi amuraza ubusa kuko yagiye kwiga, amubwira ko atakomeza kurya adakora ngo yagiye kwiga, ko nasubirayo noneho azamuraza hanze.”

Avuga ko uyu mugabo w’abana 6 barimo n’uwonka, uretse gukura uwo mu ishuri arigarurwamo n’ubuyobozi, yanakuyemo mushiki w’uwo ufite imyaka 16, yari ageze mu wa 5 w’amashuri abanza, amubwira ko agomba kujya amufasha guhinga ko atarya adakora.

Umwana yarivuyemo burundu yirirwa amufasha guhingira abandi kuko we nta sambu agira, ni ukwibera mu businzi n’urugomo gusa.

Anavuga ko iyo umugore amubujije gukura abana mu ishuri amuhondagura, ikibabaje ariko kikaba ko iyo ubuyobozi bumujyanye ngo ajye kwigishwa, umugore amukurikira akamusabira imbabazi ngo nibamurekure batahe biyunge, bigahora bityo.

Ati: “Nko mu minsi ishize n’ubundi yakuye uyu muhungu mu ishuri, umugore avuze afata ishoka ashaka kuyimukubita, amucitse yadukira urugi rw’inzu ye  ararumenagura, icyakora tumusaba kugura urundi agakinga arabikora.’’

Yongeyeho ati: “Afite inzu y’amabati 20. Ariko yari aherutse gukuraho 2 ngo agiye kuyagurisha anywe inzoga, kandi cyari igihe cy’imvura nyinshi, imvura yatangiye kugwa mu nzu muri salo aho yayakuye, tumusaba kuyasubizaho cyangwa agafungwa. Ubuyobozi buje kumutwara umugore amusabira imbabazi barataha, birarangira,ingeso irakomeza.

Mudugudu anavuga ko uyu mugabo yanze gutangira uyu muhungu we amafaranga yo kurya ku ishuri, byasabye ko umuhungu ajya mu gatsinda  kishyura amafaranga 100 mu cyumweru, bamuguza 1000 ajyana kurya ku ishuri, ibikoresho by’ishuri byo ngo yabiguze ubuyobozi bumuhagaze hejuru.

Yongeyehoati: “Umwana ambwiye ko yamuraje ubusa anashaka kumuraza hanze, nabwiye nyina ko amubuza, aramubwira. Ku wa Mbere, tariki ya 7 duhuye ambwira ko umuhungu we akomeje kumunanira yanga kuva mu ishuri ngo amufashe guhinga, mubwira ko umwana ari mu kuri atagomba guta ishuri ngo ni ukwirirwa ahinga imirima y’abandi.’’

Aho kumwumva ngo yaramututse, Mudugudu aramuhunga, undi aramukurikira amufata mu ijosi, ngo hari mu ma saa moya n’igice z’umugoroba, abaturage batabara Mudugudu bafata uwo mugabo, Mudugudu akomeza iyo yajyaga agira ngo byarangiye, na ho yagiye iwe kuzana ishoka.

Ati: “Yarayizanye, ageze iwanjye umugore ari mugikari atetse, asenyagura urugi rwanjye,amenagura ibirahure,umugore agira ngo ni amashanyarazi atwitse inzu, agiye kureba asanga ni we uri gusenya,na we amwirukaho n’iyo shoka, abaturage baratabara,baramufata ashyikirizwa  RIB.’’

Asaba ubuyobozi bumukuriye gutabara aba bana, bakiga kuko n’abato biga hasi avuga ko azabakuramo, uburenganzira bwabo bukubahirizwa, ntibahore bakangishwa kwicishwa inzara no kurazwa hanze kuko bagiye kwiga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie, avuga ko iyo ikibazo cyamenyekanye, umwana yiga.

Ati: “Ikibazo twarakimenye, uwo mugabo yashyikirijwe RIB, ari kubibazwa, umwana ari kwiga.’’

Yavuze ko bakomeje ubukangurambaga ngo ababyeyi bafite imyitwarire mibi nk’iyo bayireke, ubuyobozi bukorana n’inzego zashyizweho, nk’inshuti z’umuryango, abakangurambaga b’uburenganzira bwa muntu n’abandi, kugira ngo bakurikirane ko nta bana bahohoterwa n’aho bigaragaye ababyeyi babibazwe.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 10, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE