Rusizi: Yafatiwe mu cyuho akwirakwiza udupfunyika tw’urumogi mu baturage

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukuboza 16, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Iyabigize Régis w’imyaka 25, ubana n’ababyeyi be mu Kagari ka Cyendajuru, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho akwirakwiza urumogi mu baturage.

Uyu musore wahise atabwa muri yombi afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kamembe, akekwaho kunywa no gucuruza urumogi, nyuma yo gufatanwa udupfunyika 7 yari asigaranye.

Bikekwa ko yafashwe hari urumogi amaze kugurisha, urwo yasanganywe na rwo akaba yari arushyiriye abandi bakiliya.

Bamwe mu baturage bavuganye n’Imvaho Nshya, bavuga ko n’ubundi uwo musore yafashwe nyuma y’amezi atatu gusa yari amaze afunguwe ku gifungo cy’imyaka itatu irimo ibiri isubitse yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’urugomo kuko yari yakomerekeje umuntu.

Bavuga ko Iyabigize akimara gufungurwa ari bwo yahise yijandika mu kunywa urumogi, amakuru akaba yarabanje guhwihwiswa nta bihamya bifatika biraboneka.

Umwe muri abo baturage yagize ati:  “Amakuru yakomeje guhwihwiswa ko arunywa akanarucuruza, ko n’urugomo agira ari rwo rubimutera. Umwe mu baturage amubona ku igare mu ma saa sita z’amanywa, ava mu bice by’Umurenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke, ageze ku mabutiki y’umurenge wa Giheke arariparika, yinjira  mu kabari, mu kanya arasohoka igare araribitsa arazamuka.”

Uwo muturage yemeza ko we na bagenzi be bakomeje gucunga uwo musore babona agenda yihishahisha batungira agatoki inzego z’umutekano.

Ubwo yikangaga abashinzwe umutekano yirukankiye mu cyayi bamwirukaho, bamufatiramo ashaka kubarwanya bamurusha imbaraga, barebye mu mufuka w’ikoti yari yambaye basangamo udupfunyika 7 tw’urumogi.

Umuturage yakomeje agira ati: “Agejejwe ku Murenge hategerejwe ko RIB iza kumujyana. Yavuze ko urumogi arufite koko ariko rwari urwo anyway urundi akarushyira ingurube ze. Dukeka ko ari amatakirangoyi kuko aho yajyaga byagaragaraga ko hari uwo arushyiriye nk’uko n’aho yari avuye twabiketse, n’uko gusiga igare akagenda n’amaguru kandi ari no mu muhanda werekera iwabo, byose byatubereye urujijo ariko iperereza rizabyerekana.”

Ngamije Ildephonse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, yatangarije Imvaho Nshya ko uyu musore yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe, aho arukura n’abo aruha byose bimenyekane.

Ati: “Ari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Kamembe ngo abibazwe kuko inywa n’icuruzwa ry’urumogi n’ibindi biyobyabwenge rihanwa n’amategeko.”

Yasabye abaturage, cyane cyane urubyiruko, kwirinda ingeso mbi kuko zica ahazaza harwo kandi ko amaherezo bazafatwa bakabihanirwa.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukuboza 16, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE