Rusizi: Yafatanywe imiti mu nzu y’umuturanyi usanzwe umukeka kumusambanyiriza umugore

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 17
Image

Kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nyakabuye mu Karere ka Rusizi hafungiye  Ndayisabye Ernest w’imyaka 46, nyuma yo gufatirwa mu nzu y’umuturanyi we  Sinayobye Théphile amukekaho kumusambanyiriza umugore witwa Mukahigiro Immaculée w’imyaka 47, uyu mugabo akanasanganywa imiti n’ibikoresho byo kwa muganga.

Umuturanyi wa Sinayobye wahaye aya makuru Imvaho Nshya, yavuze ko bahurujwe na Sinayobye wari umaze igihe avuga ko afite ibimenyetso by’uko Ndayisabye amusambanyiriza umugore ariko atarabafata, akaba noneho yabafatiye iwe mu nzu yanabakingiranye.

Ati: “Uyu Ndayisabye Ernest yafatiwe mu nzu ya Sinayobye mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Cyingwa mu Murenge wa Gitambi. Sinayobye ni we wahuruje avuga ko abifatiye, anasize abakingiranye, ko yari asanzwe abakeka ariko atarabafatira mu cyuho.”

Yavuze kandi ko uwo wafashwe uretse gusenya urugo rwa mugenzi we wabikekagaho asanzwe anavugwaho gukuriramo abagore n’abakobwa inda mu buryo bwa magendu.

Ati: “Agifatwa yasanganywe iyo miti tutamenye ubwoko bwayo, aho ayigurira n’icyo ayikoresha, cyane cyane ko atari umuganga ntanabe umujyanama w’ubuzima, hakaba abaketse ko yaba yarateye inda uwo mugore wa mugenzi we, akaba yari aje kuyimukuriramo rwihishwa.”

Undi muturanyi wo mu mudugudu wa Mpinga waganiriye na Imvaho Nshya, yavuze ko inkuru ikiba kimomo abaturage bahuruye bashaka kwica urugi ngo bamusangemo bamwihanire, ubuyobozi burahagoboka.

Ati: “Ubuyobozi bumaze kumwamururaho abaturage, yagejejwe ku biro by’Akagari ka Cyingwa, bamusatse bamusangana imiti y’amoko anyuranye n’ibikoresho byinshi byo kwa muganga, igihe bakimubaza iby’iyo miti abacamo ariruka, bamwirukaho bamufatira mu mudugudu wa  Mugenge baramugarura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi Manirarora James, yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mugabo agifatwa, akanasanganwa iyo miti n’ibikoresho byo kwa muganga, yashyikirijwe RIB, sitasiyo ya Nyakabuye.

Ati: “Iby’abavuga ko yari azanye iyo miti kumukuriramo inda yaba yaramuteye byo ntitwabihamya nk’ubuyobozi, cyane cyane ko tutazi niba anatwite kandi n’iyo yaba atwite tumuzi nk’ubana n’umugabo we nubwo baba bafitanye amakimbirane ariko barabana.”

Yongeyeho ati: “Icyo twakoze ni ugukiza uwo mugabo abaturage bari bafite ubukana bwinshi tumushyikiriza RIB, sitasiyo ya Nyakabuye ari ho afungiye,hamwe n’iyo miti n’ibyo bikoresho byo kwa muganga. Umugore tumujyana ku kigo nderabuzima cya Mashesha, kimwohereza ku bitaro bya Mibilzi kugira ibindi bisuzuma. ‘’

Manirarora yavuze ko bombi bagikurwa muri iyo nzu birinze kugira icyo bahita batangariza ubuyobozi, akizera ko ubwo uwo mugabo ari mu maboko ya RIB byose azabisobanura.

Yasabye abaturage kwirinda ikiganisha ku ngeso mbi cyose, anabibutsa ko gushaka kwihanira ari ikosa, niba hari abafitanye amakimbirane cyangwa ikindi kibazo,ubuyobozi buhari ngo bugikemure, cyangwa butange ubundi bujyanama igihe kubikemura byaba binaniranye.

Iyi ni imiti n’ibikoresho byo kwa muganaga yafatanywe
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 17
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE