Rusizi: Uwashikuje umukobwa agakapu karimo telephone n’amafaranga yatawe muri yombi

Kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo hafungiye Ntihinyurwa Alexis w’imyaka 33 wo mu Kagari ka Rusambu, Umurenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi, yafashwe yari amaze gushikuza umukobwa witwa Uwingabire Jeannette agakapu karimo telefoni n’amafaranga y’u Rwanda 20.600.
Umuturage wahaye Imvaho Nshya aya makuru yavuze ko uyu mugabo ufite umugore n’abana 2, mu masaha y’umugoroba,iyo abonye umugore ufite agakapu yigira nk’umuherekeje ngo batamwambura, bakagenda baganira, bagera ahari agashyamba cyangwa ahatari abantu, akakamushikuza akiruka.
Ati: “No kuri uyu mukobwa ni ko yabigenje. Uyu mukobwa yari avuye kudoda muri santere y’ubucuruzi ya Mashya, ataha, ageze haruguru y’Ibiro by’Akagari ka Rusambu muri Nyakarenzo, asanga uyu musore aho asanzwe ategera abantu, atamubonye.’’
Akomeza agira ati: “Kuko hari mu ma saa moya z’ijoro, umukobwa wari ufite agakapu yabonye uwo musore amugeze iruhande, aramusuhuza, batangira kugenda baganira, umukobwa amwisunga nk’umufashije urugendo ngo batamwambura kuko atari amuzi, kandi yumva ko bajya bahamburira.’’
Avuga ko bagiye,bajya bahura n’abantu uyu mugabo akabareka bagatambuka, amwigiraho inshuti umukobwa yumva ari umuntu bari kumwe nta kibazo, bageze aho batabona umuntu n’umwe imbere n’inyuma amushikuza ako gakapu.
Umukobwa yaragakomeje, barakarwanira,umugabo amubwira ko nakomeza kumurwanya amuca akaboko, umukobwa arakarekura, umugabo yirukankira mu bishyimbo, umukobwa avuza induru abaturage baramutabara.
Ati’’ Twaramutabaye, atubwira uko bigenze, n’umwambuye uko ameze n’imyenda yari yambaye, dukeka uwo mugabo kuko dusanzwe tumuziho iyo ngeso n’ayo mayeri akoresha kuko byari bimaze kugaragara kenshi afatanwa ibyo yibye. Twagiye gushakisha mu bishyimbo turamubura,tunajya iwe dusanga ntarataha.’’
Bahise bajya gushaka Mudugudu, ababwira ko ubwo uwo mugabo abuze, bamuzinduka mu gitondo cya kare atarabyuka, bakamubaza.
Baramuzindutse basanga atarabyuka, baramubyutsa akubitanye amaso na wa mukobwa umukobwa avuga ko ari we, umugabo yemera ataruhanyije ko ari we wamushikuje ako gakapu, anavuga ko yagataye mu bishyimbo,ajya kukabereka.
Bakabonye babuzemo iyo telefoni y’agaciro k’amafaranga 35 000 n’ayo mafaranga 20. 600,icyakora ibindi uwo mukobwa yari yashyizemo yitwaje biraboneka, wa mugabo atabwa muri yombi.
Undi muturage ati’’ Si ubwa mbere yambura abantu,tugakeka ko hari n’abandi bakorana, tukifuza ko yakwishyura ayo mafaranga n’iyo telefoni akayigarura, agahanwa by’intangarugero abaturanyi be tugatekana kuko yatujujubije.”
Uwo Murenge wa Nyakarenzo usanzwe uzwiho kubamo abasore bakora ubujura bushukana bukoreshejwe ikoranabuhanga kuri za telefoni z’abaturage, bitwa Abameni.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Dushimimana Jean Baptiste, akavuga ko nk’aba babura gukora ibibateza imbere, bagahitamo kwiba, bafatiwe ingamba zikaze.
Ati’’Ingamba ya mbere ni uburyo twashyizeho bwo gukusanya amakuru ku bajura bose nk’aba, bituma tubafata tukibamenya ku bufatanye n’abaturage kuko bavuga ko koko ntacyo bakibatungana, tukabasaba kutabahishira, akaba ari muri urwo rwego n’uyu yafashwe.’’
Yashimiye cyane abaturage bagize uruhare mu ifatwa rye, abasaba gukomereza aho, ababifatiwemo bagahanwa, bakanagarura iby’abandi bibye.

Lg says:
Kamena 9, 2025 at 6:32 pmKudakubita imbwa byorora imisega kuki batadishye iyo ngegera ngo izane ayo mafaranga niyo téléphone ko mwiryo joro ntacyo yabikoresheje