Rusizi: Urubyiruko ruvuga ko rutinya inda kurusha SIDA

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rusizi rufite imyumvire iteje inkeke ku cyorezo cya SIDA cyugarije Isi yose, aho ruvuga ko rutakibona nk’ikibazo kuko umuntu warwaye ashobora kunywa imiti akaramba, ahubwo umukobwa n’umusore umuteye inda bahangayikishwa n’uko sosiyete ibafata nk’inshingano nshya zije bataziteguye.
Urwo rubyiruko rurimo urwacikishirije amashuri ndetse n’ababarizwa mu cyiciro cy’abakora uburaya, bose bavuga ko agakoko gatera SIDA bagafata nk’indwara isanzwe kuko uyanduye imiti ayibonera ubuntu, icyo rutinya mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ari inda, kuko yo ngo ihita irutamaza ikanaruteza ibibazo mu miryango.
Umusore w’imyaka 20 wo mu Murenge wa Gihundwe ati: “Sinjya muri izo ngeso ariko nanjye numva ndamutse ndyamanye n’umukobwa akambwira ko namuteye inda, icya mbere nakora ari uguhunga nkajya kwihisha i Kigali, i Bukavu cyangwa ahandi numva batambona. Ariko nta mpungenge zo kubwirwa ngo wamyanduje SIDA cyane ko no kwipimisha ku bushake bikorwa na bake. Abonye atarasamye se ibindi yabijyamo ashaka iki?”
Uwitwa Niyonsaba w’imyaka 20 yavuze ko iki kibazo n’iwabo i Rasano gihari, cyane ko na serivisi yo gupima ubu bwandu iboneka cyane ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye ariko ntibe iwabo.
Ati: “Hano i Rasano urubyiruko rukora imibonano mpuzabitsina idakingiye cyane, cyane cyane ko n’ibya SIDA rudakunda kubona ababirubwira. Dutinya inda cyane kurusha agakoko gatera SIDA kuko iyo bavuze ngo umukobwa wa kanaka aratwite nubwo yaba abeshyerwa ibibazo bitangira kuvuka agata agaciro mu bandi kugeza bigaragaye ko yabeshyerwaga. Ariko kuko ibya SIDA batabizi cyane hari n’abayigendana ikazarinda ibahitana baranduje benshi.”
Urubyiruko rwaganiriye n’Imvaho Nshya ku myumvire yarwo kuri virusi itera SIDA, aho bamwe bemeza ko batirirwa bajya no kwisuzumisha kuko akenshi baba bakeka ko baba baranduye bityo ntibirirwe biruhiriza umutima.
Bavuga ko nk’umukobwa wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ntatwite, cyangwa umusore wayikoze uwo bayikoranye ntamubwire ko atwite, yumva nta kibazo.

Ibya SIDA byo babyumva mu buryo bwabo. Bamwe bavuga ko abafite virusi itera SIDA baba bananutse cyane barashizemo, mu gihe abo babona bateye neza baba bumva ko icyo cyorezo kitabahangara.
Ibyo bituma urubyiruko rwishora mu busambanyi n’abo rwapimishije ijisho mu gihe inzego z’ubuzima zigaragaza ko Virusi itera SIDA idapimishwa ijisho.
Umukobwa w’imyaka 17 wo mu Murenge wa Kamembe, yagize ati: “Ni cyo kigiye koreka urubyiruko rwinshi rwo muri aka Karere, cyane cyane urwo mu mujyi kuko rwo rushukika byoroshye, n’ababyeyi barwo batabona umwanya wo kurukurikirana bihagije no kurugira inama zose zikenewe, bitwaje gushaka ubuzima, ngo barubonere ibirutunga n’amafaranga y’ishuri.”
Yongeyeho ati: “Buriya abakobwa n’abasore benshi SIDA bayifata nk’ibisanzwe, cyane ko n’inyigisho bamwe bazita aho baziherewe. Icyo batinya cyane ni inda kuko yo igutamaza ako kanya iyo uri umukobwa, imibereho ikaba mibi cyane, amashuri agahagarara, ibibazo mu miryango bikavuka.”
Urubyiruko rusaba ko kugira ngo inyigisho no guhindura imyumvire bigere kuri benshi, amakalabu yo kurwanya SIDA mu mashuri yahabwa ingufu zirenze izo afite ubu, akitabirwa cyane, hakaba ibiganiro nyunguranabitekerezo rukarushaho gusobanukirwa.
Runagaragaza ikibazo cy’uko muri aka karere hari ikigo kimwe gusa cy’urubyiruko, kiri mu mujyi, ko inyigisho z’ubuzima bw’imyororokere zigitangirwamo zidatangirwa mu bindi bice by’Akarere, na cyo bafata nk’ikibazo.
Ikindi uru ruvuga ni uko hakigaragara isoni ku musore cyangwa umukobwa ugiye kwipimisha aka gakoko cyangwa ajya kugura agakingirizo, abamubonye batangira kumuryanirana inzara no kumwita indaya.
Ushinzwe ibikorwa by’ubuzima mu Karere ka Rusizi Habarugira Wencesilas, avuga ko kuvuga ko batinya inda kurusha SIDA ntaho bitandukaniye no kwiyahura, kuko byombi ari ibibazo bigira ingaruka zitandukanye.
Yavuze ko uretse na SIDA hari n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ati : “Nka Hepatite B na C ni ho zandurira kandi na zo ni mbi cyane tutavuze n’izindi nk’imitezi, mburugu, uburagaza, n’izindi. Kuvuga rero ngo utinya inda kuruta SIDA ni nko kwiyahura, ukunda ejo hazaza hawe wabigendera kure byombi.”
Avuga ko hari urubikinisha bitewe no gushukishwa ubusabusa, akamagana cyane abakuru bashuka urubyiruko bakarushora mu ngeso z’ubusambanyi, n’abanduza abandi bazi ko bamaze kwandura.
Anavuga ko muri Rusizi hari henshi aka gakoko gapimirwa, haba ku bigo nderabuzima no ku Kigo cy’urubyiruko kiri mu mujyi, hakaba n’amahirwe ko uwabyigishijwe afite n’ibikoresho ashobora kwipima ubwe.
Muri aka Karere ubwandu bw’aka gakoko ngo buri kuri 3%, akavuga ariko ko mu minsi ishize hari ubushakashatsi bwerekanye ko umubare w’urubyiruko ugenda wiyongera, ari yo mpamvu ubukangurambaga ari ingenzi cyane mu gukumira ubwandu bushya.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE