Rusizi: Umusore yarohamye mu mugezi wa Rusizi yogagamo arapfa

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ugushyingo 14, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Habanabashaka Ernest w’imyaka 19, uturuka mu Murenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke,wari umushumba w’inka mu kagari ka Tara,umurenge wa Mururu, Akarere ka Rusizi, yagiye kwahira ubwatsi bw’inka hafi y’umugezi wa Rusizi, agiye kuwogamo ararohama maze ahita apfa.

Umwe mu bahurujwe ko arohamye, yabwiye Imvaho Nshya ko uwo musore akimara kurohama, Abanyekongo batuye hakurya y’umugezi ari bo bamubonye arohama, bavuza induru, bahuruza abatuye hakuno mu Mudugudu wa Cyandarama mu kagari ka Tara ko umuntu arohamye.

Ati: “Twari haruguru mu ngo tutamenye ibyabaye twumva Abanyekongo bari iwabo bavuza induru badutabaza kuko intera iri hagati yacu na bo ni nto, twumva bavuga ngo babonye umusore yoga aribira ntiyagaruka ashobora kuba arohamye. Twahuruye turi benshi dusanga imyenda n’irangamuntu bye imusozi, umurambo we urabura n’ubu nturaboneka, turacyawutegereje.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mururu, Ngirabatware James, avuga ko umurambo w’uwo musore utaraboneka, bakiwutegereje kuko hari igihe uboneka hashize n’iminsi 3.

Ati: “Ntekereza ko atari azi koga, nta n’imyambarao yabugenewe yari yambaye ajya koga kandi yari na wenyine, amaze kwahira ubwatsi bw’inka z’aho amaze umwaka ari umushumba. Iyo Abanyekongo batamubona yoga, anarohama byari kuzagorana kumenya uko byamugendekeye.”

 Abaye uwa 2 urohamye mu mezi 2 gusa kuko nk’uko uyu muyobozi abivuga, ngo hari n’undi musore wo mu kigero cy’imyaka 20 wo mu Mudugudu wa Buremera, Akagari ka Gahinga na we yavuze ngo agiyemo koga, agikandagiramo ahita agendera ko arapfa.

Ngirabatware yasabye abaturage kwirinda kwishora mu mazi nk’ariya umuntu atazi koga, nta n’imyambaro imukingira afite, kuko umugezi wa Rusizi atari uwo kwisukirwa, ko bibabaje kubona ubuzima bw’abasore nka bariya butakara kubera gushaka gukinisha amazi batayazi, asaba n’abandi baba babitekereza kubireka.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ugushyingo 14, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE