Rusizi: Umuryango utishoboye wibarutse 3 icyarimwe urasaba ubufasha

Habiyaremye Maurice w’imyaka 28 n’umugore we Nirere Hawa w’imyaka 25, bamaranye umwaka n’amezi 8, bibarutse abana batatu barasaba ubuyobozi ko bwabafasha kuko batishoboye ngo babe bakoroherwa no kurera abo bana.
Abo babyeyi batuye mu Mudugudu wa Bahemba, Akagari ka Kagara, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, barasaba ubufasha bw’ubuyobozi n’abagiraneza nyuma yo kwibaruka abo bana 3 b’abahungu icya rimwe kuri Noheli ishize, bari basanzwe nta mibereho bafite kuko n’inzu babamo bakodesha amafaranga y’u Rwanda 5 000 ku kwezi bavuga ko bayabona bigoranye.
Aganira n’Imvaho Nshya, Habiyaremye Maurice yavuze ko ubusanzwe babagaho yagiye guca inshuro mu baturage.
Yagize ati: Twabagaho nagiye gushakisha aho nsha inshuro, umugore ntacyo yabashaga gukora muri aya mezi yose yari atwite n’akagurube twari dufite nakagurishije ngurira umugore iby’ibanze bitegura kubyara, akaba ariko naraguraga nteganya umwana umwe ntazi ko azabyara 3.”
Avuga ko inda y’umugore we ifite amezi 6 ari bwo kwa muganga babawiye ko bazabyara abana 2, umugore asubiyeyo inda ifite amezi 8 bakamubwira ako azabyara 3, mu minsi 4 gusa abibwiwe aba arababyaye.
Umugabo akomeza asobanura uburyo bavutse batuzujuje igihe, ibyo byose bikaba bisaba ubushobozi.
Ati: “Bavutse batujuje igihe hasigaye iminsi 15 ngo amezi 9 yuzure, banavukana ibilo bituzuye, aho umwe yavukanye ikilo n’amagarama 800, undi ikilo n’amagarama 500, uwa 3 ikilo n’amagarama 350, byatumye nyina abamarana hafi ibyumweru 2 mu bitaro bya Gihundwe.”
Ati: “Twari dutunzwe nuko kugenda nabona aho nkorera amafaranga 2000 nkayazana tukayararira, none ubu nta hantu nshobora kujya kuko umugore atabifasha wenyine, nta n’uwo twabona umudufasha kuko na mama aza rimwe na rimwe agahita asubirayo. Kuba abana batanonka ngo bahage, nta n’icyo nyina aba yariye kimwongerera amashereka, bituma barara barira na byo bikaba ibibazo.”
Yakomeje agira ati: “Kubera amikoro make n’igitanda na matora turaraho byari ibya 2 uruhinja rwa 3 rukaba rwajyaho ariko ubu birararaho abantu 5. Turara tubyigana ku buryo rwose utwo duhinja nta mwuka uhagije n’ubwisanzure tubona, nkabona na byo byadutera ibindi bibazo birimo n’indwara, kuko n’akazu tubamo ari ak’utwumba duto cyane, ngakodesha amafaranga 5.000 ku kwezi.”
Asobanura ko kugeza ubu barya ari uko ari abagiraneza na bwo bake cyane babasuye bakagira icyo babazanira.
Avuga ko abonye nk’inka yabafasha kuzabona amata mu minsi iri imbere byamufasha cyane, akanahabwa iby’ibanze umwana akenera, akanahabwa ubufasha bwo kubakirwa ngo abana babone aho bakurira bisanzuye, akaba yanabona matola nini baryamaho ngo bisanzure abana babone umwuka uhagije, na byo ngo byabafasha.
Nirere Hawa, nyina wabo bana na we yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo kinini cyane afite ari icyo kubonsa kuko badahaga, akagira impungenge ko bashobora kuzahazwa n’ibibazo bituruka ku mirire mibi, cyane cyane ko n’umugabo wajyaga guca inshuro ngo babeho atava mu rugo.
Ati: “Nuwo mugiraneza wadusuye ni ikilo kimwe cy’ibirayi yatuzaniye turakirarira,ubundi tumeze nk’ababwirirwa tukaburara cyangwa tukarya ubusabusa butagira icyo bumarira abana 3 nk’aba batonka ngo bahage nta n’amata yabo mbona.’’
Yongeyeho ati’’ Mbonye indyo ihagije, yuzuye,nkabona igikoma, amashereka akiyongera n’amata byamfasha, hari impinduka byanzanira mu mikurire yabo ariko kuvuga ngo uko tumeze ubu twabakuza neza,naba mbeshye ntacyo dufite cyababeshaho ngo babone ibilo bakure neza.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimana Monique, aganira n’Imvaho Nshya yavuze ko bari bagiye kuwushyira iby’ibanze abo bana bakeneye birimo ibikoresho by’isuku n’amata yabafasha, bakazakomeza kubaba hafi.
Ati: “Twabimenye, twabahaye impundu, tugiye kubashyira iby’ibanze abana bakeneye, birimo ibikoresho by’isuku n’amata. Uko tugenda tubasura ni ko tugenda tureba ibikenewe ngo abana bitabweho, umubyeyi abone amashereka ahagije n’ibindi byabafasha.”
Yunzemo ati’’ Birakwiye rwose kurushaho kwegera uwo muryango kuko niba batunzwe n’uko umugabo aba yahagurutse, bakaba babyaye abana 3, bivuze ko atazongera kubohoka nk’uko yabohokaga, kugeza bagize aho bagera, ni ngombwa natwe nk’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bacu, kuba hafi uwo muryango ngo tubungabunge urwo rubyaro.’’
Avuga ko atari uyu muryango wonyine kuko hari n’undi muryango mu wundi Murenge na wo wabyaye abana 3 nta mikoro ufite, bagerageza kwita kuri iyo miryango yombi kuko ibibazo byayo bisa.
