Rusizi: Umunyonzi yaguye mu mapine y’ikamyo igenda arakomereka bikomeye

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 21, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Mu ma saa mbiri n’iminota 40 z’igitondo cyo ku wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025, umunyonzi yinjiye mu mapine y’ikamyo ubwo bari bageze ahamanuka, arakomereka cyane ku kuguru.

Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gatovu, Akagari ka Rebero, Umurenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi, ubwo igare ryavaga mu Murenge wa Gashonga ryerekera muri santere ya Bugarama rigwa mu modoka yo mu bwoko bwa Truck Mercedes Benz na yo yamanukaga yerekeza mu Bugarama.

Umwe mu banyonzi bagenzi be bakorana mu muhanda Gashonga-Bugarama, yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo uyu munyonzi yari ageze muri icyo gice cy’umuhanda kimanuka cyane, binatewe n’uko icyo gice cy’uwo muhanda Kamembe- Bugarama cyangiritse cyane,  yashatse kunyura  kuri iyo  modoka yari imuri imbere, imodoka y’abanyekongo yazamukaga na yo ishakisha aheza inyura, imukomaho ahita ata umuhanda agwa mu mapine y’inyuma y’iyo yari imuri imbere imukandagira ukuguru.

Yagize ati: “Ni amahirwe yagize ahubwo yari agiye kugushamo umutwe, ukuguru imodoka yagukandagiye bikomeye ku buryo bamwe banavuga ko kwaba kwacitse. Polisi yahise ihagera umunyonzi ajyanwa kwa muganga, nta bindi twamenye.’’

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyo mpanuka yatewe no kunyuranaho nabi byatewe n’uwari utwaye igare, ko yakomeretse ukuguru  bikomeye akajyanwa mu bitaro bya Kibogora.

Ati: “Mu gihe yanyuraga kuri Truck Mercedes Benz yari imuri imbere, yananiwe kuyobora igare neza agwa mu mapine y’inyuma akomereka ukuguru, ajyanwa mu bitaro bya Kibigora.’’

Yibukije abantu bose kwitwararika igihe bakoresha umuhanda, kuko impanuka yaba isaha iyo ari yo yose, haba mu muhanda w’itaka cyangwa uwa kaburimbo, ikaba kandi yaterwa n’umuntu wese utubahirije imigendere myiza yo mu muhanda.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 21, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE