Rusizi: Umukobwa wigaga mu wa 5 w’abanza yasanzwe mu nzu yimanitse mu mugozi

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 30, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umwana w’umukobwa witwaga Nishimwe Fillette w’imyaka 15, wo mu
Mudugudu wa Gatanga, Akagari ka Gakoni, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, wigaga mu wa 5 w’amashuri abanza mu ishuri ribanza rya Ruganda riri mu Murenge wa Rwimbogo, basanze yikingiranye mu cyumba amanitse mu mugozi hakekwa kwiyahura.

Uwahaye amakuru Imvaho Nshya, wageze muri urwo rugo mu ma saa moya n’iminota 35 hashize iminota 5 nyakwigendera ajyanywe mu kigo nderabuzima cya Muganza, yavuze ko amakuru ahari ari ay’uko uwo mukobwa byavugwaga ko atwite, bagenzi be biganaga bakaba babinuganugaga ariko nyina atarabimenya,yarabimuhishe.

Ati: “Abana na nyina gusa n’abavandimwe be, bikavugwa ko kwiyahura kwe kwaturutse ku nda ngo yaba yari atwite ariko yahishe nyina, bikavugwa ko hari bagenzi be bari babizi, ikaba yaba imwe mu mpamvu zo kwiyahura.’’

Yakomeje agira ati: “Ejo mugitondo ku wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira yanze kujya ku ishuri, nyina amubajije impamvu amubwira ko yumva atagishaka kwiga, amubaza ikindi yumva azakora mu buzima bwe niba yumva adashaka kwiga, umwana aramwihorera nyina aramureka, amusiga aho ajya guhinga mu Murenge wa Nzahaha aho asanzwe ahinga.’’

Uwo muturanyi avuga ko mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira, nanone yanze kujya ku ishuri nyina yanga kongera kumubaza impamvu ngo bitabyara intonganya aramwihorera ajya guhinga.

Umwana abonye nyina avuye aho, asigaranye na karumuna ke gato, ajya mu cyumba asanzwe araramo yari yamanitsemo umugozi arikingirana awujyamo, ako karumuna ke kamubwiye ngo agakingurire kumva ntakinguye, karakomeza karakomanga kakumva ntawe ugasubiza kandi kazi ko mukuru wako arimo, urugi runakingiye imbere.

Ati: “Umwana yahise ajya guhamagara umuturanyi wabo araza na we akomanze yumva ntawe ukingura, ni bwo bahamagaye abandi bantu bose barakomanga bakumva ni nk’aho nta muntu urimo, bica urugi bamusangamo yimanitse.’’

Avuga ko umurambo wahise ujyanwa ku kigo nderabuzima cya Muganza, bawohereza ku bitaro bya Mibilizi, amakuru yamenye akavuga ko ku bitaro basanze koko umwana yari atwite, hafatwa icyemezo cyo kumushyingura, akaba yashyinguwe mu ma saa kumi z’umugoroba zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet, yabwiye Imvaho Nshya ko aya makuru yayamenye,ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane impamvu nyayo yateye umwana w’imyaka 15 kwiyahura.

Ati: “Amakuru twayamenye ariko haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane icyabimuteye kuko ubundi umwana w’imyaka 15,wiga mu mashuri abanza,ufite umubyeyi anabana n’abandi bavandimwe be, nta mpamvu twumva ifatika yabimutera. Niba hari ibibazo yari afite abicecekanye cyangwa ikindi cyaba cyabimuteye, RIB iracyabikurikirana iraduha igisubizo.’’

Yasabye ababyeyi kurushaho gukurikirana ubuzima bw’abana babo, baba hari ibibazo bafite bakabafasha kubikemura, bakababa hafi aho kugira ngo abana nk’abo batekereze ibyo kwiyambura ubuzima.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 30, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE