Rusizi: Umugore afungiye gukubita ishoka umugabo bapfa amafaranga yo guhaha

Uzamukunda Chantal bahimba Mukazayire w’imyaka 40, wo mu Mudugudu wa Mutongo, Akagari ka Tara, Umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, afungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kamembe akekwaho gukubita umugabo ishoka ku rutungu rw’ibumoso akamukomeretsa bikabije bapfa amafaranga yo guhaha.
Uzamukunda Chantal yari asanzwe akora uburaya, uwo mugabo witwa Ngendahimana Egide w’imyaka 38 yiyemeza kubumukuramo bakabana umugore amwemerera ko iby’uburaya abivuyemo agashinga urugo.
Umugabo we, akora akazi ko gucunga ibyambu mu Murenge wa Mururu, ku mafaranga yagiye ahembwa yubatsemo inzu iciriritse babagamo nubwo itari yuzuye.
Intandaro yo kumwasa urutugu n’ishoka ngo yavuye ko umugore yumvise ko umugabo yahembwe amuhamagara kuri telefoni amwaka amafaranga yo guhaha, umugabo amusubiza ko akazi kenshi yagize kamubujije kujya kuyazana kuri banki, ko azayazana ku munsi ukurikiyeho akamuha ayo yo guhaha.
Ngirabatware ati: “Barekeye aho, umugabo agira ngo byarangiye, avuye ku kazi ajya kunywa ataha yasinze. Ageze mu rugo umugore yatangiye kumutonganya bapfa ko atagiye kubikuza ayo mafaranga ngo amuzanire, cyangwa ashobora kuba amubeshya yayanywereye yose.
Induru zabo zizikura amakimbirane basanganywe, umugore umujinya mwinshi umutera gufata ishoka ahita yasa umugabo urutugu rw’iburyo ararwahuranya.’’
Umugabo yahise ajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Gihundwe, umugore atabwa muri yombi icyakora imbere y’ubuyobozi arabihakana akavuga ahubwo ko umugabo ari we witeye icyuma ku rutugu ubwo barwanaga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James yabwiye Imvaho Nshya ko uwo muryango ubana mu makimbirane y’urudaca, byatumye aho bagendaga bakodesha hose abaturage b’iyo midugudu bacumbikagamo barateranaga bagafata icyemezo cyo kuyibirukanamo.
Ngirabatware ati: “Nubwo bagiranye ayo masezerano ariko ntibigeze babana byemewe n’amategeko. Ikindi ni uko kuganira no gusabana n’abagabo uyu mugore atabiretse, umugabo akomeza gukeka ko umugore yaba yarasubiye muri ya ngeso rwihishwa, bituma amuhozaho urwikekwe rwatumye bahora mu makimbirane bagera aho abaturanyi babinuba.”
Yakomeje asobanura ko umugabo yadozwe akaba akomeje kwivuza, ko aho amakimbirane yabo ageze, nubwo umugore yafungurwa ubuyobozi bwumva batandukana.
Ati: “Umugore naramuka afunguwe, birumvikana ko gusubira mu rugo bizagorana. Nitubona umugore adashaka guhinduka tuzagira inama umugabo abe arebye aho yigira amubise kuko igisigaye badahindutse ni ukwicana.’’
Umurenge wa Mururu ni umwe mu yibasiwe n’amakimbirane yo mu ngo, kuko nk’uko Ngirabatware abivuga, bafite ingo 62 zibanye nabi, zirimo 12 bikabije cyane, bakaba bari bigishije izindi zirenga 20 ziyemeza guhinduka, zo ubu zibanye neza, zanatangiye gutera imbere kubera kumvikana, buri wese ingeso ye yabangamiraga mugenzi we agahitamo kuyireka.
Asaba imiryango ko aho kugirirana nabi, umwe yabisa mugenzi we, agashaka ahandi cyangwa akareba aho aba yigiriye, aho guhora mu nduru zigera n’aho abaturanyi bayirambirwa.