Rusizi: Umugabo yasezeye inshoreke ye ayibwira ko agiye kwiyahura abigerageje ruramwanga

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ugushyingo 18, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Hagenimana Fidèle w’imyaka  54 yiyahuje umuti batera mu myaka nyuma yo guhamagara inshoreke ye, atabarwa vuba ntiyapfa none arwariye mu bitaro bya Mibilizi.

Uwo mugabo wo mu Mudugudu wa Sanganiro, Akagari ka Gakoni, Umurenge wa Muganza,akarere ka Rusizi, yatunguranye ubwo  yabwiraga umugore we babana ko adashaka kurarana na we, agahamagara inshoreke ye ayibwira ko ayisezeyeho agiye kwiyahura, akanywa umuti uterwa mu nyanya, akaramirwa  agisambagurika atarapfa,ubu akaba arembeye mu bitaro bya Mibilizi.

Uwitonze Clémentine yabwiye Imvaho Nshya ko  uyu mugabo ubusanzwe ufite umugore batasezeranye byemewe n’amategeko, babyaranye abana 4, anafite inshoreke mu Kagari ka Gakoni bamaranye igihe.

Ubwo yatahaga yasinze  yageze  mu rugo rwe abwira umugore we banasanganywe amakimbirane ashingiye kuri ubu businzi bwe, umugore akanamushinja kumuta akajya mu nshoreke, umugabo na we akamushinja kumuca inyuma, bikekwa ko ari yo mpamvu yadindije gusezerana kwabo igihe indi miryango myinshi yo muri uwo Murenge yasezeranaga mu mezi ashize ko adashaka ko amurara iruhande.

Ati: “Yatashye yasinze cyane ariko bishoboke ko yari anatahanye umuti w’inyanya mu mufuka w’ipantalo yari yambaye, ageze iwe abwira umugore we bafitanye abana 4  ko adashaka ko bararana, ashaka kurara wenyine. ‘’

Yakomeje agira ati: “Umugore yabimwemereye ajya mu kindi cyumba ariko agira amakenga y’ibyo bintu bitari bisanzwe nubwo babanaga bakimbirana, mu minota mike agaruka ku muryango w’icyumba bararamo urugi rwari rwegetseho, yumva umugabo ahamagara iyo nshoreke ye ayisezeraho,ayibwira ko agiye kwiyahura, ko urupfu rwe rutazabatungura, ko mu minota mike biba birangiye.’’

Avuga ko akimara kubivuga yahise anywa uwo muti, umugore arakingura yumva impumuro y’umuti yuzuye icyo cyumba, anasanga amaze kuwunywa  ni ko guhita ahuruza, bamujyana ku kigo nderabuzima, kuko yari atangiye kunegekara, yoherezwa ku bitaro bya Mibilizi ari ho akirembeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel, yavuze ko  urugo rw’uwo mugabo ruri mu ngo 53 zibanye nabi muri uwo Murenge, kwiyahura bigakekwa ko yabitewe n’iyi mibanire mibi mu rugo n’ibyo bombi bashinjanya byo gucana inyuma n’ubushoreke.

Ati: “Iyo nkuru ni yo, byabayeho umugabo aracyari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Mibilizi, tugakeka ko yabitewe n’amakimbirane basanganywe. Naramuka yorohewe tuzamwegera tumubaze  icyamuteye gukora igikorwa cy’ubugwari  nk’icyo cyo guhitamo kwiyambura ubuzima, baganirizwe nk’uko bikorwa ku zindi ngo zibanye nabi, nibyanga hafatwe indi myanzuro.’’

Yasabye abaturage kudatekereza kurangirisha ibibazo byabo kwiyambura ubuzima, ibibazo bafite bakabishyikiriza ubuyobozi bukabikemura, bakareka ingeso mbi z’ubusinzi no guca inyuma abo bashakanye, kuko bidashoboka gutera imbere umuntu akiri mu bikorwa nk’ibyo  bidasobanutse.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ugushyingo 18, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE