Rusizi: Uherutse gufungurwa arashakishwa nyuma yo gutema insina z’umuturanyi we

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Iminsi ibaye 5, Ngirumpatse Jovin utuye mu Mudugudu wa Ndabereye, Akagari ka Kigenge, Umurenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi ashakishwa n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano, nyuma yo kwirara mu rutoki rw’umuturanyi we witwa Zikamabahari Jean Pierre akarutemagura.

Uwatemye izo nsina yabikoze atitaye ku nsina ziriho ibitoki, bapfa ko ibyo yamuguriye yasanze yarabigurishije.

Amakuru Imvaho Nshya yahawe n’umuvandimwe w’uwatemewe urutoki, avuga ko uyu Ngirumpatse Jovin yaguriye ibitoki 4 Zikamabahari, bikiri mu murima ategereje kuzaza kubitwara ngo abyengemo urwagwa. Avuga ko ngo byakomeye birinda binashya uwaguze ataraza kubitwara, aramuhamagara ngo aze kubitwara ntiyaza, undi abuze uko abigenza arabitema arabigurisha yibwira ko naza bavumvikana akamuha ibindi.

Ngo uwaguze yamenye amakuru ko yabigurishije abandi, aza kubireba ngo yumve icyo amubwira, asanga  koko byaragurishijwe, ibyo yeretswe byose arabyanga ngo ntibikomeye, ntibinahuye n’amafaranga yamuhaye.

Bakomeje kujya impaka, uwaguze wari wanazanye umupanga, ahita ajya mu rutoki aratemagura.

Ati: “Yarutemanye umujinya mwinshi cyane ku buryo n’umuvandimwe wanjye iyo atamuhunga yari kurumutemeramo, igihe yirukanse agiye gutabaza abaturanyi, baje basanga uwazitemye yacitse, n’ubu ntiturumva ko yafashwe.”

Yongeyeho ati: “Tukibona nk’igikorwa cy’ubunyamaswa cyakorewe umuryango wacu wose, kuko urwo rutoki ni rwo rwari rumutunze n’abana be 4, natwe nk’abavandimwe be rudufatiye runini,tukifuza ko ubutabera bwakora akazi kabwo, akaryozwa ubu bugome.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha Niyibizi Jean de Dieu, yemereye Imvaho Nshya aya makuru, avuga ko kuva yarutema yahise abura n’ubu agishakishwa.

Ati: “Ni ibitsinsi 36 by’insina yatemye, birimo izari ziriho ibitoki, bapfa ko atamuhaye ibitoki yamuguriye. Yahise abura, iminsi 5 irashize n’ubu aracyashakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera,asobanure icyamuteye guhemukira umuturanyi we atyo.”

Imvaho Nshya imubajije uko uyu mugabo yari asanzwe yitwara mu Mudugudu, yavuze ko yari afite imyitwarire itari myiza, akaba yari amaze imyaka 2 afunguwe, aho yari amaze imyaka 3 afungiwe n’ubundi urugomo, iyi ikaba ari insubiracyaha, nyuma y’indi myitwarire mibi uyu muyobozi   avuga ko igenda n’ubundi imugaragaraho.

Niyibizi yasabye abaturage ko ugiranye ikibazo na mugenzi we, aho kwishora mu bikorwa bigize icyaha, byamukururira ibibazo, yamujyana mu buyobozi bukabikemura kuko ari cyo bubereyeho.

Yanasabye n’abandi baba batekereza inzira z’urugomo mu gushaka gukemura ibibazo bafitanye n’abandi kureka iyo mitekerereze kuko itabagwa amahoro.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Coco says:
Werurwe 31, 2024 at 12:15 pm

Uyu mugabo ntabwo ari urugomo gusa n ubwicanyi burimo

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE