Rusizi: Nyuma y’amezi 4 Ikigo nderabuzima cya Nkanka kitagira amazi cyayasubijwe

Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Nkanka mu Karere ka Rusizi biruhukije nyuma y’amezi ane batagira amazi ku buryo ababaga baharwariye, abarwaza babasigaga bonyine bakajya kuvoma.
Nyuma y’inkuru yasohotse mu Mvaho Nshya, ku wa 10 Nzeri itabariza icyo kigo nderabuzima, bwakeye mu gitondo ku wa 11 Nzeri, abari bagiye kwaka ikigo nderabuzima amajerikani ngo bajye kuvoma babwirwa ko amazi yahageze.
Ubwo Imvaho Nshya yasuraga icyo kigo nderabuzima, abari baharwariye n’abarwaza bavugaga ko ubuzima bwabo bwari mu kaga kuko abarwaza babasigaga bakajya kuvoma, uwo bidashoboka abo mu rugo bakamuzanira amazi.
Nyiransabimana Petronille Imvaho Nshya yahasanze arwaje umwana impiswi, atabona uburyo amwitaho neza kubera kumusiga ku gitanda akajya kuvoma mu kabande, yavuze ko yari arambiwe.
Yagize ati: “Maze hano iminsi 4 ariko ndarambiwe pe. Uza wumva urwaje ubukiza ariko imihangayiko y’amazi usanga hano igatuma uwo urwaje arushaho kuremba kubera kutamwitaho. Nta vuriro ritagira amazi rwose ubuyobozi nibuturwaneho burebe iki kibazo gikemuke kuko ibi ntibizategereza ko Perezida Kagame abivugaho ngo bibone gukemuka.”
Umwe mu bari baje kuhivuriza yabwiye Imvaho Nshya ati’’ Mwakoze kuri ubu buvugizi kuko byari bibabaje cyane kubona ivuriro rimara amezi 4 ibigega na Labavo byarumye, nta n’igitonyanga wabona,mu gihe dushishikarizwa isuku ko ari isoko y’ubuzima nyamara nk’aha kwa muganga twahagera tukabura amazi. Ubu arahari ku bwinshi, turishimiye cyane.’’
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nkanka, Ntamarengero Jean Claude, yahamirije Imvaho Nshya ayo makuru yo guhabwa amazi meza nyuma y’umunsi umwe gusa ikibazo kigaragajwe mu itangazamakuru, ko na we atazi icyatumaga bayabura igihe kingana gityo.
Ati: “Ni byo amazi twahise tuyabona ku bwinshi. Gusa umuyobozi wa WASAC yatubwiye ko, kubera isaranganya ryayo n’abandi, tuzajya tuyabona ku wa Kabiri no ku wa Kane wa buri cyumweru,ariko byo ntacyo bidutwaye kuko dufite ibigega 7 birimo 2 bifatiye ku mazi duhabwa na WASAC tukaba tugiye kongeraho icya 3 ku buryo umunsi yaje tuzajya tuvoma menshi, yaba ataje ntibyongere guteza ibibazo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet yongeye gushimangira ko nta vuriro ryangombye kuba ridafite amazi, ko n’ahandi biri hagaragazwa kigakurikiranwa kigakemuka.
Ati: “Twagikemuye ku bufatanye na WASAC, amazi arahari. Ubundi nta vuriro ryagombye kuba ridafite amazi meza kandi ahagije. Turimo gukora ku buryo ahahurira abantu benshi hose, cyane cyane aho ku mavuriro, ahari ubukarabiro bukora amazi atagomba kubura. Twabyumvikanye na WASAC yabitwemereye.’’
Umuyobozi wa WASC ishami rya Rusizi,Ngamije Alexandre, yavuze ko ikibazo bari basanze bahise bagikemura amazi akaboneka,asaba abaturage batagerwaho n’amazi buri gihe kubera isaranganya ryayo rihari,kujya bihangana,igihe abagereyeho bakayabika,bakanayafata neza kuko hashakishwa uburyo bwose ikibazo cy’amazi meza muri aka karere cyazakemuka burundu.
