Rusizi: Ngendahimana afungiwe kwirara mu nsina z’umuturanyi we akazitemagura

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 4, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu Karere ka Rusizi hafungiye Ngendahimana  Jean nyuma yo gutemagura insina z’umuturanyi we Ntirobanura Jean.

Ngendahimana  w’imyaka 51 akurikiranyweho gutema insina z’umuturanyi we  Ntirobanura Jean  w’imyaka 65, bapfa  igiti yari atemye mu murima uwo Ngendahimana apfa na mushiki we witwa Nyirandarwemeye Alphonsine, avuga ko yibarujeho aho bombi batuye mu Mudugudu wa Kavuye, Akagari ka Ntura, Umurenge wa Giheke.

Amakuru Imvaho Nshya yahawe na Kamaliza Jacqueline ni uko Nyirandarwemeye Alphonsine ahuje se na Ngendahayo yibarujeho umurima wa nyina w’uyu Ngendahimana anawubonera icyangombwa cy’ubutaka.

Hagati aho kuko Ngendahayo yafunzwe, afunguwe asanga uwo murima mushiki we yawibarujeho ntiyashirwa bakomeza kurebana ay’ingwe, avuga ko mushiki we atagombaga kwibaruzaho  umurima wa  nyina badasangiye.

Yagize ati: “Intandarao y’itemwa ry’izo nsina yaturutse ku biti 4 byari biri muri uwo murima Nyirandarwemeye yagurishije Ntirobanura Jean, uwaguze agiye kubitema, atemye icya mbere Ngendahimana aza kumuteraho amahane ngo ntiyagombye kubitema, undi amubwira ko  yabiguze, Ngendahimana aho kubyumva cyangwa ngo agane ubuyobozi yirara mu nsina za Ntirobanura arazitemagura.’’

Avuga ko  inzego z’umutekano zahise zita muri yombi uyu Ngendahimana Jean ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Kamembe, aho akurikiranyweho icyaha cy’urugomo yakoreye umuturanyi we.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred, yabwiye Imvaho Nshya ko  Ngendahimana Jean yahohoteye umuturanyi we amutemera insina kandi we yatemaga ibiti yaguze n’ufite uwo murima byemewe n’amategeko, awufitiye icyangombwa.

Ati: “Yamuhohoteye, amutemera insina ku maherere, ni yo mpamvu twamufashe tumushyikiriza RIB sitasiyo ya Kamembe ngo akurikiranwe, icyaha nikimuhama azarihe imyaka y’umuturanyi we yangije.’’

Habimana yasabye abaturage kubana neza mu mahoro, birinda umujinya nk’uriya w’umuranduranzuzi wo kwangiza imyaka kariya kageni, ugiranye ikibazo na mugenzi we akagana ubuyobozi aho kwihutira gukora ibigize icyaha, biteza ibibazo ubikoze bitanaretse umuryango we uhahurira n’ingaruka utiteje.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 4, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Ingabire Jolly says:
Mutarama 5, 2025 at 5:13 pm

Ni inkunguzi bikungurire

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE