Rusizi: Kuvugurura urwibutso rwa Kamembe birangiye bitwaye arenga 29000.000Frw

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kamembe mu Karere ka Rusizi bishimiye ko ababo baruhukiye ahashimishije, nyuma yo kuvugururwa rugakorerwa uruzitiro rwiza n’ibindi byari bihakenewe, igikorwa kirangiye gitwaye arenga 29.000.000.
Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Kamembe, Kayigire Vincent, yabwiye Imvaho Nshya ko kuba rwari rudatunganyije, byababazaga cyane abafite ababo barushyinguyemo.
Ati: “Ruriya rwibutso rwari rutarangiye, rubura byinshi ubona ruteje ikibazo. Icya mbere uruzitiro rwarwo ntirwari rurangiye, igice cyo hepfo cyose kirangaye, abana baragira amatungo mu busitani bwarwo. Haninjiragamo abafite uburwayi bwo mu mutwe bagatera amabuye ibirahuri byarwo bakabimena. Twasimbuje inshuro 2 zose ibirahuri bamennye.”
Yongeyeho ati: “Iyo rero yari imbogamizi kuko ku muryango munini uruzamo hatari hakinze, ari ikizima rudacaniye, nta bazamu rugira barurarira, duhorana impungenge ko hari n’abashobora kwikinga icyo kizima no kutarindwa, bakaba barwinjiramo bakangiza imibiri iruruhukiyemo.’’
Avuga ko nyuma y’abo bafite uburwayi bwo mu mutwe bateraga amabuye ku birahuri byarwo bakabimena, bidaturutse ku ngengabitekerezo ya Jenoside ahubwo ari uburwayi busanzwe bafite, hafashwe icyemezo cyo kuhashyira inkeragutabara zirurinda, n’amatara arahashyirwa, hakaba hari hakenewe ko ruvugururwa hakibukirwa hameze neza.

Ati: “Twakomeje kubwira Akarere ikibazo gihari kuko buri wese yakibonaga, batubwira ko bazaruvugurura mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, barabikora hashize ibyumweru 3 rwuzuye rutwaye arenga 29 000 000.
Bararuzitiye neza, barusiga amarangi imbere n’inyuma, barucanira birushijeho, bararukinga, bashyiramo amapave neza, banadukorera akabati kazashyirwamo ibimenyetso by’amateka birimo imyenda abacu bishwe bambaye kuko ntako twagiraga, wasangaga ibitse mu kajagari.”
Niyibizi François ufite abe barushyinguyemo, avuga ko ubu noneho abaza kuhibukira bishimira ko abaharuhukiye baruhukiye aheza.
Ati: “Twarahageraga tugashengurwa n’uburyo twabonaga abashumba baharagiye amatungo, rudacaniye, nta bazamu, ubusitani butameze neza, ariko aho ruvugururiwe n’ubusitani bwahawe abakozi bahora babusukura, turanezerewe cyane.’’
Mukamutara Marie na we ufite abe barushyinguyemo, avuga ko hari igihe yahageraga akarushaho kubabara abona baruhukiye ahadashimishije.
Ati: “Rwubatswe n’imbaraga zacu, twe abaturage b’Umurenge wa Kamembe kuko twabonaga abacu bari muri hangari yari yabaye yifashishijwe mu myaka ya 1995. Imbaraga zacu zibaye nke dusaba Akarere gukomeza rukuzura neza, kakajya katubwira ko bizakorwa.
Ariko ubu hameze neza rwose, turahibukira abacu tukumva imitima iraruhutse kubera uburyo rukoze. Turizera ko uko rukomeza gushyingurwamo bizageraho rukagurwa, uko iminsi ihita.’’
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamembe rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi biciwe muri sitade yari Kamarampaka mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu nkengero zayo n’ab’ahandi hirya no hino bagiye baruzanwamo.
Imibiri ya mbere yahashyinguwe mu 1995 nk’uko bikomeza bivugwa na Kayigire Vincent uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Kamembe.
Avuga ko icyo gihe bacukuye ikimeze nk’igisimu bashyiramo sima, bashyiramo amasanduku arimo iyo mibiri,hejuru bafungisha imbaho bubaka ikimeze nka hangari,bakikizaho amabati n’ibiti by’ibiterano kuko ari bwo bushobozi bwari buhari.

Ati: “Mu 2014 hatekerezwa guhuza inzibutso ni bwo natwe twatekereje dusanga amateka y’ubwicanyi ndengakamere bwabereye muri sitade ya Rusizi atazibagirana,dufata icyemezo cyo kujya inama n’abaturage b’Umurenge wa Kamembe, ku bufatanye n’abarokotse Jenoside, batwemerera inkunga turarwubaka.
Turarusukura, tunashyiramo amakaro, tunazitira igice kimwe, bigeze muri COVID-19 ubushobozi bw’abaturage buba buke, ducumbikira aho twari tugejeje.’’
Avuga ko ari bwo babwiye Akarere ikibazo, none cyakemuwe neza cyane, abarushyinguyemo bahawe agaciro.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel avuga ko hari gahunda yo gutunganya n’izindi nzibutso zidatunganye.
Ati: “Dufite gahunda izakomeza, yo gukomeza kunoza no kuvugurura inzibutso za Jenoside aho ziri hose kuko zibumbatiye amateka ya Jenoside. Zimwe zaravuguruwe, nka ruriya rwa Kamembe mwabonye, izindi zirasanwa, izindi zikorwaho amasuku kandi tuzakomeza kurushaho kuzinoza, kuko zibumbatiye amateka y’Abanyarwanda akwiye kurindwa.
