Rusizi: Kurandura no gusimbuza imiyoboro y’amashanyarazi itujuje ubuziranenge birakomeje

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu “REG” ikunze gusohora amatangazo yamagana abayiyitirira bazwi ku izina ry’abahigi, bajya kwaka abaturage amafaranga bakabubakira rwihishwa imiyoboro y’amashanyarazi itemewe itanujuje ubuziranenge bigatuma abayifatiyeho bahorana amashanyarazi acikagurika ndetse bikaba byateza n’impanuka zirimo inkongi ituma hangirika byinshi ndetse n’urupfu.
Imiyoboro yubatswe kera myinshi ubu igenda ikurwaho ndetse igasimbuzwa kugira ngo abaturage bayifatiraho bagire amashanyarazi meza. Mu Karere ka Rusizi, ubuyobozi bwa REG ni hamwe mu duce twari turimo iyi miyoboro itemewe myinshi, ndetse ubu ibikorwa byo kuyirandura birakomeje.
Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Rusizi, Cyiiza Francis avuga ko batangiye gusenya imiyoboro y’amashanyarazi itemewe guhera mu mwaka ushizwe wa 2021 ikaba igenda isimbuzwa indi mishya.
Yagize ati : “Kuva mu mwaka wa 2021 twatangiye gusenya imiyoboro y’amashanyarazi itemewe, guhera icyo gihe muri Rusizi harimo imiyoboro yubatswe itujuje ubuziranenge 7 ariko muri iyo miyoboro 6 twamaze kuyisenya hasigaye umuyoboro umwe kandi nawe vuba aha uzakurwaho usimbuzwe. Ibi kandi bijyana no gukurikirana mu mategeko abayubatse kuko ibyo bakoze bitemewe ndetse bihanirwa”.
Cyiiza avuga ko umuyoboro utujuje ubuziranenge uri mu Murenge wa Nyakarenzo ahitwa Karangiro, uwo muyoboro ufite metero 500 ndetse hatanzwe ikirego mu butabera kugira ngo hashakishwe abubatse uwo muyoboro bakurikiranwe.
Aho iyi miyoboro yashwenywe igasimbuzwa, abaturage barashima ko batakigira amashanyarazi acikagurika.
Rukeramihigo Damien atuye mu Murenge wa Nkanka hamwe mu hasenywe iyi miyoboro itujuje ubuziranenge.
Yagize ati : “Haje abagabo biyitirira kuba abakozi ba REG baduca amafaranga ibihumbi ijana na mirongo inani (180,000 Rwf) kuri buri rugo, baduha amashanyarazi, ariko ayo mashanyarazi twagiraga ikibazo kuko amasaha akuze y’ijoro ingo zimwe ntizacanaga, twaje kubimenyesha REG tugira ngo idukemurire ikibazo, bahageze basanga uwo muyoboro utari wemewe barawusenya”.
Rukeramihigo avuga ko uwo muyoboro wabo ukimara gusenywa babanje kugira ikibazo kuko batacanaga na gato, ariko REG yaje kuza gusimbuza amapoto n’insinga bitari byujuje ubuziranenge ndetse ubu bacana amasaha yose n’amashanyarazi batangiye kuyabyaza umusaruro.
Mukayisenga Dative na we utuye mu Murenge wa Giheke ahasenywe umuyoboro yavuze ko na bo batswe amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000 Rwf) n’abagabo biyitiriraga kuba abakozi ba REG maze bakabaha amashanyarazi nyuma bakaza kumenya ko bayabonye mu buryo butemewe.
Mukayisenga avuga ko nyuma y’aho umuyoboro wabo usenyewe ugasimbuzwa, hari impinduka nyinshi babonye ndetse amashanyarazi ubu bahawe atandukanye n’ayo bari bafite mbere.
Ubuyobozi bwa REG bukomeza gushishikariza abakenera serivisi z’amashanyarazi bose ko nta serivisi yayo n’imwe yishyurirwa amafaranga mu ntoki.
