Rusizi: Isoko ryatwaye arenga miliyoni 400 Frw rimaze umwaka urenga ridakoreshwa

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 31, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umwaka urarenze isoko mpuzamahanga ryari ryubakiwe abaturage b’Umurenge wa Gikundamvura, mu Karere ka Rusizi ridakora kuko abaricururizagamo babuze ababagurira bakarivamo, bagasaba Akarere gukemura icyo kibazo.

Iryo soko ryubatse mu Mudugudu wa Rusarabuye, Akagari ka Mpinga, Umurenge wa Gikundamvura, umwe mu barikoreragamo wahinduriwe izina agahabwa irya Gatera yabwiye Imvaho Nshya ko rigitangira gukorerwamo mu 2022 ryayobokwaga n’abaturage baturukaga mu mirenge ya Bugarama, Muganza, Nyakabuye, Abarundi, Abanyekongo  n’abandi babangamiwe  n’icika ry’ ikiraro cya Rubyiro, n’iyangirika ry’umuhanda Bugarama– Butare.

Yagize ati: “Iri soko ryari ryubatswe hagamijwe gukemura ikibazo cyo kubonera isoko abatuye Gikundamvura bagiraga ikibazo cyo kweza imyaka myinshi irimo imyumbati, imboga n’imbuto igapfa ubusa kubera kubura aho igurishirizwa.”

Yongeraho ko rigitangira ryakoreragamo abacuruzi barenga 150, rigakora iminsi 2 mu cyumweru ubu rikaba rikoreramo  amatsinda y’abatarenga 6 babaga bakanacuruza inyama z’inka, bakora ku wa 5 gusa,aho n’inka imwe ishira ha Mana kubera ko nta baguzi.

Umuyobozi w’abaricururizagamo Niyigira Thomas, yabwiye Imvaho Nshya ko atavuga ko rikora kuko, n’uwo wa Gatanu ricururizwamo inyama gusa nta baguzi riba rifite, ubundi riba rifunze.

Ati: “Ikibabaje cyane ni uko isoko ryatwaye Leta arenga 400 000 000 rikomeje gupfa ubusa, ryangirika kuko n’ibigega 5 bifata amazi bihari twasanze abataramenyekana barabitobaguye, nta muzamu, nta bakozi b’isuku rigira, muri make rihombera abaturage ryari ryashyiriweho.’’

Asanga kugira ngo ryongere rikore neza hari ibikwiye gukorwa byihutirwa, birimo gukora neza ikiraro cya Rubyiro no gutunganya umuhanda Muganza-Gikundamvura.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred avuga ko bagiye gukurikirana ibibazo byose rifite bakareba ibyaba bikemutse kugira ngo ryongere rikore neza.

Ati: “Tugiye kureba icyakorwa ngo abazamu n’abakora isuku tuhabashyire. Icy’abangiza ibikorwa remezo nk’ibyo bo bamenye ko nitubafata batazihanganirwa, bazariha ibyangijwe byose. Isoko rigomba gukorera abaturage ryashyiriweho, turabikurikirana turebe ibibazo byose bihari n’icyakorwa ngo rikore.’’

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 31, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE