Rusizi: Inzu mwarimu yubatse mu nguzanyo yafashwe n’inkongi

Urugo rwa mwarimu Nzaramba Jovin wigisha mu Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Runyanzovu mu Karere ka Rusizi ruri mu kangaratete nyuma y’uko inzu yubatse mu nguzanyo ifashwe n’inkongi igakongokana n’ibyari biyirimo byose.
Iyo nzu iherereye mu Mudugudu wa Kamubaji, Akagari ka Ruganda, Umurenge wa Kamembe, bikekwa ko inkongi yatewe n’imbabura yafatishije igikoni na cyo kigakongeza inzu nini zombi zigakongoka.
Avuga ko iyo nzu y’amabati yari ifite agaciro ka miliyoni zisaga 20 z’amafaranga y’u Rwanda yayibanagamo n’umuryango w’abantu batanu.
Ati: “Nari narayubatse ku nguzanyo nari ntararangiza kwishyura nta n’ubwishingizi yagiraga, nkibaza uko bizagenda ngo mbone indi. Ngasaba Akarere kundwanaho nkareba ko nakongera kubona indi.
Yavuze ko ari impanuka y’umuriro usanzwe yetewe n’imbabura. Ati: “Umwana yacanye imbabura arayisiga ikongeza igikoni gifatisha inzu nini, irashya n’ibyarimo byose dusigaranye imyenda twari twambaye gusa.”
Avuga ko uretse inzu, ibyahiriyemo na byo bifite agaciro ka miliyoni ziri hagati ya 3 na 5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nzaramba Jovin yabwiye Imvaho Nshya ko atari ahari ubwo inzu yashyaga, n’umugore we yari yagiye ku kazi aho akora ku Bitaro bya Mibilizi.
Yahamagawe n’abaturanyi bamubwira ko igikoni cy’imbaho batekagamo n’inzu nini zihiye zigakongoka n’ibyarimo byose no kuzimya byananiranye.
Ati: “Na kizimyamoto ya Polisi yaje isanga bisa n’ibyarangiye, izimya ntacyo ikiramira. Icyo nsigaranye njye n’umugore n’abana 3 dufite ni imyambaro twari twambaye gusa, ibindi byose byakongokeyemo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Ingabire Joyeux, yamubwiye ko yashaka inzu yaba akodesheje Umurenge ukamufasha, igihe abaturanyi, inshuti, abavandimwe n’abo bakorana baba bashakisha uburyo bwo kumufasha.
Gitofu Ingabire Joyeux, mu kiganiro n’Imvaho Nshya, yagize ati: “Amakuru yatugezeho mu ma saa munani z’igicamunsi, duhita duhamagara Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi, iraza ihagera ntacyo ikiramira, izimiriza aho byari bigeze kuko abaturage bo batari kubasha kwegera uwo muriro.”
Avuga ko bamufashije gushaka aho aba akodesheje, banamuha ibiryamirwa, banasaba abaturanyi, inshuti n’abavandimwe b’uyu muryango kubaba hafi kugira ngo babone iby’ibanze birimo imyambaro n’ibibatunga.
Bibaye hashize umunsi umwe gusa muri uyu Murenge wa Kamembe, mu Kagari ka Kamurera inzu ya miliyoni zisaga 40 y’Umucungamutungo wa Umusingi SACCO Gihundwe Rusizana Maurice, ikongokanye n’ibyari biyirimo byose by’agaciro k’arenga miliyoni 10.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe, bukaba busaba abaturage kwirinda inkongi muri ibi bihe bikigaragaramo impeshyi mu bice bitandukanye.
Ubuyobozi bw’umurenge kandi bwiyemeje gukora raporo ijya ku buyobozi bw’Akarere bakazategereza ikizavamo cyo gufasha aba bahuye n’ibiza kuko bigaragara ko byabasize iheruheru.












