Rusizi: Inyubako y’ubucuruzi yahiriyemo uwarwanaga no kuzimya

Turihokubwayo Naphtar w’imyaka 20 arembeye mu Bitaro bya Mibilizi, nyuma yo guhira mu nyubako y’ubucuruzi yakoreragamo mu Mudugudu wa Gatanga, Akagari ka Karenge, Umurenge wa Rwimbogo, Akarere ka Rusizi.
Iyo nyubako yafashwe n’inkongi ku wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri ni iya Bizabarabandi Théoneste, uri mu gahinda gakomeye kuko ahamya ko ari yo yari imutungiye umuryango.
Bivugwa ko iyo nyubako yahiriyemo ibifite agaciro ka miliyoni zisaga 21 z’amafaranga y’u Rwanda yari ifite imiryango 3 yacururizwagamo n’ibiri yari ituwemo n’abakodesha.
Bikekwa ko umuriro waturutse mu muryango wakoreragamo Turihokubwayo wacuruzaga ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Turihokubwayo yahiye arimo kugerageza kuzimya umuriro, akaba yahiye umubiri wose uretse igice cy’umutwe gusa utagezweho.
Umuryango wa 2 wacururizwagamo imyenda no n’icyumba gitangirwamo serivisi z’ubwiza, uwa 3 ari Farumasi y’imiti y’amatungo. Igice cy’inyuma hari imiryango 2 yari ituwemo.
Harakekwa ko iyo nkongi yatewe no gukoranaho kw’insinga z’amashanyarazi bkubera icomekwa ry’ibikoresho bya Elagitoroniki bishaje byasanwaga bikanacururizwa muri umwe muri iyi miryango.
Nsabimana Théobald wari ufitemo farumasi y’imiti y’amatungo, yavuze ko yari arimo acuruza, yumva kwa mugenzi we wo mu bikoresho bya llegitoroniki ikintu kiraturitse, agiye kureba asanga hagurumanye, uwakoreragamo arwana no kuwzimya ariko umuriro umutanga mu muryango.
Ati: “Nabonye arimo akongoka mubwira kwambura imyenda ngo mbone uko mukuramo, arayambura kuko yari yatangiye gushya yose, n’abandi baramfasha tumukuramo ariko yahiye cyane. Ngarutse iwanjye nsanga byose byahiye byarangiye. N’abakodeshaga inyuma bacumbitsemo, kuko bo batari bahari hakinze.”
Avuga ko bacuruzaga nta bwishingizi bafite, agasaba ubuyobozi kubagoboka bakareba ko bakongera gukora kuko aha ari ho bacungiraga ubuzima bwose.
Ati: “Nkanjye narangije kwiga nihangira uyu murimo wantezaga imbere, untungiye umugore n’abana 2 kuko umugore nta kazi kandi afite, none byose biratikiye.”
Bizabarabandi Théoneste w’imyaka 47 akaba nyir’iyi nyubako, yavuze ko byamugora kongera kubona ubushobozi bwo kuyubaka ariko agahamya ko yari ayifitiye ubwishingizi.
Yakomeje agira ati: “Nubwo yabaga mu bwishingizi ariko kwishyurwa bishobora gutinda kandi ari ho nacungiraga ubuzima. Ndatakambira Akarere, Minisiteri ibishinzwe n’abandi bagiraneza kudutabara kuko twasigaye iheruheru kandi ni impanuka nk’izindi, ntawe turenganya.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Nzayishima Joas, yabwiye Imvaho Nshya ko ubukana bw’umuriro bwarushije imbaraga abazimyaga bose ari yo mpamvu n’uwakoreraga aho watangiriye yahiye cyane.
Ati: “Tukibona ubukana bw’uwo muriro twakoze ibintu 4 byihutirwa, birimo gutabaza REG kuko inyubako yahiye poto iyigaburira amashanyarazi inagaburira umunara uhari, kugira ngo bayakupe ibikorwa remezo bya Leta n’iby’abaturage bindi bihari bidafatwa.”
Yakomeje ashimira Polisi y’u Rwanda yatabaye vuba na bwangu igahagarika iyo nkongi itaragera no mu baturanyi cyangwa ngo yangize ibindi bikorwa remezo.
Yakomeje agira ati: “Hari kandi kugeza kwa muganga uwahiye no gushakira aho kuba abari bayicumbitsemo kuko basanze byose byakongotse basigaranye gusa imyenda bari bambaye.”
Yashishikarije abafite inyubako z’ubucuruzi n’abazikoreramo kuzishakira ubwishingizi, kuzishyiramo twa kizimyamoto twakwifashishwa habaye inkongi no kugenzura ibikoresho by’amashyanyarazi bakoresha niba biba byujuje ubuziranenge.
Yashimiye abaturage batabaye n’abatangiye kugera ku bahuye n’aka kaga babatabara uko bashoboye, avuga ko hagiye gukorwa raporo ijya mu nzego zibakuriye, bakagira icyo bamarira abagizweho ingaruka n’ibi byago.
Yanavuze ko na bo ubwabo bagiye kwegera abagizweho n’ingaruka bose bakabahumuriza banafatanya n’abaturage gukomeza kubaba hafi.


