Rusizi: Imvune z’abanyeshuri ba Rugaragara bemererwa kwiga bamaze kuvoma

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 13, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ibura ry’amazi mu Ishuri Ribanza rya Rugaragara riherereye mu Murenge wa Nkanka, Akarere ka Rusizi, rihangayikishije abahiga, ababyeyi babo, ubuyobozi bwaryo n’ubw’Umurenge bose babona imvune abana biga mu mashuri abana bahur ana yo buri gitondo bajya kuvoma mu mubande w’iryo shuri riherereye ku gasozi.

Bivugwa ko hari ubwo abo bana bajya kwiga bitwaje amazi ariko na yo bigarangira adahagije ku buryo hari abafata amajerekeni bakabanza kujya kuvoma mbere yo gutangira amasomo.

Ayo mazi ni ingenzi cyane kuko habamo ayo bifashisha mu isuku no gutegura amafunguro bagaburirwa ku ishuri, bityo kwirara bakaba batakora izo nshingano byabashyira mu kaga ko kubwirirwa cyangwa bakobasirwa n’umwanda w’uburyo bwose.

Abavuganye n’Imvaho Nshya bemeza ko icyo kibazo  kimaze igihe kirekire kandi harakozwe imiyoboro y’amazi, ibigega byayo bikahubakwa, za robine zikahashyirwa n’amazi akaza igihe gito ubundi  byose bikuma.

Bivugwa ko uretse kuba aba bana bavomera ku ishuri, iyo bageze no mu ngo zabo bakomereza kujya kuvomera ababyeyi babo mu mibande cyangwa amazi y’ikiyaga cya Kivu. Ibyo bituma umwanya wo gusubiramo amasomo uba hafi ya ntawo.

Umwe mu bana biga mu mwaka wa 6, ati: “Turababaye cyane rwose, Leta niyumve akababaro kacu iyi miyoboro yakoze iishyiremo amazi. Kuko abenshi dukoresha iminota  irenga 30 kuva iwacu kugera hano, nk’abo mu wa 5 no mu wa 6 baba batahiwe kuvoma tuzinduka ijoro tukagera hano saa kumi n’ebyiri, tugafata amajerikani tukajya kuvoma mu kabande tugakoresha amasaha 2, tukaza isaha yo gutangira amasomo igeze.”

Babanza kujya mu kabande kuvoma mbere yo kwinjira mu ishuri mugitondo

We na bagenzi be bavuga batabona uburezi bufite ireme kuko n’icyo gitondo bagera ku mugezi  bakahasanga abantu benshi, buri wese ashaka kuvoma utwiza, intambara ikarota hakaba nubwo bamwe bahakomerekera abandi bakavurugutwa mu byondo byaho.

Ntihinyurwa Damascène, umubyeyi uhagarariye abaharerera, avuga ko abana babo ari abo gutabarwa kubera imibereho y’imvune barimo, batabona uko bagenza kuko n’ababyeyi nta kindi bakora bagasaba ko iyo miyoboro bayishyiramo amazi.

Ati: “Ndahamya ko nta mwana wa Meya cyangwa wa Visi Meya wakwiga atya ngo umubyeyi we yicare atagikemuye. Kuki abacu babareka ntibanaze kureba iyi mibereho barimo? Umwana uhakomerekeye ni twe ababyeyi tuvuza. Uwo bahaciriye umwenda w’ishuri  tukadodesha. Baragera mu ngo bamwe bakajya kuvoma mu kivu kuko ni yo mazi benshi banywa. Kuki tudahabwa amazi meza?”

Avuga ko we n’ababyeyi bagenzi bifuza ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabakemurira icyo kibazo mbere y’uko amazi yarenga inkombe hakazagira n’umwana wahakorera impanuka.

W’iryo shuro Ntawangundi Jean Damascène, avuga ko ari ikibazo kibaremereye cyane, kuko bakenera nibura amajerikani 25 ku munsi abasaba gutanga atari munsi y’amafaranga 5000 buri munsi ari na yo mpamvu bifashisha abana kugira ngo babone ahagije bakoresha.

Ati: “Ni ukwishakamo ibisubizo nk’Intore nyine nta kindi twakora. Bize saa sita ntibarye byaba bibi kurushaho, bigiye mu mwanda nubwo nyine isuku itaba ihagije na byo byaba bibi cyane. Ntibakwiga batanywa amazi nubwo banywa atari meza kuko ni ko ino twese tubayeho. Twese nk’ishuri, abana n’ababyeyi twakora iki kindi niba tudatabawe?”

Avuga ariko ko hari icyari cyakozwe kuko hari ibigega 4 by’amazi bimaze kuhashyirwa mu mvura bakareka, ariko ko bidahagije kuko mu zuba ikibazo kigaruka.

Padiri Hakizimana Félix ari we nyiri ikigo, avuga ko mu bigo 6 bahafite nta na kimwe kibona amazi ahagije, kikaba ari ikibazo kibahangayikishije cyane, nubwo mu nama nyinshi bajyamo babwirwa ko bizakemuka.

Ati: “Amazi ni bwo buzima. Iyo ishuri ritagira amazi n’abaturage birumvikana ntibaba bayafite. Twakivuze inshuro nyinshi dutegereje igisubizo, kuko natwe bidushengura imitima cyane.”

Gitifu w’uyu Murenge, Ntivuguruzwa Gervais avuga ko Umurenge wose nta mazi meza awubamo, abaturage batunzwe n’ay’ikivu n’ibishanga. Ati: “Si hariya honyine ahubwo utinze wabona n’abo mu ishuri dufite ribacumbukira bagiyeyo. Kiri mu murenge wose twarakivuze dutegereje ikizakorwa.”

Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Rusizi Ngamije Ildephonse, avuga ko bagiye kureba ikibazo gihari kuko amatiyo  ahari, anemeza ko atari azi ko batavoma. Ati: “Turareba ikibazo gihari tubikemure kuko bitumvikana ukuntu abana b’abanyeshuri bakwiga banavoma. Turabikemura rwose.”

Padiri Hakizimana Félicien avuga ko iki kibazo ntaho batakigejeje mu karere bategereje igisubizo
Gitifu Ntivuguruzwa Gervais avuga ko ikibazo cy’amazi kiri mu Murenge wose abegereye ikiyaga ari yo banywa
Umuyobozi w’Ishuri Ntawangundi Jean Damascène, avuga ko kwitabaza abanyeshuri ari ukwishakamo ibisubizo nk’intore
Umuyobozi w’ababyeyi baharerera Ntihinyurwa Damascène, avuga ko robine zahashyuzwe zumye zanatangiye kwangirika

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 13, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE