Rusizi: Imibiri 4 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Imibiri ine y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse ubwo hakorwaga ibikorwa bitandukanye nk’imirimo y’ubuhinzi no kwagura ubwiherero mu Murenge wa Kamembe Akarere ka Rusizi, yashyinguwe mu cyubahiro.

Iyi mibiri yabonetse mu Tugari tubiri tw’Umurenge wa Kamembe, umwe wabonetse mu bwiherero bw’iyahoze ari ingoro ya Muvoma, ubu hakorera Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, ubwo bacukuraga ibyobo byo kwagura kubwagura bageze muri metero eshatu.

Indi mibiri itatu yabonetse mu Mudugudu wa Kamubaji, Akagari ka Ruganda, irimo 2 yabonetse bakura  igitsinsi cy’insina gishaje ngo bahatere indi mu itongo ry’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Mutarambirwa Modeste. Ni mu gihe undi mubiri wabonywe aho bahingaga.

Kambanda Charles washyinguye abana be 2, yavuze ko bibabaje kuba ku nshuro ya 30 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abadatanga amakuru y’aho y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.

Ati: “Uwagiye ampa amakuru y’ahari imibiri y’abana banjye yagiye anjijisha,aho anyeretse tugasanga atari ho sinayibona. Ariko vuba aha, bakuye igitsinsi cy’insina ishaje bahatera inshya iraboneka. Ndasaba rwose abazi aho imibiri y’abacu yajugunywe gutanga ayo makuru kuko birushaho kuturuhura imitima. Nk’ubu kuba mbashije gushyingura abana banjye mu cyubahiro, numva nduhutse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr. Kibiriga Anicet, na we yasabye abafite amakuru kuyatanga, yibutsa abayahisha bakeka ko kuyatanga byabagiraho ingaruka baba bibeshya.

Ati: “Abafite ayo makuru rwose turabasaba gutera intambwe yo kuyatanga, kugira ngo n’iyo mibiri ishyingurwe mu cyubahiro, kandi uzayatanga nta ngaruka bizamugiraho. Hari uburyo bwinshi bwo kuyatanga. Ushobora kwandika agapapuro ukagashyira  mu gasanduku k’ibitekerezo cyangwa ahandi abantu bakabona byoroshye niba wumva wagira impungenge, abantu bakagasoma bakayishakisha. Cyangwa ubundi buryo wakoresha ariko ugatanga uwo musanzu igihe ayo makuru waba uyafite.”

Ibyaranze itariki ya 29 Mata 1994, kuri Sitade Kamarampaka

Itariki ya 29 Mata, ntizibagirana mu mateka y’abari bahungiye muri Sitade ya Rusizi yitwaga Kamarampaka icyo gihe nk’uko byagarutsweho mu buhamya bwatanzwe na Mushimiyimana Samuel umwe mu bahahungiye bafashe umugambi wo kuhava bagerageza guhungira muri Congo.

Ati: “Twarazindutse cyane nubwo bitari byoroshye, kuko twabonaga bagiye kutumara urusorongo batwicamo abasore bafite imbaraga, abize, abacuruzi n’abandi. Twabonaga byakomeye, tubona natwe nta kindi dutegereje uretse urupfu, dufata uwo mwanzuro wo gupfa tugenda tukajya muri Zaire abapfira mu nzira bagapfa, abagerayo bakagerayo aho gukomeza guhonderwa hano nk’ibimonyo.”

Muri urwo rukerera ubwo babiteguraga, Abajandarume bari barindaga Sitade bari batanze ayo makuru, abasohotse muri Sitade bageze kuri kaburimbo basanga batangiriwe n’Interahamwe, abasirikare n’abajandarume.

Babuze inzira bagaruka muri sitade bicwa umugenda, bahageze basanga Abajandarume bahafunze banga kubakingurira.

Interahamwe zabakurikiye zagendaga zica abari inyuma, babonye nta kindi bakora bakubita urugi rwa sitade ruragwa, hinjira mbarwa kuko abandi bicwaga.

Muri iyi sitade bahahuriye n’akaga k’inzara, inyota no kubura ubwiherero, akagaya Padiri Ntimugura Laurent wabazaniye ibiryo by’incyuro bakabyanga, akabisubizayo ababwira ko  yari akoze ubusa kubibazanira kuko n’ubundi ari abo gupfa.

Ashima Padiri Nkundayezu Oscar uburyo ibyo biryo yabigaruye ababwira neza bakabirya, akanakomeza kubafasha n’ubu akomeje kubabera umubyeyi.

Yavuze ko mbarwa bari basigaye bahavanywe bajyanwa mu nkambi ya Nyarushishi na ho ubuzima butari bworoshye.

Yashimiye Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zabohoye igihugu, zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikabakura muro iyo nkambi.

Uwavuze mu izina rya Ibuka, Niyonsaba Félix, yunze mu ry’abandi bashimira cyane Perezida wa Repubulika Paul Kagame uburyo yayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi agahumuriza n’abayirokotse kugeza n’uyu munsi.

Yanashimiye abarokotse, agira ati: “Ndashimira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi umusanzu ukomeye batanze ngo ubumwe bw’Abanyarwanda bugerweho.”

Yanashimiye Akarere ka Rusizi gashyira imbaraga nyinshi mu kwita ku barokotse batishoboye, asaba ko zakongerwa cyane cyane mu kubakira abatagira aho baba.

Yasabye ko ubuhammya butangwa mu kwibuka bwajya  bubikwa neza mu majwi n’amashusho mu kuburinda kwibagirana.

Muri uku kwibuka, Umurenge wa Kamembe ku bufatanye n’abikorera n’abandi bawukoramo, waremeye abarokotse batishoboye  inka 2 z’agaciro ka miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, n’amabati 300 azahabwa imiryango 10 ikeneye kubakirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge Iyakaremye Jean Pierre, ashimira abaturage uburyo bakomeje gufatanya mu gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yizeza ko bizakomeza.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE