Rusizi: Ikibuga cya sitade ya Rusizi cyatangiye gukorwa

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 31, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Abatuye umujyi wa Rusizi bakunda siporo n’imyidagaduro bari bamaze igihe binubira ko ikibuga cya sitade ya Rusizi cyangiritse, aho mu zuba cyabaga ari intabire mu mvura kikaba nk’ikiyaga, barashima ko ubu imirimo yo kugikora yatangiye, inagenda neza.

Ikorwa ry’iki kibuga ryari ryanasabwe umukuru w’igihugu Paul Kagame,ubwo yageraga muri aka karere yiyamamaza umwaka ushize,abaha icyizere kitaraza amasinde nk’uko babivuga, bakamushimira ko imvugo ye ari yo ngiro, imirimo yo kugikora neza irimbanije.

Kajigo Djuma Honoré, umwe mu bakurikiranira hafi iby’imikino mu Karere ka Rusizi,wanakinnye umupira w’amaguru igihe kirekire mu ikipe ya Espoir, yabwiye Imvaho Nshya ko ibyishimo byabasaze ubwo babonaga imashini ziza kugikora, ko bakurikije uko babibwiwe n’abayobozi  kizaba ari ikibuga koko mpuzamahanga.

Ati: “Imirimo yo kugikora neza yatangiranye n’ukwezi kwa 6, ubuyobozi bw’Akarere n’intumwa za FERWAFA batubwira ko mu mezi 4 kizaba cyuzuye. Twiteze ko ukwa 10 kuzarangirana n’amateka mashya y’ikibuga mpuzamahanga cy’imikino kuri sitade ya Rusizi.

Avuga ko, akurikije uko ababishinzwe babasobanuriye kizaba ari ikibuga cyiza, cya tapi, cyujuje ibisabwa byose ku rwego mpuzamahanga, akarusho kakaba ko  iruhande rwacyo hazakorwa ikindi na cyo kigezweho kirimo ibyatsi byiza bya pasiparumu, kizajya gikorerwaho imyitozo, n’abandi baza kuhakinira,nk’abakuze bidagadura bakazajya ari cyo bakiniraho ngo bifashe iki cya tapi kuramba.

Ati: “Iki kibuga cyari gisanzwe kiriho kuva mu myaka ya za 1960, cyari icy’ibyatsi byiza, gikikijwe n’ibiti by’inturusi na sipure. Mu 1989 ni bwo cyazitiwe n’amatafari ahiye. Uko cyagiye gikinirwaho cyane ubwatsi bwashizeho gihinduka intabire, mu mvura ntugitandukanye n’ikiyaga, abakina umupira ukabiha, abaje kuwureba bagataha bababaye, kugeza ubwo ikibazo kigeze mu nzego zo hejuru FERWAFA yiyemeza kugikora.”

Anavuga ko ku mpande zacyo hazaba hari ahakorerwa imyitozo ngororamubiri, hari hakenewe cyane kuko iyi myitozo ititabirwaga kubera kubura aho ikorerwa, bikadindiza impano z’abana.

Kuba hanari ikibuga cya Basketball giherutse gutahwa vuba na Minisiteri ibifite mu nshingano, bikaba ari ibintu byiza cyane, bigiye gutuma Rusizi yongera kwishima mu mikino n’imyidagaduro.

Nsabimana Théodore, umukinnyi w’igihe kirekire akanaba umusifuzi, na we ukurikiranira hafi iby’imikino muri Rusizi,yavuze ko nta kindi bavuga kitari ugushimira  Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ati: “Ni we wa mbere dushimira kuko ubwo yazaga kwiyamamaza umwaka ushize ni cyo twamusanganije none mu mwaka umwe gusa imirimo iratangiye.”

Avuga ko kuba n’ikipe y’Akarere, Espoir yarageze mu cyiciro cya 2, hari n’icyizere ko izagaruka mu cya mbere, hakongera kubona amakipe akomeye nka APR, Rayon sports n’andi kandi

Avuga ko banifuza ko hakubakwa tiribine  igezweho kuko ihari iva, kandi ko bumvise ko ibya tiribine bitari mu byo FERWAFA izakora, kimwe n’ikibuga cya Volley ball.

Umuvugizi wungirije wa FERWAFA Karangwa Jules, yabwiye Imvaho Nshya ko mu gihugu hose hatangiye kubakwa ibibuga 5, ari byo icya Rusizi, Gicumbi, Rutsiro n’ibindi 2 byo kuri FERWAFA, uko ari 5 bikaba byagombye kuzura mu mezi 4, bikazuzura bitwaye miliyari 2 na miliyoni 200.

Ati: “Imirimo hose yatangiye mu kwa 6, mu gateganyo izarangira mu mezi 4, ariko hari ibikoresho byatumijwe hanze y’igihugu biri gusabirwa gusonerwa imisoro, ni cyo cyonyine gishobora gutuma icyo gihe cyiyongera, hakaba hakwiyongeraho nukwezi cyangwa 2,igihe byaba bidatunganye uko tubyifuza ariko na byo tubirimo,turi kubifatanya n’izindi nzego.’’

Avuga ko buri kibuga muri ibi 5 gifite umwihariko wacyo bitewe n’imiterere y’ubutaka n’imirimo izagikorwaho, n’ibindi bigenda bizamo.

Ibyo kubaka Tiribine n’ikibuga cya Volley ball avuga ko bitari mu byo FERWAFA yemeye.

Banasaba ko tiribine yazubakwa kuko ihari itakigezweho, inava
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 31, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE