Rusizi: Icyizere cy’urubyiruko nyuma y’amateka mabi yaranze Igihugu

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 9, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Rusizi ruvuga ko nubwo amateka mabi yaranze u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi rutayavukiyemo, yarugizeho ingaruka zikomeye, ariko ko rufite icyizere cyo kubaho neza imbere kubera imiyoborere myiza, ubumwe bw’Abanyarwanda na gahunda ya Ndi Umunyarwanda igihugu cyimakaje.

Rumwe muri rwo rwaganiriye na Imvaho Nshya nyuma yo gucanirwa urumuri rw’icyizere n’abayobozi banyuranye, barimo Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel n’intumwa za rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ku wa 7 Mata,ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, rwavuze ko rukurikije aho igihugu kiri n’aho rwumva cyavuye, rufite icyizere cy’imbere heza.

Ingabire Jean de Dieu w’imyaka 20, wiga mu wa 6 w’amashuri yisumbuye, wiga amateka, ubuvanganzo n’Ubumenyi bw’Isi, avuga ko uretse gusobanurirwa amateka y’u Rwanda mu ishuri, ababyeyi be bombi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bamubwira uburyo bagize ibihe bibi cyane by’ubuzima, basa n’abatagira Igihugu kugeza muri Jenoside, bakagira amahirwe bakayirokokana na bakuru be 3 bari bafite, uyu munsi bakaba biyubaka mu bikomere byinshi.

Ati: “Uretse ibyo mbwirwa n’ababyeyi, amasomo niga mu ishuri n’ubuhamya numva mu bihe nk’ibi byo kwibuka, hari n’ibyo mbona mu buzima bwa buri munsi byerekana  aho twavuye n’aho tugeze mu iterambere n’imibereho myiza. Hiyongeraho amahirwe nagize yo gusura inzibutso za Jenoside za Kamembe muri Rusizi, Gashirabwoba muri Nyamasheke na Murambi ya Nyamagabe nireberayo amateka avuga.”

Avuga ko ibyo yiboneye bigaragaza neza uburyo Abatutsi bicanywe ubugome bitewe n’ubuyobozi bubi igihugu cyagize bwavanguraga Abanyarwanda kugeza nubwo ivangura riba mu byangombwa by’umuntu, abana mu ishuri bagahagurutswa mu moko, n’ibindi bibi byinshi byahemberaga ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yakomeje avuga ko we na bagenzi be b’uyu munsi, baba abayobozi b’ejo hazaza bazaharanira gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho, bagahangana n’abashaka cyangwa batekereza kubisenya.

Nyirabahire Denyse w’imyaka 19 wiga mu wa 5 w’amateka, ubuvanganzo n’Ubumenyi bw’Isi, avuga ko se yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nyina akaba yari impunzi ituruka ku babyeyi bameneshejwe mu Rwanda mu 1959, ngo akurikije ibyo bamubwira, bombi babaye mu mateka asharira, cyane cyane ko nyina yanahungutse agasanga imiryango ye hafi ya yose yari yarasigaye mu Rwanda yaratsembwe.

Ati: “Ayo mateka asharira ababyeyi banjye bombi babayemo, ntibayambwira ngo nyumve gusa, nyakuramo byinshi bimfasha   guharanira kuyahindura kuko dufite igihugu cyiza uyu munsi kiyobowe n’ abadashobra kwemera ko iryo curaburindi rigaruka.

Icyizere abayobozi uhereye ku Mukuru w’Igihugu Paul Kagame batwubakamo kiraduha imbaraga zo guhangana n’ikibi aho cyava kikagera.”

Akomeza agira ati: “Tuzabaho kandi neza nubwo, nk’uko Perezida Kagame ahora abigarukaho, hari abacyifuza ko dusubira mu rwobo, ariko ntibishoboka kuko twiteguye guhangana n’uwo ari we wese wabitekereza.

Ababyeyi bacu barahavuye, baratubyara ntituzemera kuhasubira.’’

Babihurizaho na mugenzi wabo Ingabire Gérardine w’imyaka 20 na we wiga mu wa 6, uhera ku rumuri rw’icyizere rucanwa mu kwibuka.

Ati: “Ruriya rumuri rw’icyizere ubwarwo rurimo imbaraga ziduha kuvuga ngo ibyabaye ntibizongere. Igihugu cyavuye mu mwijima kijya mu mucyo. Nk’abakobwa bazavamo abagore beza, barerera Igihugu, twiyemeje kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubumwe bwacu bukaba imbaraga zacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, avuga ko uru rubyiruko rufite icyo kuvuga kubera kubyirukira mu gihugu cyiza, cyimakaza ubumwe na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kitavangura abenegihugu bacyo, buri wese akabaho yisanzuye.

Ati: “Baturusha amahirwe kuko twe twavukiye mu Gihugu cyigishaga kinashyira mu byangombwa ubwoko Hutu, Twa, Tutsi. Igihugu aba bana babyirukiramo ni Igihugu Umunyarwanda wese yiyumvamo, yisanzuye.”

Yunzemo ati: “Bafite icyizere rero ko ibikorwa bizaramba, ntawuzabisenya. Ni icyizere gikomeye cyane, kitari kuri bo gusa, kinari ku bashoramari n’abandi bakora ibikorwa by’iterambere.  Uwubaka cyangwa ukora indi mirimo akumva adakora ibyo abandi bazaza gusenya. Nibatekane bari mu Gihugu cyiza kibashyigikiye.”

Akarere ka Rusizi gatuwe n’abaturage barenga 430 000, umubare munini cyane ukaba urubyiruko, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel, akaba arusaba kubyaza bifatika umusaruro  aya mahirwe rufite.

Urubyiruko rwizera ko ejo hazaza hazaba ari heza kurushaho
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 9, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE