Rusizi: Hegitari zirenga 128 za Pariki ya Nyungwe zatwitswe mu 2023

Abaturage b’Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi ntibazibagirwa inkongi y’umuriro yibasiye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu mwaka ushize wa 2023, ubwo hashyaga hegitari 128,41.
Kuri ubu bishimira ko mu mezi arindwi ashize, bishimira ko nta nkongi n’imwe irumvikana kubera imbaraga zigenda zongerwa mu gukumira ibishobora kwangiza Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Ubuyobozi bw’iyi Pariki bwakanguriye ba Bweyeye kurushaho gukumira no kurwanya inkongi z’imiriro, kurwanya abakoreramo ubuhigi n’ubuvumvu, kwahiramo ubwatsi no gutemamo ibiti kimwe n’ibindi byangiza iryo shyamba rya cyimeza.
Ntibabarira Jean Pierre ushinzwe ubushakashatsi no kubungabunga Pariki y’igihugu ya Nyungwe, yabanje kubibutsa akamaro gakomeye iyi pariki ibafitiye ubwabo, Igihugu n’Isi yose ari byo byanayihesheje kwandikwa mu murage w’Isi.
Yababwiye ko kuba bahumeka umwuka mwiza, usukuye, bagahorana ikirere cyiza cyuzuye amafu n’a mahumbezi mu gihe ahandi mu mpeshyi ubushyuhe buba bubamereye nabi.
Ikindi ngo Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ibaha amazi meza aruta ay’ahandi, n’ibindi byiza nyaburanga byinshi.
Ati: “Ni Pariki irimo byinshi cyane n’ubu bimwe bikiri mu bushakashatsi. Mwambaye ikirezi mukwiye kumenya ko cyera kuko iyi pariki irimo amoko arenga 1068 y’ibyatsi n’ibiti bikurura ba mukerarugendo bagasiga amafaranga menshi kandi na byo bakabisiga. Ariko iyo ugitemye cyangwa ibyo byatsi ukabirandura, nta mafaranga usiga na byo ntubisiga. Urumva igihombo uba uteje.”
Yanababwiye ko harimo amoko arenga 300 y’inyoni, arenga 85 y’inyamaswa zindi, arenga 13 y’inkende zirimo inkima, inguge n’izindi.
Yababwiye ko nubwo abashimira ko kuva uyu mwaka watangira kugeza ubu nta nkongi y’umuriro barongera kuyumvamo, ariko umwaka ushize hegitari 128,41 zatwitswe kuri iki gice.
Icyo hahiriyemo byinshi byagombaga kwinjiriza Igihugu amafaranga menshi.
Ku mpamvu zaba zitera iri twika, Hakizimana Damien w’imyaka 30 wemera ko yigeze kuba umwe mu binjiza umuriro muri pariki, avuga ko akenshi inkongi ziterwa n’umuriro utwarwa n’abahigi bateka mu ishyamba bakanotsa umuhigo wabo, cyangwa abazanamo ifumba bahakuramo ubuki.
Ati: “Nanjye narabikoraga kuko numvaga kuritwika ntacyo bimbwiye ugereranije n’ubuki nahakuraga mu biti birimo, n’inyamaswa nabaga nishe nshaka kotsa cyangwa gutekeramo ngo ndye kimwe na bagenzi banjye twabaga turi kumwe.”

Yongeyeho ati: “Byacika ingamba nk’izi z’ubukangurambaga zikomeje, buri muturage akayibera ijisho n’ubuyobozi bugakomeza kutugezaho ibyiza biyiturukamo n’umwana muto akumva akanabona akamaro kayo mu bimukorerwa.”
Haganjimana Carles w’imyaka 63, wanahawe telefoni kubera imyumvire yagaragaje mu gukumira icyakwangiza cyose iyi Pariki, yabwiye Imvaho Nshya ko kubera uburyo bahangayika cyane iyo Pariki yafashwe n’inkongi biyemeje kuba aba mbere mu kuyicunga.
Ati: “Kuyibungabunga biratureba twese nk’abaturage kuko iyo itwitswe, uretse n’ingaruka z’ubukene zitugeraho kubera ibyo twagombaga kuyibonamo biba bitakibonetse. Ariko n’iyo turaye amajoro tuzimya nta gusinzira, nta kurya, tuba duhangayitse, cyane ari yo mpamvu ntawakongera kuyangiza tureba.”
Yavuze ko telefoni yahawe igiye kumufasha kuba yahamagara ubuyobozi igihe abonye ubangamira pariki, kuko uyibangamira aba abangamira umutekano kandi nk’uwo atareberwa.
Umuyobozi wungirije ushinzwe guhuza Pariki n’abayituriye, Ndikuryayo Damien, yashimiye urubyiruko rwitabiriye ubukangurambaga bwakozwe mu minsi itatu mu Turere dutatu dutandukanye.
Ati: “Intego yagezweho n’umusaruro warabonetse ugereranyije n’abaturage bitabiriye ubu bukangurambaga, ibibazo basubizaga babajijwe uburyo bayibungabunga, n’uburyo buri wese avuga ko yiteguye kudufasha kuyibungabunga. Ni igikorwa kinini cyane gikoretse nubwo kwigisha ari uguhozaho tutazahwema kubikomeza.”
Yabasabye imibanire myiza n’iyi pariki n’ibiyirimo byose, kuko ari amahirwe akomeye bagomba kwishimira no kubyaza umusaruro ufatika.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye Ndamyimana Daniel, yavuze ko kuba uyu mwaka nta nkongi yongeye kugaragara ari ukubera impinduka zikomeye mu myumvire y’abaturage ku kamaro gakomeye cyane k’iyi pariki.