Rusizi: Bishimiye kubakirwa kaburimbo ya 8,6km izatwara asaga miliyari 8 Frw

Abaturage b’Imirenge ya Gihundwe, Nkanka na Nkombo bahoraga binubira ububi bw’umuhanda Gihundwe-Rwahi-Busekanka ureshya na kilometero 8,6 uzatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 8 barishimira ko watangiye gushyirwamo kaburimbo, bikaba bizabavana mu bwigunge.
Abo baturage ntibahisha amarangamutima yabo, bitewe n’uburyo uwari uhari wabakenesheje aho kubateza imbere.
Ngizwenayo Sophie wo mu Murenge wa Gihundwe yagize ati: “Ntitwatekerezaga ko natwe mu cyaro cy’Akagari ka Gatsiro twagerwaho na kaburimbo. Kubona imodoka ijya i Kamembe haba mu mvura, haba mu zuba byasaga n’ibidashoboka, ariko ubu umusaruro wose uzajya ugerayo nta nkomyi.’’
Kanyamaheru Eliezer w’imyaka 85 wo mu Murenge wa Nkanka na we agira ati: “Imyaka yose maze ino iyo kano gace kacu kagira umuhanda muzima tuba turi abakire kuko turi abakozi. Hari abatajya kwivuriza ku bitaro bya Gihundwe kubera kubura uko bagerayo. Byose perezida Kagame agiye kubishyiraho iherezo, aduha umuhanda mwiza. Ntituzahwema kumushimira.”
Chibalonza Anastasie wo mu Murenge wa Nkombo avuga ko kuvana umurwayi cyangwa umugore uri ku nda ku Nkombo akazagera ku bitaro bya Gihundwe agihumeka habaga ah’amasengesho, akaba ari yo mpamvu hari n’uwo boherezagayo ntahajye bamwe bakarembera mu ngo.
Ati: “Tuzajya twivuza kaburimbo nihagera. Ntawe uzongera kurwara ngo arembere mu rugo kubera kwiganyiriza kujya ku bitaro bya Gihundwe ngo arinde anapfa amagambo atangire ngo yarozwe. Twari tuwukeneye cyane, tuzawubyaza umusaruro wa ngombwa.’’
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nkanka, Ntamabyariro Jean Claude, na we avuga ko nubwo utazagera ku kigo nderabuzima ariko uzaba igisubizo ku bahivuriza.
Ati: “Imiti ntizongera kurara nzira cyangwa ngo bayikoreze umutwe yangirike kubera ko imodoka itashoboye kuyigeza hano nk’uko byari bimeze, kuko agace kagoranaga kazaba kakozwe.
Ntibazongera gutwara mu ngobyi umuntu urembye cyangwa umubyeyi ugiye kubyarira ku bitaro bya Gihundwe kugira ngo bamugeze aho imbangukiragutabara imutegerereza.”
Meya w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet avuga ko ugeze aharenga kuri 20% ukorwa.
Uriyongera ku yindi yuzuye mu mujyi rwagati wa Rusizi,abawutuye bakavuga ko uzungura byinshi cyane uyu mujyi kuko nk’umurenge wa Nkanka wagiraga byinshi wabagezaho bigateza imbere abaturage b’impande zombi,ariko bakaba batahahiranaga , baturanye kubera umuhanda mubi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet avuga ko ikorwa ry’uwo muhangda umaze amezi 5 utangiye kubakwa rizatuma abantu bava mu bwigunge abaturage b’Imirenge ya Gihundwe igice cya Rwahi, Nkanka na Nkombo.
Yagize ati: “Ni umuhanda w’ibilometero 8,6 uzahuza Imirenge ya Kamembe, Gihundwe, Nkanka na Nkombo, uzubakwa mu myaka 2,5 bitewe n’uko ingengo y’imari yo kuwukora iteye, ukazuzura utwaye arenga miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda, ingorane zose zaterwaga n’uriya muhanda mubi wari uhari, zaba iz’ubukungu, iz’ubuzima n’izindi zizaba zishize.
Jean says:
Nzeri 27, 2024 at 7:38 pmRwose birashimishije ubunyerere bwo kurwahi turabukize