Rusizi: Batatu barimo umugore bafatanywe udupfunyika 3 100 tw’urumogi

Komezusenge Patrice w’imyaka 29, Uwamahoro Aisha w’imyaka 39 na Bavakure Evariste w’imyaka 37 bafatanywe udupfunyika 3 100 tw’urumogi bari binjije mu gihugu barukuye muri RDC,bafatirwa mu mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi.
Uko ari batatu bafatiwe mu mukwabu wo kubafata wakozwe na Polisi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Bonaventure yavuze ko bafashwe mu mukwabu wakozwe n’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), abo it bafashwe bakaba bari basanzwe bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, bafatirwa mu cyuho bafite ruriya rumogi.
yanavuze ko muri uwo mukwabu hanafashwe umusore usanzwe akekwaho kunywa urumogi wari uje kurugurira uriya mugore uri mu bafashwe na we afatirwa mu cyuho, bose bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe.
SP Karekezi yagize ati’’ Turashimira abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru yatumye bafatwa. Ubufatanye bwabo n’inzego z’umutekano ni ingenzi mu kurwanya ibyaha no kubaka umuryango utarangwamo ibiyobyabwenge.’’
Yakomeje ati’’ Polisi y’uRwanda iributsa ko itazihanganira uwo ari we wese wishora mu biyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku muryango nyarwanda, byangiza urubyiruko bikanagira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.’’
Yasabye buri wese gukomeza gutanga amakuru ku gihe no gufatanya mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rwego rwo gukomeza kubaka igihugu gitekanye n’ahazaza heza kuko umutekano ari inshingano ya buri wese.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe,I ngabire Joyeux yavuze ko ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’umutekano, hakunze gufatwa abanywa n’abacuruza urumogi ruba ruvuye muri RDC, bitewe n’amakuru aba yatanzwe n’abaturage avuga ko ari abo gushimirwa cyane.
Ati: “Hari igihe duhabwa amakuru ko hari abarwambukanye baruvanye muri RDC, tugafatanya n’izo nzego zose tukabafatira mu cyuho, hakaba hari n’ingamba zo gukomeza gukangurira abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge, n’amategeko akarishye abihana,ku babinywa n’ababicuruza, tunasaba cyane cyane kujya baduha amakuru aho babiketse hose kugira ngo bidakomeza kutwangiriza abaturage.’’
Icyaha nikibahama bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni makumyabiri( 20.000.000 frws) ariko atarengeje miliyoni mirongo itatu ( 30.000.000frws), nk’uko bigaragara mu ngingo ya 263 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


