Rusizi: Barishimira ko biswe Abanyarwanda

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abatuye Imirenge itandukanye igize Akarere ka Rusizi kahoze muri Perefegitura ya Cyangugu bishimira ko bahawe Igihugu, ibintu bavuga ko byababazaga kumva abayobozi batandukanye babavangura.

Ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024 ubwo umukandida wa FPR- Inkotanyi Kagame Paul, yari mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu byabereye muri ako Karere.

Ubwo umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi Nyirahabimana Valerie uvuka muri ako Karere yavugaga ibigwi bya Paul Kagame,  yashimiye ko ubu abatuye muri ako Karere batakivangurwa mu mbwirwaruhame z’abayobozi batandukanye.

Yagize ati: “Reka mbivuge twavuye kure mbere y’uko muvugurura inzego z’imitegerekere y’Igihugu, aha duhagaze hitwaga i Cyangugu ariko abayobozi bose badusuraga bahageraga hano bati Banyarwanda, banyarwandakazi namwe banyacyangugu, Nyakubahwa tukababara cyane.”

Yongeraho ati: “Tukibaza tuti ese abo banyacyangugu bo ntibagira Igihugu, ese ni Abanyarwanda, ese ni Abakongomani? Ni abo mu kindi gihugu kitagira izina, kitari ku ikarita y’Isi? Nyakubahwa twashimishijwe n’uko mwaje muzana politiki itavangura idaheza maze natwe twitwa Abanyarwanda.”

Yanashimiye Kagame Paul ku bikorwa remezo bitandukanye yabagejeho ibintu bavuga ko byabakuye mu bwigunge.

Ati: “Nyakubahwa uyu munsi twishimiye kubabwira y’uko ya mihanda mwatubwiye mwayitugejejeho. Iyo mu kirere, mutugezaho, iyo ku butaka n’iyo mu mazi ariko ikiruta ibindi mwaduhaye n’utugendesho,  mwaduhaye ubwato, ubu Rusizi ntabwo ikiri mu bwigunge, dusigaye tugenda mu bwato nk’abandi, hanyuma mwohereza rutemikirere Rwanda Air.”

Akomeze agira ati: “Mwaduhaye ibiraro byo mu kirere ubu ntawugitinya umusozi, mu gihe kera umuntu yazengurukaga kugira ngo ave ku musozi umwe agere ku wundi, ubu iyo umuntu ari kuri icyo kiraro cyo mu kirere akareba hasi akabona urwererane rw’amabati aravuga ati bye bye nyakatsi.”

Yakomeje ahamya ko ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi burangajwe imbere na Kagame Paul bwabagejeje kuri byinshi birimo n’ubutabazi yaba mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19 ndetse no mu bihe bitari biboroheye by’umutingito aho yaboherereje Madamu Janette Kagame akabatabara. 

Kuri Sitade ya Rusizi hahurijwe abaturage bo mu Mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi biganjemo abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi ndetse n’inshuti zawo bari bazinduwe n’ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE