Rusizi: Barashimira Perezida Kagame wabagize umwe

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 19, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Abagize Ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa mu Karere ka Rusizi barashimira Perezida Kagame wagaruye ubumwe bw’Abanyarwanda bwasaga n’ubwayoyoyotse nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu Abanyarwanda bakaba afite icyubahiro n’igitinyiro mu ruhando rw’amahanga bikaba bishingiye ku bumwe n’ubudaheranwa.

Babigaragaje ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukwikira,2024 mu biganiro byabahuje, bibera mu gihugu hose, byateguwe na MINUBUMWE, muri uku kwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa  kwatangiye tariki ya 1- 31 Ukwakira 2024, akaba ari umwanya Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bafata bazirikina ku bumwe n’ubudaheranwa bwabo bumaze gushinga imizi, bakesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Mu kuritangiza, Tumushime Francine, umunyamuryango wa Unity Club Intwararumuri, yashimiye Perezida Kagame wasubije Abanyarwanda agaciro, akongera kubagira umwe, agaca amacakubiri n’ivangura aho biva bikagera, uyu munsi Umunyarwanda wese akaba yishimiye kuba mu gihugu cye, adatotezwa n’undi, ubuzima n’imbaraga byabo bigashingira ku bumwe bwabo.

Ati: “Ubumwe bw’Abanyarwanda ni ubuzima bwa buri munsi bw’igihugu, ni yo mpamvu mu mibereho yacu ya buri munsi dusabwa  gukomeza guha agaciro ubunyarwanda buduhuza bukatugira abo turi bo.”

Yabasabye gusubiza amaso inyuma  bakareba ibyafasha abanyarwanda kudatatira igihango cy’ubunyarwanda bagakomeza kubyubakiraho mu bihe biri imbere, bigakomeza kubaranga aho bari hose, bakarwanya uwo ari we wese washaka kubasubiza inyuma,cyane cyane abo bahora barekereje bashaka gusenya ibyo abanyarwanda bamaze kugeraho mu bumwe bwabo nk’imbaraga zabo.

Ndagijimana Laurent ni umwe mu bavukiye muri aka Karere ka Rusizi akagakoramo imirimo myinshi y’ubuyobozi  nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, irimo kuba Burugumesitiri w’iyari Komini yavukagamo ya Cyimbogo, kuba Meya w’umujyi wa Cyangugu, kuyobora Ibuka mu Karere ka Rusizi, kuyobora uruganda rw’umuceri rwa SODAR, n’indi myinshi irimo n’iya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko iki gihugu Perezida Kagame yagikuye ahakomeye.

Ati: “Nakoze imirimo inyuranye irimo no kuba Veterineri w’iyari perefegitura ya Cyangugu mu mushinga nakoragamo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho wabonaga mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu abantu bitwa ko babanye ariko mu by’ukuri ari nk’urumamo.”

Yunzemo ati: “Biba bibi cyane urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na nyuma yaho gato mu ntambara y’abacengezi, bagaruka kwica abo basize baishe, banica ba Burugumesitiri na ba konseye.”

Avuga ko Jenoside yamumazeho umuryango wose yari afite icyo gihe, asigara wenyine, we na bagenzi be bari barokotse bakishimira ko barokotse ariko bakibaza ikigiye gukurikiraho kuko batakibonaga.

Ati: “Navuga ko perezida Kagame n’ingabo yari ayoboye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside, ari bo bonyine babonaga icyerekezo cy’igihugu kuko abandi rwose ntacyo twabonaga.  Abatwiciye bari bakiri hakurya yacu, bagaruka kutwicamo abayobozi n’abo bari basize batishe muri Jenoside.

Mu gihugu imbere nta cyerekezo tubona, ari urwikekwe gusa, ariko tuzahora dushimira Perezida Paul Kagame washyize ibintu ku murongo, uyu munsi tukaba turi mu mahoro asesuye.”

Umuvunyi Mukuru wungirije, Hon. Mukama Abbas yavuze ko yitabiraga ibiganiro byo mu Rugwiro byashakishaga  uburyo igihugu cyayoborwa mu bumwe, yagaragaje ko, akurikije uko byari byifashe icyo gihe, kudashimira Perezida Kagame, ingabo yari ayoboye na FPR- Inkotanyi kwaba ari ukwirengagiza cyane.

Ati: “Turashima Imana cyane yakoresheje  ingabo zari iza FPR- Inkotanyi, ku isonga Perezida Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, ubutwari yagize mu kuzura u Rwanda, akimika ubunyarwanda buduhuza.  Tubushyire imbere, twirinde amacakubiri, ivangura n’ubundi bugwari bwose, dusigasire indangagaciro na kirazira by’umuco wacu.”

Nubwo igihugu kigeze kure mu bumwe n’ubudaheranwa ariko, hari ibikibubangamira nk’uko byagarutsweho na padiri Irakoze Hyacinthe, birimo  bamwe mu bakigaragaza urwango, gupfobya no guhakana Jensoide yakorewe Abatutsi, mu babikomeyemo cyane hakaba abavuka muri aka karere ka Rusizi.

Ati: “Hari n’ababyeyi babangamira iyi ntambwe,barimo ababuza abana babo bikundaniye kubana, ababuza urubyiruko kugendana na rugenzi rwarwo rudahuje ubwoko n’ibindi bisigisgi by’ivangura n’amacakubiri byabokamye, twese tukaba tugomba guhagurukira rimwe tukabirwanya.”

Pasiteri Byamungu Lazare, yagaragaje icyizere afite mu kurwanya ibyo bisigisigi byose bigisigaye, agira ati’’ N’uku twicaye ubwabyo ni icyizere kuko mbere byari bigoye. Dukomeze dushyigikire Leta yacu na Perezida Kagame uyirangaje imbere, ibindi bizashoboka, si byo bikomeye.”

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, habaye ibiganiro mu matsinda, hafatwa imyanzuro 14 igomba gushyirwa mu bikorwa mu Karere ka Rusizi mu rwego rwo gukomeza guharanira ubumwe harimo gutoza urubyiruo cyane cyane gukunda igihugu no kucyitangira bibaye ngombwa, kuzamura imibereho y’abaturage bijyanye n’imihigo, kunoza serivisi, n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet,yabwiye Imvaho Nshya ko  akurikije uko ibiganiro byagenze n’uburyo abaturage bashishikajwe n’iterambere kuruta ibibarangaza bibasubiza inyuma, icyizere cyo kugera ku 100/% mu bumwe n’ubudaheranwa gishoboka kuko ku rwego rw’Igihugu gihagaze kuri 94%, asaba abo bakorana kurushaho kubiharanira.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 19, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE