Rusizi: Bahungiye kuri ADEPR bizeye gukira bahabonera akaga

Abarokokeye mu rusengero rwa ADEPR Ntura, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, bavuga uburyo bahungiye ku rusengero bizeye gukira ariko bikarangira Interahamwe zibinjuranye abenshi bakahasiga ubuzima.
Uwizeyimana Gabriel wari ufite imyaka 17 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko yabanaga na mukuru we kuko ababyeyi babo bombi bari barapfuye, ku manywa akirirwa mu kazi mu rundi rugo agataha nimugoroba.
Tariki ya 7 Mata yaratashye nk’uko bisanzwe asanga mukuru we ntahari, anasubiye aho yiriwe asanga bari guhunga.
Ati: “Twarahunganye turara mu gihuru, bukeye mugitondo kuko twari benshi, abakuru batugira inama yo guhungira muri uru rusengero rwa Ntura. Ntitwiyumvishaga ko hari uwatinyuka kwicira umuntu mu rusengero.”
Avuga ko bahageze tariki 8 Mata, basanga abahageze mbere, bitsindagira mu kazu kari ibiro bya Paruwasi ya Ntura, kubera ubuto bwaho batangira kubura umwuka.
Uwari umushumba w’iyo Paruwasi Rev.past. Nkomeza Joseph, abonye bashobora kwicwa, yagiye kuri komini kureba ko yabona ababarinda.
Yarahageze bamwuka inabi ngo natahe ibyo kurinda inyenzi ntibirimo, ntiyagaruka ku rusengero kuko yari amaze kubitegekwa.
Ati: “Twabonye tugiye gupfira muri ako kazu n’ibitero byamaze kumena amadirishya biduteramo amacumu bigakomeretsa bamwe ariko hakagira bamwe mu bakirisito b’umutima mwiza babisubizayo bikagenda, ntibijye kure n’ubundi bikaba biri hafi aho birekereje.
Ab’imbaraga muri twe baciye urugi rw’ako kazu, twinjira mu rusengero imbere tugumamo ariko ibitero bidutugirije abo bagabo b’abakirisito batahigwaga dushimira cyane nubwo baje kuneshwa, abicanyi bagashaka kubicabagahunga, ari bwo ku wa 11 Mata ibitero byaciye urugi rw’urusengero biratwinjirana.”
Interahamwe zinjiyemo zibabwira gusohoka baranga zibonye banangiye ni bwo zavugaga ko abagabo n’abahungu bajya ukwabo.
Ababyeyi bafashe ibitenge batwikira bamwe mu bahungu na we arimo, Interahamwe zikagira ngo ni abakobwa, zitangira kwica abagabo n’abana b’abahungu, abagore n’abakobwa bareba.
Ati: “Icyo gihe bishe abagabo n’abana b’abahungu bose hamwe 34 n’umugore wabonye bamwiciye umwana ahaguruka ajya kumutabara na we bamukubita icumu baramwica. Bicishaga amacumu, imihoro n’izindi ntwaro gakondo, uyu munsi tukaba twibuka 38 biciwe muri uru rusengero kuko hari abandi 3 bakuye ahandi baza kurubiciramo.”
Bamaze kwica abo bagabo n’abahungu, babwiye abagore n’abakobwa gusohoka, abana b’abahungu bari bambitswe ibitenge barabisohokana abicanyi bagira ngo ni abakobwa barabareka kuko hari nijoro batababonaga neza.
Umugabo wa Kanakuze Dancille n’umuhungu we wigaga mu Iseminari nto ku Nyundo biciwe muri urwo rusengero.
Kanakuze avuga ko yasohokeye mu karyango k’ako kazu bari baciye, Interahamwe zitarakagota, asohokana bamwe mu bana be n’ab’abaturanyi.
Ati: “Aha twahahuriye n’akaga gakomeye cyane ariko abarokotse turashimira cyane Perezida Kagame n’ingabo yari ayoboye zahagaritse Jenoside. Ubu turiho, turiyubatse nubwo bigoye bwose.”
Ubwo hibukwaga abagabo n’abahungu 38 biciwe muri uru rusengero ku wa 11 Mata, Ntaganira Sixste uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Giheke yavuze ko bibabaje cyane kuba barishe kugeza no kwicira Abatutsi mu nzu y’Imana babaziza gusa ubwoko bwabo.
Ati: “Ni ubugwari no kubura ubumuntu byabaranze. Bigishwaga ijambo ry’Imana mu mitima yabo ritarimo kuko iyo ribamo imbaga ingana kuriya ntiba yarishwe.”
Yavuze ko abaharokokeye bakomeje guhangana n’ingaruka z’ibyababayeho n’imibereho ibagoye ariko batekanye, akabasaba gukomeza gutwaza biyubaka.
Umukozi ushinzwe ibikorwa mu itorero ADEPR Ururembo rwa Gihundwe, Kwizera Fidèle, avuga ko kuba barihswe n’abarimo abo bitaga bene se bibabaje cyane, mu gihe Imana basenga yigisha urukundo.
Ati: “Nk’itorero dukangurira abakoze Jenoside kwihana bagasaba imbabazi abo bahemukiye, tukanakangurira abafite amakuru y’ahari imibiri itaraboneka kuyatanga na yo igashyingurwa mu cyubahiro. Tunigisha abakirisito b’uyu munsi guhinduka bakaba bazima mu mitima, bagatandukana n’aba bavugaga ko basenga nyamara imitima yabo itarahindutse.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere myiza mu Karere ka Rusizi Munyurwa Innocent Patrick, yahumurije abarokokeye muri Paruwasi ya Ntura, ababwira ko Jenoside itazasubira ukundi abasaba kubana neza, bagaharanira gukomeza ubumwe bwabo.
Ati: “Turahumuriza abarokotse tubabwira ko Jenoside itazasubira ukundi kuko Igihugu gifite ubuyobozi bwiza bushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda bose.”
Hagati aho, abakirisitu ba Paruwasi ya Ntura bakusanyije inkunga y’amafaranga 700,000 baremera Muramutsa Janvier wawokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


