Rusizi: Bahangayikishijwe n’ababiba ku manywa y’ihangu mu mujyi bagisohoka mu modoka

Abagenda mu modoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Rusizi baravuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bwadutse, bukorwa ku manywa y’ihangu n’insoresore zegera abagenzi bava mu modoka zikigira nk’izibatwaza ibintu, zikabashikuza ibyo bafite cyane cyane amatelefoni zikiruka.
Bivuzwe cyane muri uyu mujyi nyuma y’aho hafatiwe umusore witwa Minani Jean de Dieu w’imyaka 24 yegereye imodoka yari irimo abagenzi bavaga mu Bugarama bageze i Kamembe mu mujyi rwagati saa kumi n’igice z’umugoroba, yegera Umusaza witwa Mucumbitsi Bernard w’imyaka 64, nk’ugiye kumutwaza ibyo yari azanye, aba amushikuje telefoni yari afite ariruka.
Uwashikujwe iyo telefoni, Mucumbitsi Bernard yabwiye Imvaho Nshya ko yababajwe cyane n’ubujura nk’ubu bukorwa n’abasore bagombye kuba bakora ibibateza imbere badahombeje abandi.
Ati: ”Amahirwe ngize ni uko bahise bamufata nkaba nyisubijwe, Na we bagiye kumufunga. Ariko ni ikibazo kidakwiye kujenjekerwa kuko kuzajya dutandukanya abaje kudutwaza n’abajura bizajya bigorana. Bajye babahana rwose by’intangarugero turuhuke.”
Si we gusa bari bibye kuko aho hari n’umukobwa witwa Murekeyiteto Djalia, nawe wabwiye Imvaho Nshya ko aheruka kwibwa gutyo.
Ati: “Ni mu cyumweru gishize. Twari tuvuye i Kigali imodoka itugeza hano mu mujyi saa saba z’amanywa. Umusore yaje anyibwirisha neza ngo antwaze angeze kuri moto, nkimuhereza aba anshikuje telefoni arirutse. No gutaka byarananiye abantu babona gusa ndira, telefoni yagiye kera. Ubujura nk’ubu nibatabuca hazacucurwa benshi pe”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Iyakaremye Jean Pierre yabwiye Imvaho Nshya ko ubu ari ubujura busa n’ubwadutse kuko bari kububona ubu, uriya musore we bikaba bitaramuhiriye abifatirwamo.
Ati: “Ni insoresore zihaye kujya zishikuza abantu ibyo bafite kumanywa y’ihangu, cyane cyane za telefoni kuko ziba zivuga ko uri mu modoka atasohoka ngo ahite azifata.”
Iyakaremye avuga ko hafashwe ingamba zo gushyiraho irondo ry’umwuga ry’amanywa, n’izindi nzego z’umutekano zikajya ziba ziri hafi mu mujyi zizenguruka kugira ngo nk’abo bajura bafatwe, bahashywe, babure amajyo.
Ati: “Nk’uwo yafashwe kuko izo nzego zari zihari. Iyo zitahaba telefoni iba yaragiye. Hari n’abashuka abaturage ngo bagiye kubashyira kuri moto, ahubwo bakabashikuza ibyo bafite bakiruka, byose turabizi kandi duhanganye na byo cyane.”
Asaba abaturage kujya babera maso ibyo bafite, cyane cyane amatelefoni, n’uwibwe agahita abivuga igisambo kigafatwa kare kikabibazwa, kikanabyishyura.
Abasore na bo akabasaba kureka ubujura bagakora ibyiza bibateza imbere bitazabagiraho ingaruka kuko nk’uriya igihe azamara aganirizwa yagombye kuba akimara yiteza imbere mu bimufitiye akamaro bikanakagirira abandi.