Rusizi: Babiri bafashwe mu gicuku batema ibiti mu ishyamba ry’umuturage

Kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu Karere ka Rusizi hafungiye Nzeyimana Céléstin w’imyaka 54 na Maniriho Fabien wufite imyaka 34 bafashwe mu gicuku batema ibiti mu ishyamba ry’umuturage witwa Biziyaremye Vedaste bafatwa bamaze gutema 20.
Iryo shyamba rikaba ryari riherutse kwibwamo ibindi biti 16 baranamuranduriye ingemwe 58 z’ibiti yari yateye bakazitwara, hagakekwa n’ubundi abo bafashwe kuko basanzwe bazwiho kwiba ibiti mu mashyamba y’abaturage.
Uwahaye amakuru Imvaho Nshya yavuze ko ubwo bujura bwabereye mu ishyamba riri mu Mudugudu wa Ruhimbi, Akagari ka Ruganda, Umurenge wa Kamembe bafatwa ku bufatanye bw’ubuyobozi n’inzego z’umutekano ku makuru bari bahawe n’umuzamu w’iri shyamba, washyizweho nyuma yo kugaragara ko hari abitwikira ijoro bakaza kuritema.
Ati: “Ntitwari tumenyereye abajura biba ibiti mu ishyamba nijoro, ariko aba bo bivugwa ko ari ko kazi bakora, aho baza bagatema nijoro bari mu ishyamba hagati, ibiti bakarara babitunda, bukajya gucya barangije, bakirirwa baryamye, bacunze aho bajya mu rindi shyamba mu masaha nkayo akuze y’ijoro.’’
Yunzemo ati: “Barabitemaga,umuzamu batari bazi ko arimo, arabegera, bamwikanze bariruka ariko yababonye kuko na we yasaga n’uwihaze amagara, atitaye ko bamuhindukirana bakarimwiciramo, hakomeza gutangwa amakuru bukeye, bafatirwa mu Mudugudu wa Ruhimbi.”
Nyir’iryo shyamba, Biziyaremye Vedaste, yabwiye Imvaho Nshya ko ababyibye bafashwe,ashimira abaturage bagize uruhare muri iri fatwa.
Ati: “Yego bafashwe. Twasanze bari bamaze gutemamo ibiti 20, ubu bari kubibazwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe,Ingabire Joyeux, yavuze ko bibabaje kuba abantu bagombaga gukora ibindi bibateza imbere, bageze ubwo bigabiza n’amashyamba mu gicuku bakayatema, imigirire nk’iyo idashobora kwihanganirwa.
Ati: “Twabafashe, twabashyikirije RIB,sitasiyo ya Kamembe. Batemaga ibyo biti mu ma saa cyenda z’ijoro bikanze umuzamu bariruka ariko baza gufatwa mugitondo.’’
Yasabye abafite ingeso y’ubujura kuyireka kuko muri uyu mujyi n’inkengero zawo ahari ibikorwa by’abaturage, bahagurukiwe,haba kumanywa,haba nijoro, ibyiza ari uko bakora ibibateza imbere batabangamiye abandi.
Yanasabye abaturage bandi kujya batanga amakuru kare ku cyo babona cyose cyaba intandaro y’ihungabana ry’umutekano wabo kugira ngo abakigaragaramo bafatwe, bahanwe hakurikijwe amategeko.