Rusizi: Amatara ku bipangu yakomye mu nkokora abajura

Abaturage b’umujyi wa Rusizi cyane cyane abakora imirimo ibasaba gutaha ijoro barashimira ubuyobozi bw’Imirenge ya Kamembe na Gihundwe, ubw’Akarere ka Rusizi n’inzego z’umutekano zigakoreramo imbaraga zidasanzwe bashyize mu gukemura ikibazo cyari kibahangayikishije cyane cy’ibipangu bidacaniye byabatezaga abajura babyihishagaho bakabacucura.
Ubwo Imvaho Nshya yagendaga mu bavugaga ko bibwe za telefoni, udukapu turimo amafaranga, n’ibindi,b amwe bakabambura babanje kubaniga, abandi bakabateragura ibyuma bakabasigira ibikomere n’ubumuga, n’ibindi bibi bakorerwaga, bari basabye ubuyobozi bw’aka karere gukemura iki kibazo.
Musabyimana utuye mu Mudugudu wa Gacamahembe ugaragaramo benshi mu bataha batinze kubera gucuruza, yari yabwiye Imvaho Nshya ko afite ibikomere mu ijosi yasigiwe n’abamuteze bakamwambura telefoni n’amafaranga yose yari yakoreye.
Uyu, kimwe n’abandi baganiriye n’Imvaho Nshya icyo gihe bavugaga ko nta gikozwe hagiye gukurikiraho kuzajya basanga hari abo bajura bambuye bakanabica, ko batumva impamvu abadacanira ibipangu byabo badahanwa.
Inkuru yasohotse mu Mvaho Nshya ku wa 6 Werurwe uyu mwaka, uwo munsi Akarere katumije igitaraganya komite z’Imidugudu yose y’Imirenge ya Kamembe na Gihundwe, inzego z’umutekano ziyikoreramo n’abandi bemeza ko guhera ubwo utazacanira igipangu cye azacibwa amande.
Ubwo Imvaho Nshya yasubiraga kureba uko byifashe mu mpera z’icyumweru gishize, abayiganirije bagaragaje ko bishimye kuko noneho bataha habona batikanga abikinga ku bipangu bakabambura bakanabakomeretsa.
Mukankusi Mariane wari wavuze muri Werurwe ko yatezwe akamburwa telefoni n’agakapu karimo amafaranga 100.000 akanakomeretswa ku kuguru,akabura umutabara kuko uwo mwijima ntawajyaga awisukira, yagize ati’’ Ubu noneho turagenda rwose twashimiye abagize uruhare bose ngo iki kibazo gikemuke.’’
Yarakomeje ati’’ Byari bikabije cyane, ni yo mpamvu tunashimiye Imvaho Nshya yagaragaje iki kibazo ubuyobozi bukihutira gukoresha inama umwanzuro ugafatwa tugatabarwa, tugasaba guhozaho kugira ngo hatabaho kwirara ibipangu bikongera kuzima.”
Bavuga ariko ko hari bamwe mu banyabipangu bacyinangiye, batuma hari aho usanga 2 bacanye uwo hagati yabo nta tara yashyizeho, bagasaba ko n’abo barebwa, bagacana kugira ngo umutekano wizerwe 100%.
Bavugamenshi Jean wo mu mudugudu wa Cyapa, Akagari ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe ati’’ Hariya itangazamakuru ryadukoreye ubuvugizi n’ubuyobozi bw’Akarere bwabyumvise vuba mwarakoze cyane rwose kuko nta wari ugitaha nyuma ya saa mbiri z’ijoro atekanye, atekanye,ariko ubu na saa saba wataha.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Iyakaremye Jean Pierre, avuga koko ko cyari ikibazo cyari gikeneye umurongo ngo abajura bitwikiraga ibipangu bidacaniye bagateza umutekano muke bahashywe,ubu nubwo hari abashobora kubaca mu rihumye ntibacanire ibipangu byabo,ariko iyo bimenyekanye bakeburwa.
Ati’’ Twifuza ko umuntu agenda umujyi wose isaha yose ashakiye nta nkomyi, akanyura ahabona kuko ni uburenganzira si impuhwe za ba nyir’ibipangu. Inama yo ku wa 7 Werurwe yabihaye umurongo n’ubu tubona umusaruro wawo. Tumaze gufata abajura benshi kuko ntaho bakibona bikinga irondo ngo bashikuze abaturage ibyo bafite biruke. N’aho bitaratungana mu gihe gito biraba bitunganye.’’
Iyakaremye Jean Pierre na we ashimira itangazamakuru ryatungiye ubuyobozi agatoki aho bitagendaga neza, ko ubu bufatanye bwatanze umusaruro ushimishije, bugomba guhoraho kugira ngo icyabangamira cyose umujyi ucyeye unatekanye gikurweho.

