Rusizi: Abaturage barishimira kuva mu mwijima bakagezwaho umuriro w’amashanyarazi

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 28, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Abatuye mu Karere ka Rusizi barishimira ko bagejweho umuriro w’amashanyarazi bakaba baraciye ukubiri n’umwijima, babikesha Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) mu bikorwa yakoze bigamije guhindura ubuzima n’imibereho yabo harimo no kubagezaho umuriro w’amashanyarazi.

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi 73.6% bamaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi harimo 55.5% ukomoka ku muyoboro mugari (Ongrid) na 18.1% udafatiye ku muyoboro mugari (Offgrid) nk’uko bitangazwa n’iyo sosiyete.

Abaturage babigaragaje mu ‘Icyumweru cyahariwe Umujyanama’ ubwo REG yifatanyaga n’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba n’abaturage mu bikorwa by’umuganda hibandwa ku bikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage hanashingiwe ku mbogamizi bahura nazo mu buzima bwabo bwa buri munsi cyane cyane nk’ibikorwa remezo by’ingufu.

Muri ibyo bikorwa, umuyobozi wa REG ishami rya Rusizi yafashe umwanya wo gusobanurira abaturage serivisi REG ibagezaho uko bazibona ndetse n’uburyo bakwiriye gukoresha neza amashanyarazi birinda kuyangiza ndetse bakirinda n’impanuka za hato na hato.

Mushimiyimana Velene, umwe mu baturage bo mu Karera ka Rusizi mu Murenge wa Nkungu ,yagaragaje ko yishimiye uburyo abakozi ba REG bamufashije kuva mu kizima yari amazemo igihe acana agatadowa ubu akaba acana neza umuriro w’amashanyarazi.

Ndahimana Valens, utuye mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Muhehwe, Umudugudu wa Rugunga ashimira REG uburyo yabagejejeho umuriro ndetse ikaba ikomeje kubafasha mu guhorana urumuri mu gace batuyemo.

Yagize ati: ‘’Ni ukuri tunyuzwe n’uko REG itwitaho, niyo hari umuriro ugiye bihutira kuwusubizamo ukabona ko koko batwitayeho, turabashimira cyane ko bazanye n’Abajyanama twitoreye ibi bigaragaza ubufatanye mu kubaka igihugu ndetse buri wese abigizemo uruhare.”

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi Dr Odethe Uwizeye yashimiye REG ishami rya Rusizi ubufatanye bubaranga mu kuzamura akarere n’imibereho myiza y’abaturage, anashishikariza abaturage kubyaza umusaruro ingufu z’amashayarazi ndetse bakirinda kwangiza ibikorwa remezo.

REG iraburira abangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi

Mu gihe mu bice bimwe na bimwe habura umuriro w’amashanyarazi,REG yasobanuriye abaturage serivisi z’amashanyarazi ikwirakwiza mu baturage, inabasobanurira ko iryo bura ahanini riterwa na bamwe mu bangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi no kwiba insinga bakajya kubicuruzamo ibizwi nk’inyuma.

Umuyobozi w’ishami rya REG mu karere ka Rusizi Nzayinambaho Tuyizere Jacques, asaba abaturage b’Akarere ka Rusizi kwirinda kwangiza Ibikorwa remezo by’amashanyarazi no kwirinda gutanga ruswa ibishamikiyeho, bakenera kubona umuriro w’amashanyarazi bagaca mu nzira zashyizweho zemewe.

Ibikorwa byo kugeza amashyanyarazi ku baturage birakomeza

Yanaburiye abaturage ko kwangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi no gutanga ruswa bihanwa n’amategeko, abashishikariza kubyirinda ndetse aho bibaye bagatangira amakuru ku gihe.

Nzayinambaho yagize ati: “Twiteze ko iyi gahunda izatanga umusaruro mu kugira abafatabuguzi basobanukiwe serivisi nziza REG ibagezaho ndetse bakirinda amakosa arimo kwangiza ibikorwa remezo no kwishora mu byaha bya ruswa.”

Yagarutse ku kubona serivisi za REG ko ari ibintu byoroshye abasaba kugana ishami rya REG riri Rusizi-Kamembe ndetse anabamenyesha numero bahamagaraho kugira ngo babashe kubona serivisi batavuye aho bari.

Uwo muyobozi w’ishami rya Rusizi yanagaragaje ko abakozi ba REG ishami rya Rusizi bahora biteguye ndetse ubu bakaba bakora  amasaha 24/24 bityo ko nta mpungenge umufatabuguzi wa REG agomba kugira kuko biteguye kumufasha uko bikwiriye.

Abanyarusizi barenga 73% bamaze kugerwaho n’amashanyarazi.

Nzayinambaho kandi yatangaje ko ingo z’abaturage bo mu Karere ka Rusizi zirenga  ibihumbi makumyabiri (20,000 Households) bazagezwaho amashanyarazi muri iyi myaka ibiri iri imbere  cyane ko hari imishinga yatangiye kubaka imiyoboro ndetse ikaba iri kwihutishwa kugira ngo abataragerwaho n’amashanyarazi babashe kuyabona mu gihe cya vuba.

Asoza agira ati: ‘’Nkuko intero y’Akarere ka Rusizi iri ‘Tujyanemo’ REG ishami rya Rusizi dukomeje ubufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo twongere umuvuduko mu iterambere.’’

Ni icyumweru cyatangiye ku itariki ya 19- 23 Kanama 2024 ariko na nubu ibikorwa byo guha no gukemura ibibazo by’amashanyarazi biracyarimbanyije; aho REG ishami rya Rusizi bifatanya n’Inama Njyanama mu bikorwa byo kwegera abaturage hibandwa ku bikorwa bihindura imibereho yabo, kubasobanurira serivisi bahabwa no gukemura ibibazo abaturage bafite.

Raporo zihari zigaragaza ko kuri ubu mu Rwanda, abaturage bamaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi mu turere twose tw’Igihugu bagera kuri 80.1% muri uyu mwaka wa 2024.

REG izakomeza gukwirakwiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi agere n’aho ataragera
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 28, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE