Rusizi: Abasore 3 bafashwe bambura abacuruzi bigize abakozi ba RRA

Mandera Jackson w’imyaka 23, Mudaheranwa Olivier w’imyaka 28 na Iradukunda Placide w’imyaka 25 baturuka mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi, batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiyita abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority/ RRA), bakambura abacuruzi babatera ubwoba ngo barabasaka magendu.
Bose uko ari batatu bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe nyuma yo gufatirwa ku isanteri y’ubucuruzi ya Kabeza iherereye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Cyendajuru, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi.
Umwe mu baturage bari muri ako gasantere k’ubucuruzi yabwiye Imvaho Nshya ati: “Twabonye abasore batatu baje, umwe ahetse igikapu, binjira muri butiki babwira umusore wari uyirimo asigariyeho nyina, ko ari abakozi ba RRA baje gusaka magendu kandi muri iyo butiki harimo amashashi, bamusaba ko ayabaha cyangwa akabaha amafaranga.”
Uwo musore yababwiye ko ntayo bacuruza, akibivuga abona baramusatira binjira mu nzu, umusore wari uri aho arababuza ababwira ko bamubariza hanze cyangwa bagategereza nyina akaza ariko ntibamwinjirane.
Babonye byanze binjiye mu kabari k’urwagwa babwira nyirako kubaha inzoga za magendu zitwa Simba acuruza, cyangwa akabaha amafaranga kugiara ngo bamureke, ababwira ko ntazo acuruza atanayabaha.
Ati: “Icyaduteye amakenga ni ijambo uwo musore wari wakomeje kubakurikirana yumvise bavuga ngo kuki akomeza kubagendaho, amaherezo arabateza ibibazo.”
Uwo musore yarabisakuje maze abaturage bahamagara Mutwarasibo, ushinzwe Umutekano Mudugudu n’Umukuru w’Umudugudu bagota ba basore barabafata.
Yongeyeho ati: Twabicaje hasi tubaka ibyangombwa dusanga babiri gusa ni bo babifite, undi afite agakarine kariho nomero za telefoni nyinshi ari ko nta kimuranga na kimwe afiate. Igikapubari bafite cyarimo imyenda n’inkweto.”
Umukuru w’Umudugudu wa Kabeza Mukandahunga Annunciata, avuga ko nyuma yo kubafata no kubaka ibyangombwa, bababajije impamvu baje guteka imitwe mu Mudugudu ayobora, basubiza ko bamaze igihe gito bavuye mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa.
Ati: “Bageze iwabo bahabwa akazi ko gukora mu muhanda, amafaranga bahembwaga arabashirana, inzara ibarembeje batekereza ahantu h’icyaro bajya guteka umutwe mu bacuruzi bakabatera ubwoba ko ari abakozi b’Ikigo gikomeye, bakabakuramo amafaranga, batekereza aha iwacu.”
Yakomeje avuga ko badashobora kwemera ubameneramo abatekaho imitwe.
Ati: “Mu mudugudu wacu turi maso, ntitwakwemera uwaza kudutekaho imitwe mu buryo ubwo ari bwo bwose. Twafashe gahunda ko uhageze tutamushira amakenga, tumubaza ikimugeza, tukamwaka ibimuranga, twabona tumushidikanyaho tugahamagara inzego zidukuriye zikatubwira icyo dukora kuko nk’abo twahise tubajyana ku biro by’Umurenge RIB iza kubatwara.”
Umunyamabanganga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke Ngamije Ildephonse, yashimiye aba baturage bagize amakenga, abasaba gukomereza aho uwiyitirira urwego runaka bakajya babanza kumubaza ibimuranga.
Ati: “Turashimira cyane abaturage amakenga bagize, tukabasaba gukomeza kuba maso, bakagira amakenga ku bo babonye batazi, bakanahera ubuyobozi amakuru ku gihe kuko umukozi ukorera urwego runaka aba afite ibimuranga. Bajye banibuka kubabaza icyemeza ko ari abakozi b’urwego runaka.”
Yanasabye abasore bava mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, kwerekana ko bahindutse aho kuza batagaragaza impinduka mu mico no mu myifatire kandi baba barigishijwe uburere mboneragihugu, bakigishwa imyuga yabafasha kwiteza imbere ndetse bakanahabwa amahirwe yo kugira ibyo baheraho.
Tuyisenge Peter says:
Mata 24, 2025 at 3:10 pmUwo mandera yaratunaniye