Rusizi: Abantu 4 bafungiye gutema insina 80 z’umukecuru

Abantu 4 batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza ngo hamenyekane uwatemye insina 80 za Nikuze Libérée w’imyaka 64 utuye mu Mudugudu wa Gasihe, Akagari ka Butanda, Umurenge wa Butare, Akarere ka Rusizi, akaba yazihingaga mu murima we uri mu Mudugudu wa Rugera muri aka Kagari.
Umuturanyi w’uwatemewe insina, Uwingabire Marius yabwiye Imvaho Nshya ko izo nsina n’ibyo bishyimbo baranduye byari biri mu kabande, akavuga ko mu baketswe harimo uwamwoneshereje akamurihisha,akaba yahoraga amuhigira ngo azamukomesha.
Ati: “Uwo murima wari uteyemo insina 80, zose barazirimbuye. Twabaruyemo 25 zari ziriho ibitoki birimo n’ibyari bikuze yatekerezaga kuzagurisha bikagira icyo bimumarira none byose byarimbaguwe.”
Yavuze ko nk’abaturage basanga ari ubugome bukabije, bagashimira inzego z’umutekano zagize abo zita muri yombi, bakizera ko ababikoze bazafatwa bakabiryozwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Ngamije Ildéphonse yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mukecuru yabyutse mugitondo ajya kureba urutoki rwe, atungurwa no gusanga insina 80 zose zatemwe zararitse aho, ahita atabaza ubuyobozi n’inzego z’umutekano.
Ati: “Twarahageze nk’inzego z’ibanze hamwe n’iz’umutekano dusanga koko insina zatemwe, hanaranduwe bimwe mu bishyimbo yari amaze gutera, akavuga ko mu bo akeka harimo umugabo wigeze kumwoneshereza akamurihisha, uwo mugabo akamwitwariraho inzika avuga ko ibyo amukoreye azabimwishyura, ariko mu kubisuzuma hafatwa abantu 4 mu rwego rw’iperereza.”
Yavuze ko mu muco w’abaturage wo gutabarana, abaturanyi be bari bumusure, ariko nagaragaza ko izo nsina ari zo yacungiragaho, zari zimutunze, nk’ubuyobozi bashobora kumukorera ubuvugizi akaba yafashwa.
Ngamije yasabye abaturage kwirinda ubugome kuko nk’uzagaragaraho kubikora azahanwa by’intangarugero, bivuze ko nta nyungu na nto azaba akuye muri ubwo bugizi bwa nabi kuko biba bigaragara ko nk’uwo anabonye nyira zo yamuhitana.
Yanabasabye kuba baretse kubivugaho byinshi, bagategereza ukuri kuzava mu iperereza ry’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

