Rusizi: Abamotari batewe impungenge no gukora nta mwambaro w’akazi

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kanama 22, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Abamotari bo mu Karere ka Rusizi, nk’abakorera  cyane ku mupaka, batewe impungenge zikomeye no kutagira umwambaro w’akazi, zirimo iz’abashobora kubiyitirira bagakora ibyaha bikabitirirwa.

Ni ikibazo bavuga ko bamaranye imyaka 5 kuko kuva muri COVID-19 kugeza ubu nta mwambaro mushya bigeze babona, bigatuma bakora bikanga abashobora kubiyitirira batwaye magendu n’ibindi bibi, badakora uyu mwuga kuko nta kibatandukanya.

Ndayishimiye Enock umaze imyaka 15 atwara abagenzi kuri moto muri aka karere, nk’umunyamwuga, avuga ko ari ikibazo kibahangayikishije, kikanahangayikisha abagenzi batwara kuko na bo ubwabo batamenya niba batwawe n’umumotari cyangwa utari we kandi batababaza ibindi byangombwa mbere yo kubatwara.

Ati: “Umwambaro w’akazi ufite akamaro cyane kuko utandukanya ukora akazi runaka n’utagakora. Ni umwambaro wagombye kudutandukanya n’abatwara moto batari abamotari kuko n’ukoze impanuka atwaye umuntu kuri moto cyangwa umutwaye nta kasike, ubabonye abitwitirira.’’

Yakomeje agira ati: “Nkatwe noneho tunakorera cyane ku mipaka, abatwara magendu cyangwa abandi bagizi ba nabi bihinduye abamotari kuko utubonye atadutandukanya, bagakora ibigize icyaha cyangwa bihungabanya umutekano byatwitirirwa. Dukeneye rwose uwo mwambaro.”

Anasaba ko igihe bazaba bayihawe, bahabwa ikomeye,bagahabwa irenze umwe.

Ati: “Bazaduhe ikomeye, banatange urenze umwe, igihe umwe wameshwe umuntu yambare undi, banagenzure ko nta mumotari ujya mu muhanda atawambaye, bizakemura byinshi duhura na byo bitwangiriza izina bitari ngombwa.”

Umugenzi waganiriye na Imvaho Nshya na we yagize ati: “Impungenge z’abamotari natwe turazifite. Hari nk’umuntu ufata moto, akanagira kasike 2 akajya mu muhanda agashaka abagenzi cyangwa akikorera imizigo. Yagutwara mwagira nk’impanuka, Polisi yagenzura igasanga atari umumotari. Sinzi niba uburyo ubwishingizi bwakwishyuramo ari bumwe.”

Yavuze ko niba yikoreye umuzigo bakaza gusanga ari magendu cyangwa uwahungabanya umutekano, abaturage batangira kugenda babyegeka ku bamotari bikabangiriza izina n’umwuga kandi babafatiye runini. Kwihutisha iki kibazo n’abatega moto bakavuga ko byabashimisha.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’igihugu,ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ushinzwe abamotari, CSP  Habintwali Vincent, yabijeje ikemurwa rya vuba ry’iki kibazo avuga ko gifite ishingiro.

Ati: “Ntimufite umwambaro w’akazi koko, ariko ndagira ngo mbabwire ko mu minsi mike cyane turi gutegura uburyo muzawubona kandi Rusizi muzaba mu ba mbere bazagira umwambaro mwiza.’’

Yakomeje agira ati: “Turashaka umumotari usa neza,  ukora kinyamwuga ,utwara moto nziza isukuye,ifite ibyangombwa byuzuye byose bisabwa, ufite moto idafite inenge.”

Yababwiye ko umumotari uzahabwa uwo mwambaro ari uzaba yujuje ibisabwa byose.

Ati: “Turatekereza,biciye mu buyobozi bwanyu, uburyo dushobora gushaka uruganda  rubakorera imyambaro myiza, isobanutse. Umumotari uzi icyo akora, ubishaka, wujuje ibisabwa agatanga amafaranga akayigurira. Ntabwo tuzahora duteze amaboko twaka uwo mwambaro,dukwiriye kwigira. Bizakorwa neza, ntibizatinda.”

Yabasabye kugira imyitwarire myiza, bakirinda ibyaha birimo gutwara basinze, gutwara magendu cyangwa ibyahungabanya umutekano, uwo batwaye batamushira amakenga bakamujyana mu nzego zibishinzwe cyangwa bakazitungira agatoki, bakiyandikisha muri sisitemu.

Ati’’ Tuzajya duha umumotari umwambaro w’umunyamuryango wacu tumubona neza muri sisitemu, kugira ngo hatagira ujijisha akawufatira mu Turere tunyuranye. Bizasaba kuba ufite ibyangombwa bya moto yawe byuzuye ngo bigende neza.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imbereho myiza y’abaturage, Habimana Alfred, yabashimiye imikoranire myiza n’ubuyobozi, abasaba kugira uruhare mu mutekano kubera imiterere y’akazi kabo, abizeza kubatega amatwi buri gihe ngo ibitanoze binozwe, akazi karusheho kugenda neza.

Akarere ka Rusizi kabarizwamo abamotari 17 850.

Abamotari ba Rusizi bagaragarije Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda impungenge zo gukora batagira umwambaro w’akazi
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CSP Habintwali Vincent yababwiye ko umwambaro uzahabwa umumotari wujuje ibisabwa byose
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kanama 22, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE