Rusizi: Abakozi 4 bafungiye kwiba shisha kibondo

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 29, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Kuri sitasiyo ya RIB ya Bweyeye hafungiye abakozi bane bafite aho bahuriye na gahunda yo kunoza imirire ku babyeyi batwite n’abana bafite munsi y’imyaka 2 bakurikiranyweho kwiba Shisha kibondo.

Abo bakozi ni Uwizeyimana Chantal, umugenzuzi w’ingo mbonezamikurire unashinzwe kurwanya igwingira ry’abana mu Murenge wa Bweyeye, Bizimana Eric ushinzwe kwinjiza muri sisiteme amakuru y’ababyeyi batwite n’abana bafite munsi y’imyaka 2 ku kigo nderabuzima cya Bweyeye, Niyogushimwa Samuel na Basabose Vedaste bombi bakora isuku muri icyo kigo nderabuzima.

Umukozi w’ikigo nderabuzima cya Bweyeye wahaye Imvaho Nshya ayo makuru, yavuze ko bakekwaho kwiba amakarito 4 n’ibilo 3 by’iyo fu y’igikoma ya Shisha kibondo bafashwe bayihishe muri Labolatwari y’ikigo nderabuzima, bari buyigabane abandi batashye.

Ati: “Amakuru yitangirwa n’umwe mu bafashwe, Basabose Vedaste, umwe mu bakora isuku muri icyo kigo nderabuzima, avuga ko byabaye ubwo hatangwaga ifu ya Shisha kibondo ku bagore batwite n’abafite abana b’imyaka 2 gusubiza hasi.’’

Yongeraho ati: ”Uwizeyimana Chantal, umugenzuzi w’ingo mbonezamikurire z’abana bato, akanaba muri komite ishinzwe kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana mu Murenge wa Bweyeye, ikorana n’ikigo nderabuzuma cya Bweyeye, yabwiye uwo  Basabose Vedaste kureba mugenzi we yizeye uhakora isuku bafatanyije gufasha ababishinzwe guha abo bagore iyo Shisha kibondo, bagafata amakarito 4 n’ibilo 3 byari bisigaye,bakabihisha,bakaza kubigabana.’’

Avuga ko Basabose Vedaste yahise abwira mugenzi we Niyogushimwa Samuel, bafata ayo makarito 4 n’ibyo bilo 3, Bizimana Eric, abereka aho babihisha muri Laboratwari y’ikigo nderabuzima, bafungura akabati kaho babipfundamo.

Uwizeyimana Chantal akaba yari yababwiye ko, abandi nibamara gutaha, abo bashinzwe isuku bafata ikarito imwe bakajya kuyigabana, andi 3 n’ibyo bilo 3 bisigaye bikagabanwa n’abo bakozi 2 bandi.

Ati: “Barabikoze igihe cyo gutaha kigeze, ba bakozi 2 bajya kuri santere y’ubucuruzi ya Bweyeye gutegereza ko abo bakora isuku babazanira ayo makarito 3 n’ibilo 3, bakajyana iyabo nyuma.

Umukuru w’abashinzwe isuku ababajije impamvu badataha, bamubwira ko hari shisha kibondo babanza gushyira abo bakozi n’iyo bagabana, abyumvise atanga amakuru yatumye bimenyekana.”

Umwe mu bakora isuku muri iki kigo nderabuzima na we yabwiye Imvaho Nshya ati: “Uyu muyobozi w’abashinzwe isuku agitanga ayo makuru, ubuyobozi bw’Umurenge n’inzego z’umutekano bihutiye kuhagera, abo bashinzwe isuku bahita batabwa muri yombi, nabo bari bari muri santere y’ubucuruzi ya Bweyeye barashakishwa barafatwa, bose bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Bweyeye.’’

Avuga ko kuba n’abakozi b’ikigo nderabuzima bagaragara mu bujura bw’izo Shisha kibondo, ari uko zihenze cyane kuko ikarito imwe ngo iba irimo udupaki 12, ikagura amafaranga atari munsi ya 18.000.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Rwango Jean de Dieu avuga ko bari gukorwaho iperereza, byabahama bakazahanwa hakurikijwe amategeko.

Ati: “Bari gukorwaho iperereza na RIB, reka turitegereze.’’

Yasabye abaturage gukomeza umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe, babona ibidakwiye bakabigaragaza hakiri kare kugira ngo icyaha gikumirwe kitaraba, kuko nk’uyu mukuru w’abashinzwe isuku iyo adatanga amakuru kare, Shisha kibondo yari kunyerezwa n’abakayihaye abo igenewe.

Bakurikiranyweho kwiba ifoto ya Shisha kibondo
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 29, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
NDAGIJIMANA Obed says:
Werurwe 29, 2025 at 6:24 pm

mujye mutangaza amakuru nkuko ari

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE