Rusizi: Abagore n’abakobwa 100 bagiye gufashwa kwiga imyuga

Abagore n’abakobwa b’amikoro make kuzamuka mu bukungu, abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rusizi bahize kuzakorera ubuvugizi abagore n’abakobwa 100 bakiga imyuga n’ubumenyi ngiro, bakanafashwa gushyira mu bikorwa ibyo bize n’inama zo kubibyaza umusaruro.
Ni umwe mu mihigo 8 irimo ibikorwa bigari 31 basinyanye n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet mu nama rusange ya 23 y’Inama y’Igihugu y’Abagore yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024, aho bareberaga hamwe uko besheje imihigo umwaka w’ingengo y’imari ushize, banahemba Imirenge 3 yabaye indashyikirwa mu mihigo ya ba mutima w’urugo.
Muri byinshi aba bagore bishimira bagezeho umwaka ushize nk’uko Imvaho Nshya yabitangarijwe n’umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rusizi, Niyonsaba Jeanne d’Arc, harimo imiryango 18 itari ifite aho iba bubakiye, abakobwa 9 babyaye imburagihe babaga mu mibereho mibi, bagafashwa gusubira mu buzima busanzwe.
Hari kandi Abasore n’inkumi 163 zari zigiye gushyingirwa bakaziha inyigisho zizifasha kubaka ingo z’amahoro, imiryango 118 yabanaga idasezeranye irigishwa kugeza ifashe icyemezo cyo gusezerana, imiryango 54 yakuwe mu makimbirane, imiryango 104 yatojwe ikoranabuhanga mu kubitsa no kugurizanya, n’ibindi byagaragaje impinduka mu iterambere n’imbereho myiza mu bagore benshi.
Mu byitezwe muri uyu mwaka wa 2024-2025, na bwo harimo imihigo 8 ifite ibikorwa 31, irimo 2 yo mu bukungu, 5 yo mu mibereho myiza n’umwe wo mu miyoborere myiza, hakazanakorwa ibindi bitari mu mihigo bazafatanya n’abafatanyabikorwa b’Akarere.
Ati: “Mu bizakorwa harimo ubuvugizi ku bagore n’abakobwa 100 bakigishwa imyuga. Ni abataragize amahirwe yo kwiga ayisumbuye kimwe n’abayacikirije bazigishwa ubudozi, gusudira, gutunganya imisatsi n’ubwiza n’indi.’’
Yunzemo ati: ‘’Tuzabashaka hirya no hino mu Karere, tubakorere ubuvugizi ku bafatanyabikorwa bashobora kubigisha, n’udafite ubushobozi yige, nibarangiza bafashwe kubona ibyo bakora bikure mu mibereho mibi.’’
Avuga ko ari uruhare rukomeye bazaba bagize mu iterambere ry’Akarere, kuko bahereye ku 161 bafashije umwaka ushize bakiga, ubu abenshi bafite ibyo bakora.
Byafashije no mu mutekano kuko abagombaga kuba bari mu ngeso mbi, iyo bigishijwe, bakanagirwa inama zibateza imbere, bakava mu bibi, bakubaka ingo z’amahoro n’iterambere ry’ubukungu, ari ikintu kinini kinafata ku mutekano.
Yashimiye abagore bagenzi be imbaraga bashyira mu guharanira imibereho myiza ya bagenzi babo bakiri mu mibereho mibi, abasaba gukuba nibura kabiri ingufu bakoresheje umwaka ushize, kugira ngo uyu mwaka bazabe bahiga ibyo bagezeho birenze ibyo bahize none.
Muri iyi nteko rusange hanahembwe Imirenge yahize indi mu kwesa imihigo ya ba mutima w’urugo, aho Umurenge wa mbere wabaye uwa Bugarama, ukurikirwa na Butare haheruka uwa Gikundamvura.
Uwimana Valentine, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Bugarama, yavuze ko kuba mu byo bakoze, mu mbaraga zabo barakusanyije amafaranga arenga 400 000 bakubakira mugenzi wabo utaragiraga aho aba, bakabikora mu bwitange bukomeye, biri mu bibahesheje iki gikombe, avuga ko umuhigo w’ubuvugizi kuri bariya bagore n’abakobwa bazawesa neza.
Ati: “Bugarama twihaye umuhigo wo kuzakorera ubuvugizi abakobwa n’abagore barenga 5, bakabona aho biga imyuga n’ubumenyi ngiro neza, n’udafite ubushobozi akiga kandi tuzabigeraho. Ni agace kagaragaramo abagore n’abakobwa benshi bakiri mu mibereho iciriritse, bakeneye imbaraga zacu ngo bagire aho bagera,kandi twiyemeje kuzitanga.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet, yavuze ko Akarere kiteguye kujyanamo na ba Mutimawurugo muri izo ngamba zose zikura abaturage mu bukene. Ubuvugizi ku bagore n’abakobwa bangana kuriya bakiga, bakanafashwa guhanga akazi.
Kikazaba ari igisubizo gikomeye ku bukene n’ubushomeri byugarije abagore n’urubyiruko rw’abakobwa.





