Rusizi: Abagize abo barokora muri Jenoside ni abo gushimirwa- IBUKA

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 8, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwego rw’Akarere ka Rusizi byatangirijwe mu Murenge wa Kamembe, ahunamiwe Abatutsi 1009 baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kamembe, hashimiwe uwitanze wese ngo agire uwo arokora.

Ibikorwa bikurikiyeho byabereye kuri sitade ya Rusizi, aho uhagarariye Ibuka mu Karere ka Rusizi Utamuriza Vestine yashimiye buri wese witanze ngo agire uwo arokora.

Abashyinguye muri urwo rwibutso rwa Jenoside rwa Kamembe, abenshi bari bahungiye muri sitade ya Rusizi yitwaga Kamarampaka icyo gihe, abandi bicirwa mu mujyi wa Rusizi n’inkengero zawo.

Mu kiganiro ku mibanire y’Abanyarwanda mbere y’ubukoloni, mu bukoloni na nyuma yabwo, cyatanzwe na Maitre Habimana Casimir, yavuze ko mbere y’umwaduko w’abo bakoloni n’ubu batarava ku izima mu gushaka guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Maître Habimana Casimir yagaragaje ko abakoloni basenye ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubu bakirekereje

Ati: “Ubumwe bwabo ni yo yari indangagaciro yabo ya mbere kuko bumvaga bose ari bene Gihanga, bakaniyumvamo ko bose bahuje umuyobozi umwe, icyo gihe yari umwami.’’

Umukoloni yabashoboreye mu gusenya ubumwe bwabo, kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aho ingabo zari iza FPR Inkotanyi zibohoreye igihugu ni bwo ubumwe bw’Abanyarwanda bwagarutse, abasaba kubukomeraho.

Mu buhamya bwe, Ntibaziyaremye François, wabaye muri iyo sitade yagarutse ku bugome bakorewe n’uwari perefe w’iyari perefegitura ya Cyangugu, Emmanuel Bagambiki.

Mu buhamya bwe, Ntibaziyaremye François warokokeye muri sitade ya Rusizi yikomye uwari Perefe wa Cyangugu Emmanuel Bagambiki wabicishije

wagizwe umwere n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, wabakuye mu rwunge rw’amashuri rwa Gihundwe aho bari bihishe, akabazana aha kuri sitade ngo bazicirwe hamwe n’abandi bari bayihungiyemo.

Ati: “Yatugejeje muri iyi sitade tuhasanga abandi bari bayirimo, tubaho mu buzima bubi cyane, tuhicirwa n’inzara n’inyota, bakaza bakarobamo bamwe babica, kugeza ubwo tubonye tugiye gushira tukayivamo ku ngufu tuzi ko duhungiye mu yari Zaire, tugasanga twatezwe tukagaruka baturasa umugenda.

Tukongera kwinjira muri iyi sitade twakuwemo tujyanwa i Nyarushishi, aho Bagambiki na Lieutenant Samuel Imanishimwe, bari bafite umugambi wo kudutsemberayo ukabapfubana.’’

Yashimiye Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame zabarokoye, zikirukana izo nterahamwe n’abasirikare b’abagome baburaga kurinda abaturage ahubwo bakabica, n’aho bagereye mu yari Zaire bagashaka kugaruka kurangiza abo batamazeho.

Ariko Perezida Kagame wari wabarokoye mbere akababakiza akanagarura Abanyarwanda bari bafashwe bugwate n’abo bagome, bakaba bafatanyije n’abandi kubaka uRwanda.

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Rusizi, Utamuriza Vestine, yagize ati: “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi yari arangaje imbere bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ituze rikagaruka mu gihugu tugasubirana ubuzima.”

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Rusizi Utamuriza Vestine ashimira buri wese wagize Umututsi arokora muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanaboneyeho gushimira buri wese wagize uruhare mu kugira Umututsi arokora.

Ati: “Turanashimira abantu bose bagize uruhare mu kurokora Abatutsi bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.’’

Yanashimiye abafatanyabikorwa barimo abahagarariye amadini, abaturage mu byiciro binyuranye, ibyiciro by’abacuruzi n’abandi, bakomeje ibikorwa by’ubwitange mu gufata mu mugongo abarokotse.

Yagarutse ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo bamwe mu bayirokotse batagira aho baba, ababa mu nzu zishaje cyane, ihungabana rikomeye rikigaragara, ibikomere n’indwara zidakira, imiryango itarashyingura mu cyubahiro abayo bishwe muri Jenoside kubera kutagira amakuru y’aho bajugunywe.

Hari kandi ingengabitekerezo ya Jenoside icyaritse muri bamwe badashaka guhinduka, bituma hari abarokotse bagihohoterwa,bamwe bakanicwa n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, na we agaruka ku gushimira ingabo zari iza FPR- Inkotanyi n’intore izirusha intambwe Paul Kagame wari uzirangaje imbere, zigahagarika Jenoside yakorerwaga  Abatutsi, Igihugu kikaba gitekanye.

Meya Sindayiheba Phanuel yijeje abarokotse ko umutekano wabo urinzwe neza

Yagize ati: “Tuzirikane ko intambwe nini u Rwanda rumaze gutera ishingiye ku mahoro, ubumwe n’ubwiyunge  byaremwe n’abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, tukaba tugomba kubikomeraho.”

Yijeje umutekano usesuye abarokotse, guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza guharanira imibereho myiza y’abarokotse nk’uko Ibuka yabisabye.

Asaba abaturage bose kuzagaragara mu bikorwa byose biteganyijwe muri iyi minsi 100 yo kwibuka, birimo kuzashyingura mu cyubahiro imibiri yabonetse n’izimurwa, bakanakomeza ubumwe bwabo n’imibanire myiza.

Intumwa za rubanda mu Nteko Ishinga amategeko,umutwe w’abadepite zunamira Abatutsi 1009 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kamembe
Abayobozi bacanira urubyiruko urumuri rw’icyizere
Abaturage basabwe kuzagaragara mu bikorwa byose byo kwibuka muri iyi minsi 100
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 8, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE